Kigali

Umusizi Natacha yarushinze n'umunyamakuru Festus mu birori byasusurukijwe n'abarimo Clapton, Rusine na Josh Ishimwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/07/2022 21:30
0


Natacha Karangwa w'impano ikomeye mu busizi, yambikanye impeta y'urudashira n'umukunzi we Festus Turikumwe washyize itafari ku iterambere ry'umuziki wa Gospel mu Rwanda, mu birori biryoheye ijisho byasusurukijwe n'abarimo Clapton Kibonge, Patrick Rusine n'umutaramyi Josh Ishimwe.



Natacha na Festus basezeranye imbere y'Imana kuwa Gatandatu tariki 16 Nyakanga 2022 akaba ari nabwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa. Gusezerana imbere y'amategeko byabaye tariki 07/07/2022. Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y'imyaka itatu bamaze mu munyenga w'urukundo.

Natacha avuga ko yahisemo Festus ngo amubere umugabo kubera ko "ni umukozi cyane kandi ni umuhanga, afite ibyo nifuzaga byose mu wambera umugabo". Ni mu gihe Festus nawe yakundiye Natacha ibintu bitatu birimo kuba akunda gusenga cyane ndetse no guseka. Ati "Akunda Imana n’abantu, kandi akunda guseka ni cyo cya mbere".

Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Turikumwe Festus yavuze ko ubukwe bwabo bwagenze neza cyane kuko ibintu byose byari "uburyohe". Aragira ati "Muvandimwe, ibintu byose mu bukwe byari uburyohe, sinabona icyo mvuga cyatunyuze cyangwa kitatunyuze".


Festus na Natacha bahamije isezerano ryo kubana iteka

Ubukwe bw'aba bombi bwasusurukijwe n'ibyamamare mu ngeri zitandukanye birimo Clapton Kibonge, Josh ishimwe ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo "Reka ndate Imana" imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 160 mu minsi 10 imaze kuri Youtube, Israel Papi, Sammy wahoze aririmbana na Yverry muri The Worshippers, Sharon wo muri Kingdom of God Ministry, Patrick Rusine n'abandi.

Gukora ubukwe ntabwo bizatuma Natacha ahagarika ubusizi nk'uko umugabo we yabiduhamirije mu kiganiro gito twagiranye akavuga ko umukunzi we agomba gukomeza gukora ubusizi kuko buri mu byabahuje, ati "Ni kimwe mu byaduhuje ntabwo wafata umuntu ngo arita ku rugo gusa keretse we niyumva adashaka kubikomeza, naho ubundi njye mpari ngo mushyigikire".

Festus yamenyekanye cyane mu itangazamakuru rya Gikristo mu Urugero Media Group yagize uruhare rukomeye mu kuzamura impano nshya zitandukanye, yavuze ko umuziki wa Gospel wateye imbere cyane kandi "urimo abantu benshi bazi umuziki, ijambo ry’Imana kandi baririmba neza". 

Twamubajije abahanzi batatu (3) bari "kubikora cyane" [bahagaze neza] muri iyi minsi, biba ngombwa ko ahindura ikibazo, ati "Naba ngiye kubeshya ahubwo wenda abo ndi kumva cyane muri iyi minsi nabo kandi barenze 3: Papi Clever, Elie Bahati, Josh Ishimwe, Annet Murava na James and Daniella".


Festus ubwo yari yagiye gusaba no gukwa umukunzi we Natacha

Natacha warushinze na Festus, amaze imyaka 5 mu busizi. Yigeze kubwira inyaRwanda.com ko ubusizi akora atari we wabuhisemo ahubwo ko yisanze abukunda, yumva abukoze yabishobora, niko kubwinjiramo. Avuga ko intego ye mu busizi ari "ugutambutsa ubutumwa mfitiye isi ku buryo buzasigara bufite icyo bwubatse igihe nzaba naratambutse."

Yatangiye kuvuga imivugo mu ruhame ubwo yatsindaga irushanwa rya Kigali Vibrates with Poetry mu mwaka wa 2017. Yavuze ko yifuza kuzenguruka Isi ajyanywe n'ubusizi. Ati "Nshaka kugera ku rwego rwo kuba nakora tours ahantu hatandukanye ku isi njyanywe no gukora ubusizi, ubutumwa bwanjye mbese bukagera kure harenze mu gihugu cyanjye."

Mu 2020 yashyize hanze umuvugo yise "NAMASTE" (Ni insuhuzanyo y'Abahinde). Muri uyu muvugo (Poem) avuga ko yashakaga "gutanga ikindi gisobanuro cy'ubumuntu kuko akenshi hamwe n'intambara n'ibyaha byinshi ikiremwamuntu gikora, usanga bamwe bavuga ko ubumuntu bwatakaye".

Ati "Ariko njye nemera ko icyiza n'ikibi biba mu muntu, ibyo byombi bikaba ari byo bigize ubumuntu, ubumuntu bukagira umuntu uwo ari we. Icyo ugaburiye ni cyo gikura ukaba umuntu mubi cyangwa mwiza...rero muri iyi poem ni byo nsobanura."

Kuri ubu umwuga w'ubusizi ukomeje gutera imbere mu Rwanda. Natacha hari cyo yasabye Leta ubwo twaganiraga mu 2020. Ati: "Icyo nasaba ababishinzwe (kuri njye n'aba poets bagenzi banjye) ni ukwibuka ko iterambere rya Poetry rizaza igihe dushyize hamwe tugatekereza ku cyazamura poetry ku buryo iva mu gukora umwe umwe ikaba industry...Murakoze."



Bamaze imyaka 3 bakundana


Basezeranye kubana iteka

Inseko ya Natacha iri mu byakuruye cyane Festus bituma amusaba urukundo

Byari ibyishimo bikomeye


Bahisemo kwibera muri Paradizo ubuziraherezo


Natacha yisangiye burundu umusore yakunze


Ubwo Natacha yari asohokanywe na basaza be


Festus n'abasore bari bamugaragiye ubwo yari yasanganiye umukunzi we


Imiryango yahaye umugisha urukundo rwabo barasuhuzanya imitima iratuza isubira mu gitereko

Natacha arangwa n'inseko


Nubona umukobwa usekana ubwuzu uzakeke ko yaba ari Natacha wa Festus


Ni umusizi ubimazemo imyaka 5

Linda, Umuhanzikazi akaba na Producer ari mu bambariye Natacha


AMAFOTO: Bak_Photography






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND