Kigali

“Mukundwa ndagukunda cyane”-Miss Liliane Iradukunda yaciye amarenga yo kuba mu rukundo na Kenny Imfura wamushimiye mu buryo bw’imitoma-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:15/07/2022 17:03
1


Miss Rwanda 2018 Liliane Iradukunda uri mu bakobwa bambaye iri kamba bakiri bato, ndetse muribo kuva muri 2009 akaba ariwe ubanziriza Miss Rwanda 2022 Muheto mu kugira imyaka micye yaciye amarenga yo kuba yaba ari mu munyenga w’urukundo.



Ku munsi w’isabukuru y’amavuko ya Kenny Imfura, umusore bigaragara ko yabaye mu Rwanda ariko no mu bindi bihugu birimo na France, Miss Liliane yafashe umwanya amwifuriza isabukuru y’amavuko mu magambo asigirije agira ati: “Isabukuru nziza ku muntu unyura kuruta abandi.”

Nyuma y’uko ashyizeho ubu butumwa yanyujije kuri Instagram by’umwihariko akabushyira aho buzahora, ibintu bikora urubyiruko rucye rwo muri iki gisekuru, Kenny Imfura nawe yahise anyura mu nyunganizi “comment” amugaragariza ko yishimye cyane.

Kenny yagize ati: “Urakoze mukundwa ndagukunda cyane.”  Mu busanzwe kuva irushanwa rya Miss Rwanda ryabaho, Nyampinga w'u Rwanda 2018, Liliane Iradukunda niwe ubanziriza Miss Muheto mu bamaze kwambara ikamba rya Miss Rwanda bafite imyaka micye aho agwije 22.

Liliane Iradukunda yavutse kuwa 18 Nzeri 1999, avukira mu mujyi wa Kigali mu bitaro bya CHUK. Ni umwana wa 7 mu bana umunani bavukana nawe. Amashuri yisumbuye yayize kuri APADE ayasoza mu mwaka wa 2017, mu ishami ry’Ubukerarugendo.

Mu mwaka wa 2018 nibwo yinjiye mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda aza no kuyegukana, kuwa 24 Gashyantare yambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2018. Mu gihe yari yambaye ikamba, yakoze ibikorwa binyuranye birimo kuzamura umuco w’ubukerarugendo mu mashuri yisumbuye abinyujije mu maserukiramuco yagiye ategura.

Yagize kandi uruhare mu bikorwa byo kurwanya imirire mibi mu bana, aho yagiye asura uturere tunyuranye dufite ibi bibazo biri hejuru two mu Rwanda, agafasha mu kubaka uturima tw’igikoni kugira ngo imiryango ibashe kubona imboga zabafasha gutegura ifunguro ryuzuye.

Liliane Iradukunda yahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Nyampinga w’isi “Miss World 2018”, aza no mu bakobwa bitwaye neza muri uwo mwaka. Mu buzima busanzwe, akunda gutembera no kubana n’abantu neza.Miss Liliane Iradukunda na Kenny Imfura babwiranye amagambo meza y'urukundo

Miss Ishimwe Naomie yabarase amashimwe agaragaza ko baberanye

 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muhawenayo Emmanuel2 years ago
    Byiza



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND