RFL
Kigali

Gukorera umuziki mu Rwanda biroroha cyane kuko muri America ni ku masaha - NJ3

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:11/07/2022 10:15
0


Nshimiyimana Justin ukoresha izina 'NJ3' mu muziki, ni umwe mu bahanzi bakizamuka mu bikorwa by'umuziki aho atuye ndetse awukorera muri Leta Zunze Ubumwe za America by'ibanze, mu gihe avuga ko buri uko ashaka gukora ibikorwa byagutse yifuza kuza gukorera mu Rwanda kuko ariho byoroshye.



NJ3 usanzwe abarizwa muri North Carolina kuri ubu ari mu Rwanda, aho amaze ukwezi ari mu bikorwa bijyanye n'umuziki birimo gukora indirimbo mu buryo bw'amajwi n'amashusho, ndetse no gushaka uburyo bw'imenyekanishabikorwa.

Uyu musore avuga ko gukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za America bigoye ku rwego rwo hejuru ugereranije no mu Rwanda, ari nayo mpamvu nyamukuru yatumye aza mu Rwanda aho gukorera indirimbo aho asanzwe atuye.


Aganira na InyaRwanda, NJ3 yasobanuye ko abatunganya umuziki muri America bashyiraho ibiciro bihenze kandi baba bafite abakiliya benshi bigatuma bashyiraho amasaha ntarengwa kuri buri muhanzi, bikabera benshi imbogamizi kuko badakora bisanzuye.

Ibyo bitandukanye n'uko aba-Producer bo mu Rwanda bakora, kuko n’ubwo umuziki udakorerwa ubuntu cyangwa amafaranga make, ariko mu Rwanda ho umuhanzi ahabwa igihe cyo kunonosora indirimbo ye mbere y'uko isohoka.

Yagize ati "Muri America haba Studio nziza ariko harahenze cyane kandi uko baguhenda si ko bagukorera indirimbo nziza, kuko ntabwo bafata igihangano ngo bacyicareho kirangire. Ujya muri studio bakaguha igihe ntarengwa cyo kumaramo, ugusanga uhenzwe kandi utwaye ibyo udashaka kubera kwihutishwa."


NJ3 i Kigali

Uyu muhanzi kandi avuga ko n’ubwo abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za America, yahisemo gutangirira ku ndirimbo ziri mu rurimi rw'ikinyarwanda mu rwego rwo kubanza kwigarurira abafana bo mu Rwanda, ndetse n'abavuga Ikinyarwanda bari mu bindi bihugu.

NJ3 wavukiye mu Rwanda akanahakurira mbere yo kujya muri America mu mwaka wa 2015, yagarutse i Kigali muri Gicurasi aho ari gutunganya indirimbo 'nyinshi' azajya ashyira ahagaragara mu bihe bitandukanye biri imbere.

Justin watangiye ibikorwa by'ibanze by'umuziki muri 2017, avuga ko afite intego ikomeye yo gukora ibishoboka byose akazageza umuziki we ku rwego mpuzamahanga, nibura mu myaka itatu iri imbere. Kuri ubu afite indirimbo eshanu zirimo ebyiri zifite amashusho, mu gihe kandi ateganya gushyira hanze izindi ndirimbo eshanu muri uyu mwaka.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'OYA' YA NJ3





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND