Aya makuru yose Google igenda yegeranya ku
bayikoresha, iremamo ishusho nziza y’uwo umuntu ari we ndetse bityo
ikayifashisha mu buryo bunyuranye.
Bimwe mu byo Google ikusanya ikabikoresha mu
kumenya icyo abayikoresha bashaka nko kuri porogaramu za mudasobwa (sofwares) ariko
imwe mu mpamvu z’ingenzi Google ikusanya amakuru yerekeye abayikoresha ni ukwamamaza
no gukora ubucuruzi.
Urugero niba ari nk’umubyeyi utwite Google ishobora kumenya niba washakishije
amakuru ku byerekeye kubyara hanyuma igatangira kuguha amatangazo yamamaza y’ahacururizwa
imyenda y’abana n’ibindi.
Urubuga rwa Google ruba rubitse neza
amakuru ajyanye n’ibyo wakenera kugura ku buryo kubihuza n’abacuruzi hanyuma
ikaguha iyamamaza biba byoroshye cyane. Gusa bimwe muri byo biba ari ukuri kuzuye
gusa hari n’ibyo ishobora kwibeshyaho.
Ni gute wamenya amakuru urubuga rwa Google rukuziho?
Uretse kuba benshi batabyitaho cyangwa
bakumva ntacyo bibatwaye, Google ituziho byinshi ikoresha icyo ishaka. Hari Uburyo
bworoshye wamenya ibyo Google ikuziho ndetse no kurinda amakuru yawe kuba
yatwarwa n’uru rubuga.
Kugira ngo ubone amakuru Google yakusanyije
kuri wowe, ugomba kubanza kwinjira muri konti yawe ya Google hanyuma
ugakurikiza amabwiriza.
·
Ukimara
kwinjira ukanda ku ifoto ikuranga (profile picture)
·
Noneho
hitamo Gucunga Konti yawe ya Google (Manage your Google Account)
·
Hanyuma
ukande ahanditse "Data & personalisation"
·
Hano
uzashobora kubona ibyo uheruka gukorera kuri murandasi harimo nk’ibyo warebye
kuri YouTube n’ibijyanye n’amakarita
ndangahantu (Maps timeline)
·
Iyo
ukomeje kumanuka hepfo ubona uburyo bwo gukura kuri murandasi cyangwa gusiba
amakuru yawe (download or delete your data)
·
Iyo
uhakanze Google igusobanurira inzira zo kubona incamake y’amakuru yawe ndetse
no gucunga ubutumwa ugenerwa bwamamaza.
Src: Mirror