Ni ibyishimo bikomeye kuri Nshuti Divine Muheto wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2022, nyuma y’uko ashyikirijwe imodoka ye yatsindiye.
Kuri uyu wa Kane tariki 14 Nyakanga
2022, nibwo uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko yashyikirijwe iyi modoka, mu
muhango wabereye mu Ingoro y'Amateka Kamere izwi nk'inzu ya Richard Kandt.
Hari hashize amezi ane atarahabwa iyi
modoka. Muri Gicurasi 2022, umuyobozi wa kompanyi ya Hyundai mu Rwanda,
Nizeyimana Olivier yabwiye INYARWANDA ko batinze guha imodoka Miss Muheto
kubera imirimo yo gusana icyambu cya Dar es Salaam muri Tanzania.
Ijoro rya tariki 19 Werurwe 2022, ryasize urwibutso rudasaza mu mutima wa Nshuti Divine Muheto wari uhagarariye
Uburengerazuba muri Miss Rwanda, kuko ari bwo yahize bagenzi be yambikwa ikamba
rya Nyampinga w’u Rwanda 2022.
Uyu mukobwa yahawe
ibihembo bitandukanye, birimo umushahara w’ibihumbi 800 Frw wa buri kwezi. Ni
ukuvuga ko mu mwaka azahabwa 9.600.000 Frw.
Yahawe Bourse yo kwiga muri Kaminuza
ya Kigali; umushinga we uterwa inkunga na Africa Improved Food, yemererwa
Lisansi umwaka wose izatangwa na Merez Petroleum na Internet y’umwaka wose
azahabwa na KOPA Telecom.
Hari kandi gutunganyirizwa umusatsi
mu gihe cy’umwaka bizakorwa na Keza Salon, gusigwa ibirungo by’ubwiza (Make up)
bizakorwa na Celine d’Or.
Yemerewe kandi kuba mu mpera
z’icyumweru we n’umuryango batemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata
mu gihe cy’umwaka wose, yahawe ofise (office) y’ubuntu yo gukoreramo kwa Makuza
Peace Plaza muri Kigali.
Mu gihe cy’umwaka umwe azambikwa na
Ian Collection, no gukoresha ubugenzuzi bw’amenyo ye mu gihe cy’umwaka umwe
abifashijwemo na Diamond Smile Dental Clinic.
Igihembo nyamukuru muri ibi byose ni imodoka nshya yatanzwe uyu munsi n’uruganda rwa Hyundai ishami ryo mu Rwanda, y’ubwoko bwa Hyundai Venue ya Hyundai Creta 2021 ifite agaciro kari hagati ya miliyoni 18 na 20 Frw.
Nshuti Divine Muheto
yashyikirijwe imodoka yatsindiye nka Miss Rwanda 2022
Ni ibyishimo bikomeye kuri Nshuti Divine nyuma y’uko ahawe iyi modoka
Iyi modoka yahawe yatanzwe na Hyundai ifite agaciro k’amafaranga miliyoni 20 Frw
Amezi ane yari ashize uyu mukobwa atarahabwa iyi modoka kubera ikibazo cy’icyambu cya Dar es Salaam
Byari bisanzwe bimenyerewe kandi ko
umukobwa utsinze ahita yerekwa imodoka, ndetse agafatwa amafoto ayicayemo
n’ibindi, ariko siko byagenze
Nyuma yo gushyikirizwa imodoka yatsindiye, Miss Muheto yayicayemo
TANGA IGITECYEREZO