RFL
Kigali

Rubavu: Akarere kirukanye umukozi wako wohereje umutetsi kugahagararira mu muhango wo kwibuka

Yanditswe na: Léonidas MUHIRE
Taliki:11/07/2022 21:23
0


Nyuma y’uko utekera abanyeshuri muri College Inyemeramihigo yoherejwe nk’uhagarariye akarere ka Rubavu mu muhango wo kwibuka, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwanzuye kwirukana umukozi wako ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rugerero wohereje uwo mukozi. Hari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri GS Nkama.



Ibi byabaye kuwa 3 Kamena uyu mwaka, ubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero yagombaga kwitabira igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku kigo cya GS Nkama ariko ntiyaboneka nk’uko byari biteganyijwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wagombaga gusezeranya abageni yahaye inshingano umukozi ushinzwe Uburezi mu murenge, Nyiraneza Espérance nyamara we aho kujya aho yatumwe yoherezayo umukozi utekera abanyeshuri muri College de Gisenyi Inyemeramihigo, witwa Mbarushimana Jean Claude ngo abe ariwe ujya guhagararira akarere, ibintu Ibuka yavuze ko ari Ugupfobya.

Ibi byamenyekanye ubwo uyu mukozi yari amaze gushyira indabo ku Urwibutso rwo muri iki kigo, Abarokotse Jenoside batangiye kugira ikibazo k’ihahamuka, ibyaje gutuma uwo mutetsi wari woherejwe asabwa guhita ataha umuhango utarangiye.


Ibi byabaye mu kwezi gushize, ku itariki ya 3 Kamena. Bimaze kuba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero yahise ahamagaza NYIRANEZA Espérance yitabana ibaruwa yemera amakosa yakoze akanayasabira imbabazi. Nyuma y’ukwezi kurengaho iminsi mike ibi bibaye, umwanzuro wafashwe n’akarere ni ukumwirukana Nyiraneza Espérance mu nshingano yari asanzwemo. Ubwo ibi byamaraga kuba kandi Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu, IBUKA mu karere ka Rubavu wari wandikiye inzego zitandukanye uzimenyesha ibyabaye.

 

Hari amakuru yemeza ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, MURENZI Augustin yakoze raporo igaragaza iki kibazo igeze ku buyobozi bw’akarere biragorana gufata umwanzuro bahuriyeho, ari nacyo cyatumye hacamo ukwezi nta kiratangazwa nk’umwanzuro ku byakozwe na NYIRANEZA.

Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Rugerero, HABIYAREMYE Abdulkarim ibyabaye babifashe nko gupfobya Jenoside yakorerwe Abatutsi kuko byatumye benshi bahura n’ihahamuka.

Ati "Kubona yaroherejwe na we akohereza umutetsi wo muri College Inyemeramihigo kandi akaza nk’umushyitsi mukuru ahagarariye ubuyobozi, byaratubabaje nk’abarokotse, ni ugupfobya byatumye abenshi muri twe bahahamuka."

 

Muri uyu muhango kandi, ikindi IBUKA yafashe nk’ipfobya ni uko hari hatumiwemo abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari twa Rushubi na Rubirizi duhuriye kuri kiriya kigo k’ishuri ariko ntibigende nk’uko byari byagenwe. Hitabiriye gusa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka  Rushubi na we wahageze umuhango wenda guhumuza, mu gihe mugenzi we wa Rubirizi  atigeze yitabira nk’uko yari ari kuri gahunda.

 

Src: IGIHE

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND