Itsinda ry’abahanzikazi Kataleya na Kandle bo muri Uganda ryaje mu Rwanda kumenyekanisha indirimbo zabo, bavuga ko bakoranye indirimbo ‘Nyash’ na Afrique kubera ko ari umuhanzi uri mu kigero cy’imyaka nk’abo kandi bakaba ari inshuti.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri
tariki 12 Nyakanga 2022, nibwo aba bakobwa bageze ku kibuga cy’indege
Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, aho bari kumwe n’umujyanama wabo.
Aba bakobwa bakiriwe n’abarimo
umuhanzi Afrique, Producer Fayzo, Alex Muyoboke n’abandi.
Afrique yabwiye INYARWANDA ko
indirimbo ‘Nyash’ ari umusaruro w’urugendo yakoreye muri Uganda muri Gicuasi
2021, ubwo yari kumwe n’abandi bahanzi bo mu Rwanda n’abo muri Uganda.
Ati “Nk’uko mwabibonye ntabwo nari
nagiye gukora ubusa muri Uganda. Naragiye nkora ‘collabo’ na bano bakobwa
babiri, yitwa ‘Nyash’. Twarayisohoye, barayibonye, hanyuma abakobwa barahari,
bagiye kubona noneho byinshi babafitiye.”
Kandle yabwiye INYARWANDA ko baje mu
Rwanda ‘muri gahunda yo kumenyekanisha ibihangano byacu, cyane cyane iyi
ndirimbo twakoranye na Afrique’.
Uyu mukobwa yavuze ko baje no guhura
n’abafana babo bari mu Rwanda ‘kuko tubona ukuntu badushyigikira cyane’.
Kandeleya yavuze ko bahisemo kuza mu Rwanda
kumenyekanisha ibihangano byabo ‘kubera ko dukunda u Rwanda kandi dufite
abafana benshi hano’. Ati “Ikindi ni uko dufitanye indirimbo na Afrique, rero
turi hano mu kumenyekanisha ibihangano byacu.”
Yavuze ko bahisemo gukorana indirimbo
na Afrique, kubera ko ari ‘umuhanzi uri mu kigero kimwe natwe kandi turi inshuti’.
Ati “Ibyo rero byaratworoheje mu gukorana.”
Kandle avuga ko ubu nta mbogamizi
bahura nazo mu muziki ‘n’ubwo atari ikibuga cyoroshye.”
Namakula Hadijah [Kataleya] yavutse ku
wa 19 Ukuboza 1999, aho yize amashuri abanza kuri Mengo ayisumbuye yiga muri
Noah mu gace ka Rubaga.
Nabatuusa Rebecca [Kandle], yize
amashuri abanza ahitwa Bunamwaya, ayisumbuye yiga Kyambogo College.
Ibinyamakuru birimo Ugandanbuzz,
bivuga ko aba bombi bahuye ubwo Kandle yari aherekeje inshuti ye igiye mu isabukuru
y’amavuko ya Kataleya.
Icyo gihe Kandle yasuhuzanyije na
Kataleya bahana nimero, kuva ubwo umubano wabo uraguka kugeza biyemeje gukora
umuziki.
Kandle avuga ko binjiye mu muziki
hagati ya 2017 na 2018, nyuma yo kubona nta tsinda ry’abakobwa muri Uganda
rikora umuziki. Ati “Igitekerezo cyari ukuziba icyuho cyariho icyo gihe.”
Binjiye mu muziki bafashwa na Theron
Music. Bombi bavuga ko umuziki utari inzozi, kuko Kataleya yashakaga kuba
umupilote w’indege naho Kandle agashaka gukora mu ndege.
Aba bakobwa bavuga ko kuva bakwinjira
mu muziki, bahise biyemeza kugeza umuziki wabo ku rwego mpuzamahanga.
Abahanzikazi Kataleya na Kandle bo muri Uganda bageze mu Rwanda muri gahunda yo kumenyakanisha ibihangano byabo
Umuhanzikazi Kataleya yavuze ko bahisemo gukorana indirimbo na Afrique kubera ko ari inshuti yabo
Kandle yavuze ko baje guhura
n'abafana babo babarizwa mu Rwanda
Kataleya na Kandle bakiriwe n'abakobwa babarizwa muri Kigali Protocal
Ubwo Afrique yakiraga ku kibuga cy'indege aba bahanzikazi bo muri Uganda
Producer Fayzo watunganyije amashusho
y’indirimbo ‘Nyash’ afatanyije na Taher Visual
Umuhanzi Afrique ubwo yari ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali ategereje kwakira Kataleya na Kandle bakoranye indirimbo 'Nyash'
Producer Niz Beat umaze gukora nyinshi mu ndirimbo za Afrique zirimo 'Agatunda'
REBA. HANO KATALEYA NA KANDLE UBWO BARI BAGEZE I KIGALI
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘NYASH’ YA KATALEYA NA KANDLE BAFATANYIJE NA AFRIQUE
AMAFOTO & VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO