RFL
Kigali

Igihe shampiyona y'umwaka utaha izatangirira cyamenyekanye

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:12/07/2022 18:59
0


Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda umwaka w'imikino 2022-23, uzatangira tariki 19 Kanama 2022.



Inama yahuje abanyamuryango ba FERWAFA bo mu cyiciro cya mbere ndetse n'abayobozi n'amakipe bari kumwe n'abatoza babo, yateranye kuri uyu wa kabiri tariki 12 yemeje ko shampiyona y'icyiciro cya mbere mu bagabo izatangira tariki 19 Kanama 2022.

Iyi nama kandi yemeje ko umukino uruta iyindi yose uzaba mbere ho icyumweru tariki 14 Kanama 2022, ukazahuza APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona na As Kigali yatwaye igikombe cy'Amahoro.

Biteganyijwe ko umwaka w'imikino uzarangira tariki 4 Kamena 2023, igikombe cy'Amahoro kizatangira tariki 6 Ukuboza 2022- gisozwe tariki 21 Gicurasi 2023. Biteganyijwe kandi ko uyu mwaka w'imikino FERWAFA izategura imikino yo kwibuka ikazaba muri Kamena.

Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda irabura ukwezi ngo itangire






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND