Kigali

Twaganiriye na Barbara Umuhoza wasohoye igitabo “Shaped” cyishimiwe na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda avuga umuntu w’agaciro ku Isi yagihamo impano

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/07/2022 21:11
1


Pastor Barbara Umuhoza yamaze gushyira ku isoko igitabo cye cya mbere yise “Shaped” cyashibutse ku buzima yanyuzemo kuva mu bwana bwe kugeza uyu munsi. Ni igitabo cyishimiwe n’abantu batandukanye barimo Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam.



Umuhoza Barbara ni Umunyarwandakazi, Umubyeyi w’abana babiri, Rwiyemezamirimo, Umusemuzi, Pasiteri, Umwanditsi ndetse akaba n’Umunyamakuru uzwi mu kiganiro The Barbara Show gica kuri Isibo Tv ndetse no kuri shene ye ya Youtube. Yamenyekanye cyane mu gusemurira Apostle Dr. Paul Gitwaza Umushumba Mukuru wa Zion Temple.

Kuri ubu Pastor Barbara Umuhoza yamaze gushyira ku isoko igitabo cye cya mbere “Shaped” cyashibutse ku buzima yanyuzemo. Ni igitabo gifite amapaji 230, kikaba cyaracapiwe i Kampala muri Uganda. Ugishaka akigura muri Charisma Bookstore, Ikirezi Library, Librairie Caritas, Kigali International Airport na BK Arena. Kiri kugura 17,000 Frw mu Rwanda.


Iki gitabo "Shaped" kigiye hanze nyuma y’imyaka ibiri umwanditsi wacyo yamaze acyandika

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda.com, Barbara Umuhoza yavuze ko “Iki gitabo nacyise Shaped (mu cyongereza) cyangwa se Uwabumbwe (mu Kinyarwanda) maze gusanga ko ibintu nanyuzemo nari maze kwandika mu gitabo byangize uwo ndi we uyu munsi, nsanga mu by’ukuri inararibonye z’ubuzima zarambumbye zingira umuntu runaka umeze uko ameze, uko ateye uyu munsi”.

Yavuze ko mu gushaka izina aha iki gitabo cye byabaje kumugora, yiyambaza inshuti zinyuranye, baza kwanzura ko cyitwa ‘Shaped’. Ati “Twanyuze mu ma Titles menshi [Imitwe y’Ibitabo] ariko tuza guhuriza kuri iri jambo ‘Shaped’ kuko risobanuye kuba uwo ndiwe bishingiye ku byo nanyuzemo, kandi si jye njyenyine, twese ubuzima buraturema, ubuzima bufite iforomo buduha”.

Yadutangarije ko iki gitabo cye kirimo amateka y’ubuzima bwe bwite, ati “Gikubiyemo amateka y’ubuzima bwanjye, ubunararibonye butandukanye bw’ubuzima bwanjye, ibintu nagiye nyuramo mu buzima. Nibwira ko abasomyi bishobora kubungura ibitekerezo”.

“N’abanyibazagaho byinshi bafite amatsiko yo kwibaza uriya mudamu yize hehe, akora iki, hari icyo wenda baza kwigiramo bamenya. Ariko abasomyi nashakaga kubasangiza ubuzima bwanjye, ariko iyo usomye iki gitabo ugenda usangamo amasomo yo muri ibyo bintu by’ubuzima bwanjye yagira icyo afasha undi muntu”.


Pastor Umuhoza Barbara yanditse igitabo ku buzima yanyuzemo

Muri iki gitabo ‘Shaped’, Barbara avuga uburyo mu bwana bwe yabanye n’umuryango we mu gihugu cy’u Burundi, nyuma akajya kuba i Burayi yibana. Yasabye abana bibana kimwe n’abana b’imfubyi “kugumana icyizere kuko ejo ari heza, ejo hazaba heza".

"Kandi nubwo tunyura mu bintu bitandukanye turi bato biremereye tutakabaye tunyuramo, Imana ijya ibikoresha kugira ngo iduhindure abantu yifuza bazafasha abandi, natwe ikatwigishirizamo amasomo atandukanye y’ubuzima;

Gusa ndabakomeje ntabwo ari ibintu byoroshye kuko uricara ukavuga uti 'nanjye iyo nza kuba mfite umuntu unyitaho, nanjye nari kuba mfite umuntu umpangayikira' bikaremera umutima kumva ko nta muntu uguhangayikira ufite, ariko Imana irahari, kandi Imana iraduhangayikira ikatwambutsa ibyo byose”.

Pastor Umuhoza yavuze ko afite abantu benshi afatiraho urugero mu bintu bitandukanye ndetse no mu bihe bitandukanye, gusa avuga ko yubaha cyane Umwali n’Umutegarugori uwo ari we wese aho ariho hose, wa wundi ubyuka mu gitondo akavuga ati ‘ibyambayeho ejo ntabwo biri buneshe, ndabyuka nongere ngerageze, sindi bwicare, sindi bubivemo’.

Iki gitabo cya Pastor Barbara gikomeje kwishimirwa cyane n’ababashije kugisoma. Mu bantu b’ibyamamare banyuzwe na "Shaped" harimo umunyamakuru Antoinette Niyongira wa Kiss Fm, umutaramyi Yvan Ngenzi, Gérard Mbabazi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Cynthia Umurungi [Ginty] wamamaye kuri K Fm, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, Pamela Mudakikwa, Rose Nishimwe, Mike Karangwa na Egidie Bibio wa RTV.

Amb. Ron Adam yagaragaje ko yanyuzwe cyane n’iki gitabo ndetse avuga ko Barbara atangiye urugendo rutera abandi imbaraga. Kuwa 12 Nyakanga 2022, Amb. Adam yashyize kuri Twitter ifoto ari kumwe na Barbara anafite igitabo ‘Shaped’ mu ntoki, arandika ati “Uyu munsi nahuye na Barbara Umuhoza, mbona kopi yasinywe y’igitabo cye ‘Shaped’ azamurika mu mpera z’iki cyumweru. Turagushimiye Barbara! Ni urugendo rutera abandi imbaraga”.


Amb. Ron Adam yashimiye cyane Pastor Umuhoza Barbara wandise igitabo 'Shaped'

Pamela Mudakikwa – inzobere mu Itumanaho - uri mu basomye iki gitabo ‘Shaped’ agashira inyota, yabwiye InyaRwanda.com ati “Inkuru yandyoheye ni “Shaped by Parents” kuko isa n’inkuru yanjye bwite- nk’abantu batavukiye mu Rwanda. Ariko tukagira amahirwe yo kugira ababyeyi bakunda igihugu cyabo natwe bakakidukundisha, bakaturerera mu muco nyarwanda, tugakura tuvuga Ikinyarwanda ndetse tugatangira kwiga kubyina Ikinyarwanda ku myaka itatu gusa. Nishimiye cyane rero kumva ko atari ababyeyi banjye gusa batureze gutyo Ahubwo ko hari n’abandi babyeyi babikoraga”.

Bibaye ngombwa ko aha Kopi y’igitabo cye umuntu umwe ku Isi w’agaciro, ni nde yayiha?

Barbara yabwiye InyaRwanda.com ko umuntu w’agaciro ku Isi yakwishimira guha impano y’igitabo cye ‘Shaped’ ari Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame. Yavuze ko yamuha iyi mpano atagendeye ku cyo yamukorera, ahubwo yabikora mu rwego rwo kumushimira ku bw’ibyiza byinshi amaze kugeza ku Rwanda n’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga Miliyoni mu minsi 100.

Ati “Kopi nayiha Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Ntabwo naba nyimuhaye ngo amfungurire imiryango ngo anyamamarize, ibyo bintu ntabwo bishoboka, ntibibaho. Nayimuha nk’impano, nk’ikimenyetso cy’ishimwe ko ubuyobozi bwe butwemerera kurota nk’urubyiruko, ubuyobozi bwe budutinyura bukatwereka ko dushoboye, ubuyobozi bwe buha icyizere umwali n’umutegarugori muri iki gihugu akumva ko nawe hari ibintu yakora”.

Arakomeza ati “Ndatanga urugero kandi rworoshye kandi twese tuzi twumva, iyo ubona ahantu igihugu cyacu kivuye mu myaka itageze na 30, uyu munsi tukabasha gutegura inama ikomeye mpuzamahanga nka CHOGM, u Rwanda rugategura CHOGM nk’uko rwayiteguye, iyo umanutse wowe uri umuturage usanzwe, uri urubyiruko, uri umubyeyi usanzwe, u Rwanda rukubera 'inspiration' ukavuga uti ‘Wow niba igihugu cyanjye gishobora gukora ibintu nk’ibi, nanjye rero nshatse nahaguruka, ibyo nshaka gukora nabikora nanjye nabigeraho".

Arakomeza ati “Nayimuha (Kopi y'igitabo cye) nk’impano, ntabwo nayimuha kugira ngo iki gitabo akigeze kure. Namuha impano yo kumushima, ndagushimiye ko watweretse ko bishoboka, ndagushimiye ko watweretse ko kurota inzozi zacu zemewe, kandi inzozi zacu dushobora kuzikorera zigasohora turiho, ntabwo ari ibintu bizategereza abana bacu, abuzukuru bacu, twebwe dushobora kubibamo”.

Ni ikihe gitabo Barbara akunda cyane kurusha ibindi?

Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru igitabo kimuryohera cyane ndetse n’abanditsi akunda, yavuze ko akunda cyane igitabo cya Bibiliya, ati “Nibaza ko ubwenge bwose umuntu yabona yabukura muri Bibiliya kuko Bibiliya ivuga ku bintu bitandukanye by’ubuzima. Muri Bibiliya nkundamo igitabo cy’Imigani, gusa ibihe bitandukanye by’ubuzima bwanjye nagiye nkunda ibitabo bitandukanye muri Bibiliya bitewe n’ibyo ndimo kunyuramo muri ibyo bihe, ariko nkunda igitabo cy’Imigani”.

Iki gitabo kiri kuboneka ku maguriro yo mu Rwanda no ku masoko mpuzamahanga yo kuri interineti

Uyu mwanditsi mushya u Rwanda rwungutse yasobanuye ko akunda ibitabo bya Salomo kuko “bibamo ubwenge bwinshi”. Yavuze kandi ko akunda inyandiko za Pawulo, ati “Pawulo yari umuhanga cyane mu myandikire, yandikaga neza, yaratekerezaga, yari umuntu wo kwizera, atarahura na Kristo yari umuntu w’umunyedini icyo gihe niba ari ko nabyita, ariko n’aho ahuriye na Kristo ubona inyandiko ze ziri ‘deep’, ziba zishaka ngo uzitekerezeho uzumve neza”.

Yunzemo ati “Bibiliya yanditswe n’abanditsi batandukanye n’ubwo yahumetswe n’Imana”. Mu banditse Bibiliya, Pawulo na Salomo ni bo akunda cyane kubera ubwenge n’ubuhanga abona mu myandikire yabo “bitavuze ko n’abandi badafite ubwenge”.

Ni izihe nama Barbara atanga ku bashaka gutangira kwandika ibitabo?

Nk’umuntu uzi imvune ziri mu kwandika igitabo cya mbere, Pastor Barbara yavuze ko inama ze ku mwanditsi mushya, icya mbere ari ukumwibutsa ko “Umwana atavuka ngo yuzure ingobyi umunsi umwe”. Ati “Umwanditsi najya kwandika ntarebe ibitabo byamaze gusohoka ngo avuge ngo nanjye ndakenera gukora ikintu kimeze kuriya, noneho ahite areba akazi karimo, ahite acika intege, bihite bimutera igitutu, bimubuze kwandika ibimurimo;

Ahubwo inama namugira ni ukwiha akanya agakomeza kwandika agahozaho, yakwandika mu ikayi, yakwandika kuri mudasobwa, yakwandika muri Note Book, icyo yakwandikamo cyose, ahozeho, ntarekure kuko kwandika hari ahantu bigera bikarambirana ukabireka, ukabibika. Hanyuma ibindi bijyanye no kuzasohora igitabo ibyo abyihorere hari abazabimufasho, turahari gutanga izo serivisi.”


Barbara arasaba abanditsi bashya kudacika intege ahubwo bagahozaho

Arakomeza ati “We, niyandike ibimurimo, ntatekereze ngo ibi se biri ku murongo?, Ko bidatondekanyije neza nk’ibya kanaka, ubu se bazagisoma?. Narwane no kwandika ibintu bimurimo, abishyire ku rupapuro, ahozeho, nihanagira aho acika imbaraga, yongere yishakemo imbaraga, akomeze. Kwandika ni urugendo rurerure, njyewe uyu mushinga nywumazemo imyaka ibiri, kandi hari abarenza ibiri, itatu, itanu, icumi….Hari abantu bamaramye imyaka cumi n’ingahe ibitabo banibagiwe, n’ibyo bitekerezo barabisize”.

Pastor Barbara yahishuye ko ari umufana w’umuziki anakomoza ku ndirimbo za Yvan Buravani

InyaRwanda.com yabajije Barabara Umuhoza indirimbo ziri kumuryohera muri iyi minsi asubiza agira ati “Simperutse kumva indirimbo z’inyarwanda ngo numve indirimbo nkomeze nyisubiramo, ariko hambere aha nari ndimo ndumva Album nshya ya Yvan Buravani. Narayikunze, ikoranye ubuhanga, nkunda cyane umudiho. Irimo 'Beat' nziza, narayikunze cyane cyane “Twaje”. Yavuze ko akunda kumva iyi ndirimbo iyo arimo gukora siporo cyangwa iyo agenda n’amaguru, yongeraho ati “Ni indirimbo y’imbaraga, sinzi n’ibyo ishatse kuvuga, ibyo yayihimbiye abisobanura, ariko ‘nkunda’ 'Beat' yayo [umudiho]”.

Umunyamahanga wasaba Barbara kumutembereza mu Rwanda, ni he yabanza kumujyana?

Mu busanzwe Barabara aratebya cyane ku bamuzi! Ubwo yasubizaga iki kibazo yari abajijwe n'umunyamakuru, yabanje gutwenga cyane ati “Ehhhh iki kiragoye!”. Yahise asubiza ati “Umunyamahanga wansanga mu Rwanda, nabanza nkamujyana kuri Question Coffee ku Gishushu, ndahakunda, tukabanza tukajya kunywa Ikawa, tukaganira, nkamwereka ukuntu mu Rwanda turimo kugira umuco wo kuganirira ku Ikawa, dusigaye dukunda Ikawa, tunywa Ikawa”.

Arakomeza ati: “Namuvana Question Coffee nkamutembereza mu Mujyi, nkabanza nkamutembereza muri Rond Point [Soma Rompuwe] ya Convention Centre, nkunda iriya 'Rompuwe' ya Convention (yahise akubita igitwenge), uyu muhanda wa Gishushu-Kimihurura ujya mu Mujyi, tukagenda tukagera kuri Kigali Marriott Hotel, tukajya i Nyamirambo, tukagaruka, tukajya ku Kicukiro. Nabanza nkamukatisha umujyi wa Kigali”.


Yavuze ko nyuma yo kumutembereza Kigali yakurikizaho mu Rukari i Nyanza - ni ho hari Ingoro y'Abami b'u Rwanda. Ati “Noneho byaterwa n’iminsi afite, twazajya mu Rukari ndahakunda cyane, narahasuye kandi hari amateka meza yacu y’umuco. Nazamuvana mu Rukari nkamujyana mu Akagera [National Park] ndahakunda cyane. Gusura inyamaswa kuri Parike biraryoshye. Hanyuma tukazasoreza ku birunga no kureba ingagi, ariko sindasura ingagi (yahise aseka!). Ngomba gusura ingagi. Aho mvuze nahamujyana. No ku Umusambi Village, kujya kureba inyoni. Nigeze kujya kureba inyoni numvaga nakoze ibintu bihambaye kujya kureba inyoni ni ukuri!”.

Ibanga akoresha mu guhuza inshingano afite zo kuba ari Umubyeyi, Pasiteri, Umunyamakuru n’Umwanditsi?

Yavuze ko ibanga akoresha ari ugukorera kuri gahunda, gukora ikintu mu gihe cyacyo no kubyaza umwanya umusaruro. Ati “Ni ibintu biba mu bihe bitandukanye, ibanga ni ukumenya iby’ibanze, ni ukugira ubuzima bufite intego, ni ukugira ubuzima bupanze, ntabwo njya nkora ibintu uko binguyeho, mva mu rugo napanze uko umunsi uri bugende, iki kirafata umwanya ungana gutya”. Avuga ko n’abantu bahura ndetse n’abo bavugana, buri umwe amugenera umwanya utari burenge kuko “ntabwo wakora ibintu byinshi udakorera kuri gahunda”.

Yunzemo ati “Ubuzima bwanjye buba buri kuri gahunda, naho ubundi mbivanze hari ibyakwangirika, hari ibyapfiramo, gusa ntibibera icyarimwe”. Avuga ko mu rusengero akuriye itsinda ry’abasemuzi, akaba afite umuntu bakorana yahaye inshingano zo gukurikirana inshingano za buri munsi. Kwandika nabyo ni bishya kuko abimazemo imyaka ibiri, gusemura nabyo bigira igihe cyabyo, ubunyamakuru “iyo mfite ibiganiro, mba mfite iminsi nashyizeho yo gukora ibyo biganiro”.

Kuki Pamela ari we uri gufasha Barbara mu kumenyekanisha igitabo cye "Shaped"?

Niba ukoresha urubuga rwa Twitter nta kuntu waba utazi izina Pamela Mudakikwa [Pam wa Mudakikwa] kuko ari mu bakurikirwa cyane kuri uru rubuga aho afite abayoboke barenga ibihumbi 50. Ubu, Pamela ni we uri gufasha Barbara mu kumenyekanisha igitabo “Shaped”.

Hari abakeka ko aba bombi bavukana cyangwa bakaba bafitanye isano ya hafi bitewe n'uko basa cyane, ariko si ko biri nk’uko Pamela abisobanura ati “Barbara se buriya turaza we?. Ntabwo dufitanye isano y’amaraso ariko dufitanye iririsumba- turi inshuti, turafatanya, turashyigikirana kandi turi abana b’Imana”.

Pamela yabwiye inyaRwanda.com impamvu afasha Pastor Barbara kumenyekanisha igitabo cye, ati “Ni inshuti yanjye, ni umugore nkunda, nemera, nubaha kubera 'esprit ye iri positif' kandi ni umunyembaraga z’umutima, ni umukozi (si umunebwe) kandi ari smart haba uko agaragara ndetse n’akazi akora”.

Arakomeza ati “Kubera izo mpamvu mvuze haruguru rero nahisemo kumufasha nkoresheje ubumenyi mfite mu bijyanye na Communication (Itumanaho), Public Relation (Inozamubano) na Marketing (Iyamamazabikorwa) kuko mfite na kompanyi ibikora yitwa “Vantage Relations”.

Yavuze ko indi mpamvu rusange “ni uko nkunda abanditsi, ibitabo, gusoma no kwandika. Nkaba numva nakora ibishoboka byose ngo umuntu wabashije kwandika amenyekane, ashyigikirwe, umuco wo kwandika no gusoma ukomeze gutera imbere. Kugira abanditsi benshi b’abanyarwanda ni ishema ku gihugu mu ruhando mpuzamahanga by’umwihariko gushyigikira umugore uteye intambwe mu buzima nanjye biranyubaka (women supporting women)”.

“Shaped” ni igitabo cya mbere ariko hazaza n’ibindi vuba

Pamela yaduhishuriye ko hari na gahunda yo gutangiza ubukangurambaga bwiswe “Our Stories Matter Initiative”. Abisobanura muri aya magambo “Ahubwo azagishyira hanze anatangiza “Our Stories Matter Inititaive” igamije gushishikariza abandi kuvuga inkuru zabo kugira ngo duce umuco wa “ceceka” ndetse dufashe abantu kwivura mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe (Mental health) ari na ko dusangira amasomo y’ubuzima yadufasha kuba beza kurushaho ndetse no kugera ku nzozi zacu”. 

Iki gitabo "Shaped" kiramurikwa ku mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu tariki 16/07/2022 muri Kigali Convention Centre kuva saa kumi n'imwe z'umugoroba.


Pastor Barbara Umuhoza (Iburyo) hamwe na Pamela Mudakikwa (Ibumoso)


Ku masoko yo mu Rwanda iki gitabo kiri kugura 17,000 Frw


Pamela hamwe na Yvan Ngenzi


Gerald Mbabazi mu bishimiye iki gitabo


Rose Nishimwe yakunze iki gitabo


Barbara hamwe na mugenzi we Dimitrie Sissi wanditse igitabo "Don't Accept To Die"


Yavuze ingorane yahuye nazo ubwo yatangiraga kuba rwiyemezamirimo


Adaciye ku ruhande, yavuze ko atangira gusemura byari ihurizo rikomeye kuko gufata mu mutwe imirongo yo muri Bibiliya bitari byoroshye


Muri iki gitabo cye avugamo uko yatandukanye n'umuryango we akiri umwana akajya kwibana i Burayi

REBA IKIGANIRO BARBARA UMUHOZA YAGIRANYE N'UMUVUGIZI WA RDF

IKIGANIRO PASTOR BARBARA YAGIRANYE NA REV. DR RUTAYISIRE CYARAKUNZWE CYANE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Thacien NDAHAYO1 month ago
    Barbara ngushimiye ibitekerezo byawe byubaka n ubunararibonye ugaragaza mu mu buzima bwo gufasha abandi kwiyumvamo ko bashoboye. Umwami Imana akugumane kandi agumye kukungura muri byose.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND