Kigali

Harimo itike igura ibihumbi 500 Frw mu gitaramo cya The Ben i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/07/2022 15:22
0


Bisa n’amateka avuguruye mu mateka y’umuziki w’umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, kuko ibitaramo bibiri agiye gukora yikurikiranya bihenze!



Uyu muhanzi ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 3 Kanama 2022 yakoreye igitaramo gikomeye mu gihugu cya Uganda kitabiriwe n’ibyamamare, abanyapolitiki n’abandi bakunze umuziki w’uyu muhanzi wigenga.

Ni kimwe mu bitaramo bivugwa ko byari bihenze, ushingiye ku mafaranga yasabwaga umuntu kugira ngo akitabire.

Impapuro zamamaza iki gitaramo, zigaragaza ko umuntu umwe yasabwaga amashilingi ibihumbi 100, na miliyoni 2 y’amashilingi ku meza y’abantu bane.

Mu gihe, uyu muhanzi yitegura gutaramira mu Rwanda mu gitaramo ‘Rwanda Rebirth Celebrations’, amatike y’igitaramo cye yagiye ku isoko.

Bigaragaza ko abantu umunani bishyize hamwe bishyura ibihumbi 500 Frw ubundi bakicara muri VVIP, aho bazabahwa Champagne imwe na Liquor imwe.

Ikindi ni uko umuntu umwe yishyura ibihumbi 20 Frw mu gihe ashaka kwicara muri VIP n’ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe. Hari kandi itike ya 5000 Frw yagenewe abanyeshuri.

Uwishyuye 20,000 Frw, 10,000 Frw ndetse n’uwishyuye 5,000 Frw bose bazahabwa imodoka ibageza kuri Canal Olympia bamufashe no gusubira aho yavuye.

Imodoka zizatwara abazitabira iki gitaramo zizahagurukira Kimoronko, Remera, Nyabugogo, Nyamirambo, mu Mujyi, Kabuga na Ruyenzi.

Gedeon uri mu bari gutegura iki gitaramo, avuga ko The Ben akomeje imyiteguro yitegura kuzasusurutsa abazitabira iki gitaramo. Ati “Ikindi ni uko The Ben ari mu myiteguro ikomeye, yiteguye gutaramira Abanyarwanda nk'uko asanzwe abikora. Ariko ubu ni akarusho kuko aje mu gitaramo gifite icyo cyivuze ku mateka yacu y'u Rwanda.”

   

Uyu muhanzi aheruka gutaramira abafana be n’abakunzi b’umuziki mu gitaramo East African Party cyabaye ku 1 Mutarama 2022 muri BK Arena.

Icyo gihe itike ya menshi yari amafaranga ibihumbi 20 Frw muri VVIP, 15 000 Frw muri VIP na 5000 Frw mu myanya isanzwe.

Kugeza ubu, abahanzi bane na ba Dj batatu nibo bamaze gutangazwa ko bazahurira mu gitaramo na The Ben kizaba ku wa 6 Kanama 2022, kuri Canal Olympia ku i Rebero.

Atumiwe mu Rwanda, nyuma y’amezi atandatu ashize asohoye indirimbo ‘Why’ yakoranye n’umuhanzi w’umunya-Tanzania, Diamond Platnumz.

Iki gitaramo Rwanda Rebirth Celebration cyatumiwemo The Ben cyateguwe na East Gold, kompanyi isanzwe ikora ibijyanye n’umuziki.

Azahurira ku rubyiniro na Bushali, Bwiza, Kenny Sol na Chris Eazzy. Ni mu gihe aba Dj ari Dj Toxxyk, Dj Higa na Dj Rusam.

Hazifashishwa kandi abashyushyarugamba bane: Mc Tino, Mc Pendo, Mc Lucky ndetse na Mc Tessy.

Kanda hano ubashe kugura itike yo kwinjira mu gitaramo cya The Ben


The Ben agiye gukorera igitaramo mu Rwanda, gishobora kwandika amateka yo kuba icya mbere gihenze cyane 

Iki gitaramo kizaba ku wa 6 Kanama 2022 kuri Canal Olympia 

Ku wa 3 Kamena 2022, The Ben yakoreye igitaramo gikomeye muri Uganda, kwinjira byari amashilingi miliyoni 2 


The Ben ari kwitegura no gukorera igitaramo muri Suède kizaba ku wa 30 Nyakanga 2022

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'WHY' YA THE BEN NA DIAMOND

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND