RFL
Kigali

Mu mwambaro w’Igikomangoma, Amir Mbera wazamuye Jay Rwanda na Moses “Moshions” yasezeranye n’umukunzi we mu bukwe bwamaze iminsi ine-AMAFOTO

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:12/07/2022 1:40
0


Mu mwambaro w’Igikomangoma, Amir Mbera wahoze ari umuyobozi mukuru w’ikigo cyerekana imideli “Irebe Model Agency” cyazamuye abanyamideli bamamaye barimo nka Jay Rwanda ndetse na Moses washinze Moshions, yasezeranye n’umukunzi we Gladys mu birori byamaze iminsi ine yose ikurikirana.



Ibirori by’aba bombi byatangiriye ku murenge wa Nyarugenge kuwa kane tariki 7 Nyakanga, 2022 ubwo basezeranaga kubana nk’umugabo n’umugore byemewe n’amategeko. Ku munsi wakurikiyeho kuwa gatanu tariki 8 Nyakanga, Amir Mbera n’umukunzi we Gladys bagize ibirori bijyanye no gusaba no gukwa, Amir asaba umuryango wa Gladys kumumuhaho umugeni bazabana akaramata, baramumuha mu birori byabereye muri Lycée de Kigali.

Bukeye bwaho kuwa gatandatu tariki 9 Nyakanga, aba bombi, imbere y’Imana n’imiryango yombi, inshuti n’abavandimwe, basezeranye kubana akaramata, basezeranira kuri Visenti Pallotti I Gikondo. Nyuma yo gusezerana, ibirori byakomereje muri Lycée de Kigali aho n’ubundi bari basangiriye n’inshuti n’abavandimwe mu birori byabaye ku munsi wabanje.

Ku cyumweru tariki 10 Nyakanga, habayeho umuhango wo gutwikurura abageni, bibera mu rugo rushya rw’abageni ku Kakiru.

Ubwo twaganiraga na Amir dutebya, twamubajije niba noneho ibirori bimaze iminsi byarangiye cyangwa se niba bigikomeje, adusubiza agira ati: “Ahubwo mukanya turakata cake, uyu munsi ni isabukuru y’amavuko ya Gladys”.

Aganira na Inyarwanda, Amir yatangaje ko we n’umugore we Gladys bishimye cyane ati: “Sha Clemy ndatuje ndishimye sana byagenze uko twabyifuzaga.”

Ku cyumweru tariki 5 z’ukwezi gushize, nibwo Amir yambitse impeta y’urudashira umukunzi we Gladys bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, amusaba ko yamubera umugore. Yabimusabiye hejuru y’ifarasi undi nawe atazuyaje, ahita avuga “Yes”.

Amir yamamaye mu gisata cy’Ubuhanzi “Creative Industry”, mu bikorwa binyuranye birimo imideli, Sinema n’ibindi.

Kuri ubu, ni umwe mu bari gutegura akaba n’umuhuzabikorwa wa Rwanda International Movie Awards, Irushanwa Mpuzamahanga rihemba abahanzi ba Sinema ku isi hose ritegurirwa rikanabera mu Rwanda kugeza ubu.

Gladys, umukunzi wa Amir akora ibijyanye no gutaka amazu no gutunganya ibikenerwa muri icyo gikorwa “Interior Design”, aho yibanda cyane mu bikorwa mu biti “Wood craft and Designer”.

Amir we uretse kuba ari umwe mu bategura akaba n’umuhuzabikorwa wa Rwanda International Movie Awards, ni umwalimu muri Kaminuza ya “East African University” aho yigisha “Industrial Art and Design” ari nabyo akora mu buzima busanzwe (hanze yo kwigisha).

Amir kandi anafite ikiganiro cya Sinema cyitwa “Cinenation” kuri TV 10, aho atumiramo abantu banyuranye bari muri Sinema ndetse n’abagiye bagira uruhare mu kuyizamura.

Mu ncamake, dore uko ibirori byabo byagenze mu mafoto:

Amwe mu mafoto yo gusezerana mu murenge wa Nyarugenge, kuwa kane tariki 7 Nyakanga:






Bari bagaragiwe n’inshuti n’imiryango

Amwe mu mafoto yaranze ibirori byo Gusaba no Gukwa, kuwa gatanu tariki 8 Nyakanga muri Lycée de Kigali:





Amir na Gladys barebana akana ko mu jisho




Abakobwa bakenyereye umugeni


Amwe mu mafoto yaranze Gusezerana imbere y’Imana kuri Visenti Pallotti i Gikondo, kuwa gatandatu tariki 9 Nyakanga:






Buri umwe ati “ubu ninjye nawe”

Umugeni yari yaberewe bidasubirwaho




Amir mu mwambaro w’Igikomangoma


Amir hamwe n’umugeni we bamaze gusezerana imbere y’Imana, akanyamuneza kari kose

Ibyishimo ku munsi w’ubukwe bwawe ntibyihishira







Hakurikiyeho gusangira n’imiryango n’inshuti byabereye muri Lycée de Kigali







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND