RFL
Kigali

Ibintu 3 byoroshye byubaka urukundo rw'abashakanye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/07/2022 15:25
0


Menya ibintu 3 byoroshye byubaka urukundo rw'abashakanye.



Hari ubwo waba wibeshyera ko urukundo rwawe hari intera ikomeye rumaze kugeraho, kandi nyamara utajya na rimwe wuzuza inshingano ugomba gukora kugira ngo iyo ntambwe wifuza igerweho.

Ibi ni ibintu byoroshye kubikora nyamara bikagira umusaruro w’indashyikirwa, mu myubakire y’abashakanye no gukomeza urukundo:

1. Kumusoma buri uko umusezeye na buri uko umusuhuje

Iki ni igikorwa kigaragarira amaso uba ukoze ariko nyamara ntabwo biba birangiriye aho kuko byirukanyira mu byiyumviro byanyu, bigatuma muhora muzirikana urwabahuje mukibera umugore n’umugabo. Gusoma umugore wawe bigire umuco maze urebe ngo murarwubaka rugashinga imizi.

2. Kumuhamagara, kwandika SMS byibura rimwe ku munsi

Ibi mushobora kubikora mubazanya uko mumerewe aho muri hatandukanye, n’ubwo muba mubizi neza ko murahurira mu rugo. Mushobora kandi no kuganira kuri gahunda mwapanze za nimugoroba.

3. Kugirana nibura ikiganiro cy’iminota 5 muri kumwe

Iki gikorwa cy’ingenzi mushobora kukigirana mugitondo mubyutse, cyangwa se mukabikora nijoro mugiye kuryama. N’ubwo biba bitoroshye kubafite nk’abana bato, burya mugomba gukora uko mushoboye kose mukabonerana umwanya wo kuganira televiziyo na telefoni mukaba mubyegeje hirya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND