Hari ibintu ushobora gukorera umugore wawe ukamubera uw’ibihe byose.
1. Mubere
umukunzi: Umugore wawe ni umukunzi wawe ntabwo ari umugore gusa. Ujye
ugaragariza umugore wawe ko umukunda cyane. Ujye umukunda n’umutima wawe wose.
2. Mubere
inshuti: Umugore wawe ni n’inshuti yawe burya. Mujyemo, umugire uko ushaka,
umwishimire wenyine, umunezererwe unasekane nawe.
3. Umubere
umwana (Baby): Ujye umubera nk’umwana kandi unamufate nk’umwana. Ujye umuterura,
umwambike, umugaburire,… Rimwe na rimwe ajye akuryamaho, agukoresha icyo ashaka
kuko uri uwe.
4. Mujye murara
ku gitanda kimwe: Ntugire gushidikanya, hari abantu benshi bakora ubukwe
ndetse bakanabana ariko nyuma y’igihe runaka bakajya barara ukubiri. Ahari
wakwibaza ngo mbese bibaho? Igisubizo ni Yego.
5. Mubere
inkoramutima: Umudamu wawe mubere inkoramutima, mubere inshuti magara
(Soulmate). Ni inshuti magara yawe. Ntukamuhe ibiganza gusa ahubwo umuhe
n’umutima wawe, ntukagire na kimwe umuhisha. Ujye umwishimira kuko ni
umwamikazi wawe.
6. Mujye
mufatanya mu gihe cyo gutera akabariro: Nibyo, niba ushaka kuba umugabo
mwiza kuri madamu wawe mujye mufatanya no mu gihe cyo gutera akabariro.
7. Ujye ureka
akubere mama wawe: Reka umugore wawe akubere mama wawe. Urukundo wakundaga
mama wawe rumuhe.
8. Reka akubere
umunyeshuri: Umugore wawe mureke akubere umunyeshuri, maze umwigishe ibintu
byose ushakako yiga. Ujye utuma agira ibyo akwigiraho kuko ni wowe mwarimu we
wa mbere.
Inkomoko: Lovelife
TANGA IGITECYEREZO