RFL
Kigali

Serge Iyamuremye yagiye muri Amerika gusura umukunzi we bitegura kurushinga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/07/2022 7:42
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Serge Iyamuremye, yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusura umukunzi we Sandrine Uburiza bitegura gukora ubukwe mu minsi iri imbere.



Uyu muhanzi yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, kuri uyu wa Kane tariki 14 Nyakanga 2022.

Umukunzi we Sandrine Uburiza yifashishije WhatsApp ye ashyiraho ifoto ya Serge ari kumwe n’abandi bagabo babiri, avuga ko afite ibyishimo n’umunezero bishibuka ku kuba agiye kongera kubonana n’umukunzi we nyuma y’igihe kinini.

Uyu mukobwa usanzwe utuye muri Leta  Zunze Ubumwe za Amerika ifatwa nk’igihangange ku Isi, yanditse kuri status ye WhatsApp agira ati “Iyamuremye wanjye [arenzaho emoji y'umutima]…Ugire urugendo rwiza rukundo rwanjye. Sinjye uzabona ungezeho [Arenzaho emoji y'umukobwa uri kubyina mu kugaragaza ibyishimo atewe no kuba agiye kongera guhura n'umukunzi we].”

Ku wa 19 Kamena 2022, ibinyamakuru byandikirwa mu Rwanda byanditse ko Serge Iyamuremye yasabye anakwa umukunzi we Uburiza Sandrine mu muhango wabereye i Kigali.

Nta foto yigeze ijya hanze, kuko ntawari wemerewe gufotora. Kuva icyo gihe na n’uyu munsi biragoye kubona amafoto menshi y’aba bombi.

INYRWANDA yahawe amakuru avuga ko Serge Iyamuremye afite gahunda yo gukora ibitaramo bitandukanye bizenguruka Amerika. Bivugwa ko nyuma y’ubukwe, uyu muramyi azatura muri Amerika. 

Ku wa 21 Mutarama 2021, Serge ntiyeruriye INYARWANDA niba koko yaramaze gutera ivi asaba umukunzi kurushinga nk’umugabo n’umugore.

Icyo gihe yabiciye ku ruhande agira ati “Ushobora gusanga narariteye [Ivi] ariko ntashaka ko bimenyekana, nk'uko abandi babikora cyangwa se wenda ugasanga mbiteganya".

Uyu muhanzi yavuze ko imyaka 14 ishize ari mu rukundo n’uwo mukobwa yirinze gutangaza amazina. Ati “Igihe tumaze dukundana cyo ntabwo nakivuga ariko tumaze imyaka 14 tuziranye".

Serge uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Biramvura’ vuga ko yakunze byimazeyo uyu mukobwa, kubera ko ari umukunda ukunda Imana, usenge kandi uzi neza icyo urukundo ari cyo. 

Mu ijoro ry’uyu wa kane, ni bwo Serge Iyamuremye yerekeje muri Amerika- Umukunzi we yamuhaye ikaze 

Serge ni umwe mu bahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aherutse kuririmba mu gitaramo cya Adrien Misigaro 

Serge avuga ko imyaka 14 ishize ari mu rukundo n’uyu mukobwa, akirinda kumuvugaho byinshi 


Ifoto imwe ya Serge Iyamuremye ari kumwe n'umukunzi we. Yatangiye guta umwimerere bisa n'aho imaze igihe kinini ifashwe

SERGE IYAMUREMYE AHERUTSE GUSOHORA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UNCONDITIONAL LOVE’

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND