Kigali

Dore ibitabo 5 byiza wasoma muri 2022

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:14/07/2022 23:55
0


Gusoma ibitabo biri mu biruhura ubwonko bw'umuntu. Buri mwaka hasohoka ibitabo bitandukanye, bivuga ku mateka, inkuru zisanzwe zahimbwe n'abanditsi, Politiki, urukundo n'ibindi. Tugiye kukugezaho urutonde rw'ibitabo 5 byiza wasoma muri 2022.



1. Fiona and Jane 


Cyanditswe na Jean Chen Ho, gisohoka ku itariki 4 Mutarama 2022. Ahanini iki gitabo kigaruka ku bucuti bw'abakobwa babiri bo muri Tayiwani no muri Amerika, Fiona na Jane bari barakuranye baza gutandukana nyuma bongera guhura, gusa ntibyabujije umubano wabo gukomeza, n’ubwo bari baratatanyijwe n'ubuzima. 

Cyashyizwe ku rutonde rw'ibitabo byiza kubera inyandiko nziza Ho yakoresheje, hamwe n'amateka akomeye aba bakobwa banyuzemo bishushanya ubuzima busanzwe n'ibibazo abantu bahura nabyo. Iki gitabo cyakundwa cyane n'abantu bibona mu nsanganyamatsiko y'ubucuti, umuryango, umubano n'abimukira bo hambere. 

2. The school for good mothers

 

Cyanditswe na Jessamine Chan, gisohoka ku itariki 4 Mutarama 2022, cyerekeye ku mubyeyi Frida, umushinwa w'umunyamerika wari umaze igihe gito atandukanye n'umugabo we, bisa nk’aho byamuteye agahinda cyane. Mu gihe gito cyo kubura ibitotsi asohoka mu nzu ye nyamara asigamo umwana we Hariette. 

Ntabwo yari agambiriye kugenda igihe kirekire, ariko igihe cyaje kwihuta abimenya amaze kugenda amasaha menshi, muri icyo gihe abaturanyi baje kumva Hariette arira bitabaza ubuyobozi. Ntabwo yari afite uburyo bwo kwivuguruza ku bamushinjaga kuba umubyeyi mubi, aribwo yaje kujyanwa mu kigo kigisha kuba umubyeyi mwiza.

Muri iki gitabo, uyu mubyeyi Frida ategekwa kuvuga ko ari umubyeyi mubi "ndi umubyeyi mubi ariko niga kuba mwiza", bisa nk’aho byerekana inzitizi zihoraho z'ubutumwa sosiyete itanga ku babyeyi kubyerekeranye n'uburyo bananiwe kandi bakeneye kuba beza ku bw'abana babo.

3. All of you every single one


Cyanditswe na Beatrice Hitchman, gisohoka ku itariki 5 Kanama 2022. Mu mwaka wi 1910 Julia Lindqvist yataye umugabo we yisangira umudozi Eve Perret umugore wiyambarira nk'abagabo, bahungira mu gace ka Viena bizeye ko ariho bazibanira neza mu mahoro. 

Baje gukundana ariko bakomeza kurwana n'ibibazo byo kubona ubwigenge bwabo, babifashijwemo n'umuryango wari warabakiriye nyiri inzu y’aho babaga. Muri iki gitabo Hitchman abaza uko kubaho bimeze mu gihe ukandamizwa, ndetse ibyemezo byawe bigengwa na politiki, ndetse n’aho umuntu azagera kugira ngo arengere abo akunda.

4. Olga dies dreaming


Cyanditswe na Xochitl Gonzalez, gisohoka ku itariki ya 4 Mutarama 2022. Cyerekeye umugore Olga Isabel Acevedo w'imyaka 40. Mu gihe yari akiri muto yerekeje amaso ku nsinzi, kandi ntiyigeze ahungabanywa n'ibihe Mama we yamutaga, cyangwa igihe se yapfaga yishwe na SIDA. Olga akazi ke kari ugutegura ubukwe agatuma inzozi z'abageni ziba impamo. 

Guhuza ubuzima bw'akazi yakoraga muri Porto Rican, n'ubuzima yabayemo bwo kutibona akunzwe ndetse n’abo bakoranaga bajyaga bamubwira ko adafite igufa na rimwe rifite urukundo mu mubiri we, bigatuma ahora asenga abwira Imana, ngo imwereke icyo aricyo kongera kumva akunzwe, ibi byerekana kwitanga isi ihora idusaba.

5. Wahala


Cyanditswe na Nikki May, gisohoka ku itariki ya 11 Mutarama 2022. Cyerekeye ku bibazo abakobwa bahura nabyo muri iyi myaka y'ikinyejana, havugwamo abakobwa 3 Boo, Ronke na Simi bari Abongereza bavanze n'abirabura, ku babyeyi b’abagore b’abazungu n'abagabo b’aba Nigeriya

Baje guhuzwa n’uko bafite inkomoko zimwe n’ubwo imiryango yari itandukanye, gusa ubucuti bwabo buza kwangizwa n'inshuti ya Simi yitwa Isobel bakuranye, ubwo yari imaze kumenya amabanga ya buri wese abandi batazi.


Source: VOGUE





   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND