Kigali

MTN na Inkomoko batangije ‘Level Up Your Biz’ igamije gufasha imishinga y'urubyiruko ivugwa imyato n'abayitabiriye bwa mbere-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:18/07/2022 20:19
0


MTN Rwanda ifatanije na kompanyi y’Inkomoko yatangije ku nshuro ya kabiri gahunda ije kongera kuzamura urubyiruko rufite imishinga myiza nyuma y'uko abayitabiye ku nshuro ya mbere bavuga ko byatumye bagera kure.



Ku isaha ya 14:58 z'uyu wa Mbere ni bwo gahunda yatangiye, ibera kuri Grazia Apartment ku Gishushu. Hasobanuwe ko ‘Level Up Your Biz’ ari gahunda ya MTN Rwanda igamije gufasha urubyiruko rufite imishinga irimo udushya. Abafashijwe umwaka ushize binyuze muri iki gikorwa, n'ubu baracyakorana n'ibi bigo kandi bazakomeza kubafasha no muri iki cyiciro cya kabiri.

Uyu munsi kandi hitabiriye bamwe mu batsinze umwaka washize banatanze ubutumwa bwabo. Umwe mu rubyiruko rwatsinze muri gahunda ya mbere ufite umushinga wa Smart Class yavuze ko kuba umushinga warisanze ari umwe mu yo MTN yishimiye, byari ibintu bitangaje kuri we noneho by'akarusho kwisanga ku mbuga nkoranyambaga zabo bikaba agahebuzo.

Ahamya adashidikanya ko uretse amafaranga n’ibindi binyuranye bifatika binatuma kandi umenya bimwe mu bitagenda ku ruhande rwawo.

Yaw Ankoma Agyapong, Umuyobozi Mukuru ushinzwe abakiriya n'Ikoranabuhanga muri MTN Rwanda ni we wari uhagarariye MTN Rwanda muri iki gikorwa. Yavuze ko yakifuje kuba akiri muto nawe akabasha kubyaza umusaruro amahirwe ahari none. Yashishikarije abantu kujya ku rubuga bakinjira muri iyi gahunda kuko ari agatangaza.

Mbere yo gusoza yavuze ko abantu bakwiye guhora biga kuko ibyo umuntu yari azi mu gihe cyashize, bidahagije ugereranije n'uko bimeze ubu.

Ku isaha ya 13:50 ni bwo igikorwa cyo kumurika ku nshuro ya kabiri iyi gahunda ya ‘Level Up Your Biz’ cyari gishyizweho akadomo.

Iyi gahunda ikaba itanga igishoro, amahugurwa n’ubujyanama ku bashoramari bakiri bato, abafite imishinga ihiga iyindi bagera kuri 6 akaba ari bo bazatoranywa.

Abasaba kwinjira muri iyi gahunda bafite ibyo bagomba kuba bujuje birimo kuba umuyobozi w’umushinga ari umunyarwanda, afite imyaka hagati ya 18 na 30, kuba umushinga we winjiza angana cyangwa ari mutsi ya Miliyoni 2Frw, umunshinga we kandi ugomba kuba wanditse mu Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB.

Kompanyi ya MTN Rwanda iyo iri imbere mu z'itumanaho mu Rwanda guhera mu mwaka wa 1998, ikaba ikomeje kugenda ihanga udushya tunyuranye mu bikorwa byayo bya buri munsi.

Inkomoko Entrepreneur Development ni kompanyi itanga ubufasha mu bucuruzi binyuze mu bugenzuzi. Kugeza ubu ikaba imaze gutanga imirimo ku biganjemo urubyiruko batagira ingano hirya no hino mu Rwanda.

Yaw Ankoma Agyapong usanzwe ari Chief Consumer & Digital Officer ni we wari uhagarariye MTN Rwanda

Sharon Mazimpaka, Legal and Regulatory Affairs& Company Secretary muri MTN Rwanda ari mu bitabiye

Joanne Mugema uri mu bayobozi ba Inkomoko ari mu bitabiye iki gikorwa aho yavuze ko Level Up Your Biz ya mbere yungutse cyane


Niyonizeye ufite umushinga wa Smart Class uhuza abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye biga amasomo amwe yavuze imyato guhunda ya 'Level Up Your Biz' nyuma y'uko abaye umwe mu bahize abandi mu cyiciro cya mbere

Gutangiza ku mugaragaro gahunda ya Level Up Your Biz byabereye muri Grazia Apartment Hotel ku Gishushu munsi ya Simba Supermarket

Linda wo muri MTN yasobanuye byimbitse gahunda ya Level Up Your Biz

Bamwe mu bayobozi ba kompanyi ya Inkomoko yafatanije na MTN gutangiza iyi gahunda

Bamwe mu bayobozi ba MTN Rwanda bari bayihagarariye mu gutangiza 'Level Up Your Biz' ku nshuro ya kabiri

Yari umusangiza w'amagambo mu gikorwa cyo kumurika ku mugaragaro ku nshuro ya kabiri 'Level Up Your Biz'



AMAFOTO: Sangwa Julien - inyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND