Nyuma yo gusoza irushanwa ryari rihuje abahanzi batatu bahanganira gukora indirimbo ya Skol Pulse ikunzwe kurusha izindi, uruganda rwa Skol rwatangaje ko rwateguye irushanwa rizahuza abafite impano yo kuririmba.
Ibyumweru 15 byari bishize abahanzi
Ariel Wazy, Gabiro Guitar na Ish Kevin ft Memo, bahataniye gukora indirimbo
ikunzwe y’ikinyobwa cya Skol Pulse.
Binyuze mu matora yabereye kuri
internet, indirimbo ‘Bring Pulse to your Life’ ya Ariel Wayz niyo yahize izindi
binyuze kubayitoye kuri murandasi www.skolpulse.rw , ndetse n’ababashije kuyitora
binyuze mu bikorwa SKOL yakoreye mu tubari dutandukanye bumvisha abantu
izi ndirimbo zose uko ari 3. Abagera ku 10,000 nibo babashije gutora muri
rusange.
Skol ivuga ko iyi ndirimbo ari cyo kirango cy’iyi nzoga yageze ku isoko mu Ukuboza 2021.
Aba bahanzi Ariel Wayz, Gabiro Guitar
na Ish Kevin bahatanye muri iri rushanwa baririmbira ku njyana ‘beat’ yakozwe
na Producer Davydenko.
Ariel Wayz yabwiye INYARWANDA ko
yanyuzwe no gutsinda iri rushanwa nyuma y’igihe cyari gishize ahatanye.
Yavuze ati “Ndumva binshimishije
cyane, ndabyishimiye cyane. Ikindi ntabwo nari kubikora nta bafana banjye, kuko
habagaho amatora. Barantoye ni njye wari ufite amajwi menshi, ndashimira
abafana banjye muri rusange nanabashimira ku bwo gukomeza kunshyigikira mu
bikorwa byanjye byose, kandi ibyiza biri imbere.”
SKOL ivuga ko nyuma yo gusoza iri
rushanwa, yateguye irindi rushanwa rizaha amahirwe abantu bafite impano yo
kuririmba, bakaba bazaririmbira mu njyana (beat) yakozwe na Davydenko.
Uru ruganda ruvuga ko umunyamahirwe
uzatsinda azahembwa urugendo rujya mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, agakorerayo
indirimbo ye muri imwe muri studio zikomeye muri Africa aho ibyamamare nka
Davido na Wizkid bakorera indirimbo.
Ibijyanye n’amabwiriza agenga iri rushanwa n’ibindi bizakomeza gutangazwa binyuze kuri paji ya Facebook ya Skol Pulse, ari yo @skolpulserwanda cyangwa se kuri website (www.skolpulse.rw)
Uruganda rwa Skol rwatangaje
irushanwa rigiye gutangira, rizahemba umuririmbyi umwe gukorera indirimbo muri
imwe muri studio zikomeye muri Nigeria
TANGA IGITECYEREZO