Kigali

Ni umuhanga mu kuririmba no kubwiriza! Akaliza Gäella w'imyaka 7 yasohoye indirimbo ibyinitse aririmbamo ko Imana imutumye ku batuye Isi-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/07/2022 16:09
1


"My sister, My brother, my aunt, my uncle, ni wowe Imana intumyeho, ni wowe Imana ishaka maze impundu zivuge mu ijuru". Aya ni amwe mu magambo agize indirimbo nshya 'Ba ari njye utuma' ya Shimwa Akaliza Gäella, umwana w'imyaka 7 ukomeje kugaragaza impano itangaje mu kuririmba no kubwiriza.



Shimwa Akaliza n’ubwo ari muto mu myaka ariko ni munini cyane mu muziki, dore ko ari na we wateye indirimbo yakunzwe bikomeye yitwa "Shimwa" ya Injili Bora imwe mu makorali akunzwe muri Kigali. Uretse kuririmba, ni n'umuhanga cyane mu kubwiriza. Mu muziki, yari afite indirimbo 3 z'amajwi n'amashusho iyi yashyize hanze akaba ari iya 4.

Izindi ndirimbo yakoze ni iz'abandi yabaga yasubiyemo (Cover). Indirimbo zose yakoze ziri kuri shene ye ya Youtube yitwa Shimwa Akaliza Gäella, hakaba hariho n'ijambo ry'Imana abwiriza kuko asanzwe ari n'umuvugabutumwa bwiza bwa Yesu. Hejuru y'ibyo, Akaliza ni n'umuririmbyi muri korali yitwa Injili Bora ikorera umurimo muri EPR. Gikondo/Karugira.

Nyirahatangimana Philomene umubyeyi wa Akaliza Gaelle, yabwiye InyaRwanda.com ko igitekerezo cyo gukora indirimbo "BA ARI NJYE UTUMA" cyaturutse ku ijambo ry'Imana uyu mwana yari amaze iminsi abwiriza. Ati "Yari amaze iminsi yigisha ijambo ry'Imana ahantu batandukanye yigisha ku kwihana ibyaha, hariho n'aho abwira ba Sisters ba Brothers;....

Hanyuma ahamagarira n'abandi ngo baze Imana ibatume nuko we arisubiza ati 'Ba Arinjye utuma' mu gihe akibwiriza n'abandi. Ni uko igitekerezo cyaje. Kandi Itorero ryacu rya EPR rijya rigira intego yitwa "NDATUMA NDE?", rero yaririmbye ashaka guhamagara abantu ngo bihane kandi baze Imana ibatume rero we yemeye ko imutuma".

Akaliza yakoze mu nganzo abwira abatuye Isi bose ko Imana yabamutumyeho

Philomene "Mama Kaliza" yavuze kandi ko umukobwa we afite umutoza w'umuhanga ari nayo mpamvu indirimbo ze zikunze kuba zubakitse cyane yaba mu myandikire, imiririmbire n'ibindi. Ati 'Afite umutoza w'umuhanga cyane wamubonyemo impano ikomeye witwa Munyakuri Ndaje Prosper, akaba ari nawe umufasha guhuza ibitekerezo by'izo ndirimbo ze akanazitunganiriza amajwi muri studio ye yitwa NDAJE MUSIC ndetse bakamukorera n'amashusho".

Shimwa Akaliza Gaella avuka mu muryango w'abana 3 akaba ari we mfura. Ni umukobwa, abandi bavandimwe be babiri ni abahungu. Yatangiye kuririmba afite imyaka 3 y'amavuko, atangira kuririmba muri Injili Bora ajyana na nyina. Yashyize hanze indirimbo ye ya mbere afite imyaka 6, ubu amaze gukora indirimbo enye, izindi ni ama cover. Yiga mu mwaka wa kabiri w'amashuri abanza mu kigo cy'i Gikondo cyitwa Ecole Le Petit Prince. 

Ababyeyi ba Akaliza Gaella bamwifuriza "kuzaba umuririmbyi ukomeye wubaha Imana kandi uca bugufi". Arakataje mu muziki aho amaze gukora indirimbo 4 zirimo iyasohotse mu mpera za 2021, irimo ubutumwa bwifuriza abantu bose umwaka mushya muhire mu rwego rwo kubagaragariza ko abakunda cyane, ndetse n'iyi nshya 'Ba ari njye utuma' yamaze gushyira hanze.


Ku myaka ye 7 y'amavuko amaze gukora indirimbo enye hatarimo ama Cover


Afite impano zitangaje zo kubwiriza no kuririmba


Akaliza hamwe n'umubyeyi we ubwo bari mu kiganiro kuri RTV


Shimwa ni nawe utera indirimbo "Shimwa" ya Injili Bora

REBA HANO INDIRIMBO "BA ARI NJYE UTUMA" YA AKALIZA SHIMWA GAELLA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hakizimana7 months ago
    imana ni komeze kugushigira kandi inakurinde bibiguhiga byose bibi.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND