Kigali

Aime Bluestone yanenze ubutumwa bw'indirimbo 'Akinyuma' ya Bruce Melodie, yibutsa abahanzi gutekereza ku bana

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:18/07/2022 23:56
2


Muvunyi Mbaraga Aime wamenyekanye mu muziki nka Aime Bluestone yanenze ubutumwa buri mu ndirimbo 'Akinyuma' ya Bruce Melodie ikomeje kuvugisha abatari bake, yibutsa abahanzi kwigengesera mu butumwa bw'indirimbo baririmba, kuko zigera no ku bana bakiri bato.



Kuwa Gatandatu, tariki 16 Nyakanga 2022 ni bwo Itahiwacu 'Bruce Melodie' yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Akinyuma' yakiriwe vuba na bwangu n'abakunzi be, nubwo hari abahurije ku kuba yumvikanamo amagambo akomeye azwi nk'ibishegu.

Mu mabwiriza yagenwe n'abashyize iyi ndirimbo ku rubuga rwa YouTube, handitsweho ikimenyetso kigaragaza ko abantu batarageza ku myaka 18 batemerewe kureba amashusho yayo.

Iyi ndirimbo ikunzwe n'abatari bake, igaragaramo Shaddyboo usanzwe akunzwe ku mbuga nkoranyambaga, aho yayifatiwemo igice kinini cy'amashusho anyeganyeza umubiri we usanzwe uvugisha abagabo batari bake.


Shadia na Melodie

'Akinyuma' yakorewe amajwi na Madebeats yunganirana na Big Nash mu gihe amashusho yo yayobowe na Gad. Ni imwe mu ndirimbo zikunzwe n'abatari bake mu Rwanda, aho imaze kurebwa n'abasaga ibihumbi 330 ku rubuga rwa YouTube mu minsi itatu gusa.

Mu butumwa bw'umuhanzi, Aime Bluestone, we yagaragaje ko iyi ndirimbo ari imwe mu zifite amagambo atari 'Sawa' zitakagombye kumvwa n'abana bato.

Mu butumwa bukurikiranye yashyize ku rubuga rwa WhatsApp (Status), Bluestone yanditse izina ry'iyi ndirimbo aricuritse, avuga ko ifite amagambo akakaye, yongeraho ati "Niba utayimenye (Indirimbo) ucurukure ijambo ryagucanze usome uhereye inyuma".


Ubutumwa bwa Bluestone

Aime Bluestone uheruka indirimbo yihariye ubwo yashyiraga hanze 'Monica' mu mezi 11 ashize, ni umwe mu bahanzi bagize igikundiro bakiri bato mu myaka ishize, aho yamenyekanye ku ndirimbo nka Mumporeze, Nudahinduka, Mbeshya n'izindi yashyize hanze mu kinyacumi giheruka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • REBERO2 years ago
    Natekereze ku bana harimo n'abe kuko arimo ariteza urubaznza utazabasha kuburana. Gukundwa ntibikwiye kubasaba kuririmba ibintu utahagarara imbere y'amantu amaso ku maso ngo uvuge. Azicuza
  • Mc Relaax2 years ago
    Uwo Aime bluestone iyo aza kuba yumvishe neza iyi ndirimbo akanafata umwanya akayireba, hanyuma akitegereza ingo zubu amakimbirane zigiye zifitanye ibyo ashingiyeho, yakabaye yamenyeko iyi ndirimbo irimo ubutumwa nabanze ayitegereze anayumve arumva ikiganiro Melody yagianaga na Madam we mu ndirimbo maze anitegereze neza baba banahamagaye Maraine barikumubwira ikibazo bafitanye arimo agerageza kubumvikanisha. #Umuhanzi wazimye ntaramenyako "AKINYUMA" iri kwigisha abashakanye we!!!!!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND