Uwiringiyimana Theogene [Theo Bosebabireba] wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Ikiza urubwa’, ‘Ibigeragezo si karande’, ‘Bosebabireba’ na ‘Ingoma’, yabwiye inyaRwanda.com ko umubyeyi we arembye cyane, gusa hamwe n'Imana no gukora kw'abaganga yizeye ko azakira.
Tariki ya 12 Nyakanga 2022 ni bwo umubyeyi we yageze mu bitaro bya Rwinkwavu, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi arwajwe na Theo Bosebabireba hamwe na mushiki w'uyu muhanzi. Theo Bosebabireba arasaba inkunga y'amasengesho kugira ngo umubyeyi we yoroherwe anakire.
Bosebabireba aheruka gukora indirimbo "Byose ni Imana" yakoranye na 2 Peace. Aririmbamo ati "Byose ni Imana ibikora, njye nta ruhare mbifitemo, kuba nkiriho mpumeka nta ruhare mbifitemo. Sinzakorwa n'isoni amfata nk'umutoni". Arwaje umubyeyi we nyuma kuva i Nyamasheke mu giterane yishimiwemo bikomeye n'abatuye aka Karere.
Umubyeyi wa Theo Bosebabireba arwariye mu bitaro bya Rwinkwavu
Bosebabireba hamwe n'umubyeyi we mbere y'uko arwara