RFL
Kigali

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ari byiza kwandikira no guhamagara inshuti zacu mu buzima busanzwe

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:13/07/2022 13:21
0


Kwandikira ubutumwa bugufi, guhamagara cyangwa kohereza imeri inshuti yawe uyisuhuza, benshi ntabwo babifata nk'iby'umumaro, usanga tubuzwa kubikora n'uko dutekereza ko uwo tubikoreye atari bubyakirane ubwuzu cyangwa nta mwanya wo gusoma no gusubiza ubutumwa bwawe afite.



Ubushakashatsi bwakoze bwagaragaje ko kuvugisha umuntu ukamubaza uko amerewe, bisobanuye ikintu gikomeye ku buzima bwe biruta uko tubitekereza. Dr Liu umwanditsi w'iby'ubushakashatsi mu kinyamakuru Journal of Personality and Social Pshychology, yavuze ko abantu bakunda gupfobya ikigero inshuti zabo zifuza kuba zabazwaho uko zimerewe.

We na bagenzi be bakoze amagerageza 13 ku bagera ku 5,900 kugira ngo bamenye ikigero umuntu yishimiraho kuba yasuhuzwa cyangwa yabazwa uko amerewe, muri aya magerageza bamwe bandikiraga abasanzwe ari inshuti zabo, abandi bakandikira abari inshuti zabo kera basa nk'aho batakivugana.

Abo banditse basabwe gukora igipimo batekerezaho ko inshuti zabo ziri bunezezweho ndetse zikishimira kuba babandikiye, gusa muri ya magerageza uko ari 13, bagaragaje gupfobya uburyo intashyo zabo ziri bwishimirwe na bagenzi babo, ndetse n'abandikiwe basabwa gukora igipimo cy'uko bashimishijwe n'izo ntashyo.

Gusa igitangaje, ibiganiro hagati y'abari bamaze igihe batavugana byagaragaye ko byishimirwa cyane kurushaho. Dr Liu na bagenzi be bakomeje kwibanda cyane ku butumwa bugufi cyangwa guhamagarana, mu gihe abandi bashakashatsi batari bibanze ku mubano wo ku mbuga nkoranyambaga.

Dr Liu we yavuze ko nta gushidikanya ko kwandikira umuntu kuri Fcebook cyangwa Instagram byaba iby'agaciro, ndetse yongeraho ko ari byiza kwandikira mugenzi wawe umubaza uko ameze, kandi bizongera ikigero cy'uko abantu babikoraga bitewe n'uko abashakashatsi babivuze.


Ikindi kandi byagaragaye ko kugirana imikoranire myiza n'abandi, bifitanye isano no kumva ko ufite intego nk'umuntu ukuze, bongeraho ko n'abantu bamarana igihe kinini, bagira uruhare ku buzima bwacu bwa buri munsi nk'uko byasobanuwe na Gabriel Pfund, umwarimu mu bijyanye n'ubuvuzi muri Kaminuza ya Feinberg School of Medecine.

"Ibi byakozwe nyuma y'uko hagaragaye umubare munini w'abantu bari mu bwigunge, ukiyongera cyane mu gihe cy'icyorezo cya Covid-19, ndetse abantu benshi bakaba badafite icyizere ko inshuti zabo zizabafungukira cyangwa zikishimira kubavugisha nk'uko babishaka". Ibi byavuzwe na Marisa Franco impuguke mu by'imitekerereze ya muntu. 

Yakomeje avuga ko abantu banga kuvugisha abandi kubera impungenge z'uko bashobora kutishimirwa cyangwa uburyo abo bantu babakunda mu buzima busanzwe, ndetse n'uwandikiwe akaba ashobora kutirekura kubera cya kibazo kimwe, ibi bigaragaza ko iyo abantu babaye abanyantege nke, bibatera impungenge z'uko abandi babacira urubanza.

Rero ubwo buryo bwo kubogamira ku mitekerereze y'impakanyi, byangiza ubushuti ndetse bikagira n'ingaruka zigaragara mu buryo umuntu yitwara no mu byo akora, nk'uko byasobanuwe neza na Dr Franco, yongeraho ko kuba abantu babimenye bitanze icyizere cyo kongera umubano no kubona ubushuti nk'ikintu gikomeye mu buzima bwa muntu.  Yasoje avuga ko nk'uko "dukenera kurya, tugakenera kunywa dukeneye no kubana n'abandi kugirango tubeho neza".



Source: The New York Times







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND