RFL
Kigali

Mo Farah yahishuye uko yajyanwe mu Bwongereza acurujwe ari umwana

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/07/2022 15:52
0


Sir Mo Farah yahishuye ko yajyanwe mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko ari umwana, ahatirwa gukora nk'umuja wo mu rugo.



Iki cyamamare mu gusiganwa ku maguru mu mikino ya Olympic yabwiye BBC ko yahawe izina Mohamed Farah n'abamuzanye mu ndege bamukuye muri Djibouti. Izina rye ry'ukuri ni Hussein Abdi Kahin.

Yakuwe muri icyo gihugu cyo muri Afurika y'uburasirazuba afite imyaka icyenda ajyanwe n'umugore atari yarigeze na rimwe ahura na we, nuko akoreshwa mu kurera abana b'undi muryango.

Uyu mukinnyi wo mu ikipe y'u Bwongereza yagize ati: "Namaze imyaka nkomeza kutabisohora [kubishyira ahabona]".

"Ariko ushobora kutabisohora mu gihe kirekire gutyo gusa".

Uyu usiganwa mu ntera ndende, mbere yari yaravuze ko yageze mu Bwongereza nk'impunzi avuye muri Somalia ari kumwe n'ababyeyi be.

Ariko mu nkuru mbarankuru ya BBC na Red Bull Studios, yabonwe na BBC News izanatangazwa ku wa gatatu, avuga ko ababyeyi be batigeze na rimwe bagera mu Bwongereza - nyina n'abavandimwe babiri be b'abagabo baba ku isambu y'umuryango iri muri leta ya Somaliland yikuye kuri Somalia.

Se, witwa Abdi, yishwe n'isasu ryayobye aho ryarashwe ubwo Sir Mo yari afite imyaka ine, mu rugomo rwari rurimo kuba muri Somalia. Mu mwaka wa 1991, Somaliland yatangaje ubwigenge bwayo ariko ntiyemewe ku rwego mpuzamahanga.

Sir Mo avuga ko yari afite imyaka hafi umunani cyangwa icyenda ubwo yakurwaga mu rugo akajyanwa kubana n'umuryango muri Djibouti. Nyuma yatwawe mu ndege ajyanwa mu Bwongereza ajyanwe n'umugore atari yarigeze ahura na we na rimwe kandi batari bafitanye isano.

Uwo mugore yamubwiye ko ajyanwe i Burayi kubanayo na benewabo ba Mo (abo mu muryango we) - ikintu Sir Mo avuga ko yari "afitiye amashyushyu".

Ati: "Mbere yaho sinari narigeze njya mu ndege".

Uwo mugore yamusabye kuvuga ko izina rye ari Mohamed. Sir Mo avuga ko uwo mugore yari afite inzandiko mpimbano z'inzira zigaragaza ifoto ye iri iruhande rw'izina "Mohamed Farah".

Bageze mu Bwongereza, uwo mugore yamujyanye mu icumbi ryo mu gace ka Hounslow, mu burengerazuba bw'umurwa mukuru London, amwambura urupapuro rwari ruriho umwirondoro wa benewabo.

Agira ati: "Andi imbere, yararuciye arujugunya aho bajugunya imyanda [imicafu mu Kirundi]. Ako kanya namenye ko ndi mu kaga".

Sir Mo avuga ko yagombaga gukora akazi ko mu rugo no kurera abana "iyo nabaga nshaka kubona icyo kurya". Avuga ko uwo mugore yamubwiye ati: "Niba wumva ushaka kuzongera kubona umuryango wawe, ntugire ikintu na kimwe uvuga".

Ati: "Akenshi nifungiranaga mu bwiherero nkarira".

Mu myaka micyeya ya mbere, uwo muryango ntiwamwemereye kujya mu ishuri, ariko ubwo yari afite imyaka hafi 12, yagiye mu ishuri ry'umwaka wa karindwi ku ishuri Feltham Community College.

Abakozi bo kuri iryo shuri babwiwe ko Sir Mo ari impunzi ivuye muri Somalia.

Sarah Rennie wahoze amwigisha yabwiye BBC ko yageze ku ishuri "asa nabi kandi atitaweho", ko yavugaga Icyongereza gicyeya cyane kandi ko yari umwana "uri mu kato mu marangamutima no mu muco".

Avuga ko abantu bavuze ko bari ababyeyi be batajyaga bitabira inama n'imwe y'ababyeyi bafite abana biga kuri iryo shuri.

Alan Watkinson, wari umwarimu we w'imyitozo ngororangingo, avuga ko yabonye impinduka muri Sir Mo akiri umuhungu mutoya ubwo yabaga ari mu gusiganwa ku maguru.

Ati: "Ururimi rwonyine yasaga nkaho asobanukiwe rwari ururimi rw'imyitozo ngororangingo n'imikino".

Sir Mo avuga ko imikino yamubereye ubuhungiro nk'ikintu cyonyine nashoboraga gukora ngo mve muri ibi [nabagamo] cyari ugusohoka nkirukanka".

Nyuma yaje kubwira Watkinson ku mwirondoro we wa nyawo, inkomoko ye, hamwe n'umuryango yari arimo guhatirwa gukorera.

Mo Farah ni umwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi mu kwiruka n'amaguru





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND