Umuhanzi uri mu bakomeje kwishimirwa cyane mu ndirimbo nshya ze nka Lie na Buga yahuriyemo na Tekno, Kizz Daniel ukomeje gukorera ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye imbabazi abafana barimo n’abasabaga gusubizwa ayabo yacyereje cyane.
Mu butumwa yanyujije
ku mbuga nkoranyambaga, Kizz Daniel yagize ati: “Ndabashimiye kuba mwaritabiriye
kandi mbasabye imbabazi kubitarabashimishije, mu kuri pasiporo yanjye yari mu kigo cy’ubugenzuzi
cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Nigeria kugeza ku munsi nagombaga kuziraho, byanatumye indege yagombaga kunzana atariyo yanzanye. Nifashishije iyigenga ariko
nayo ntiyabashije kunyemerera kuhagerera igihe.”
Mu gusoza ubu butumwa
yavuze ko yumvaga bagisubika, ariko abo bakorana bakamwemeza ko bibasha kuza gukunda
nyamara bikarangira bitagenze nk’uko babitecyerezaga, abasezeranya ko igitaramo
cye kitagenze nk’uko yabyifuzaga bityo azareba uko cyapfuburwa.
Ibi Kizz Daniel
abitangaje nyuma y’uko yari yarakariwe cyane, kuko yacyerewe kugera ahagomba
kubera igitaramo yari afite mu gace ka Silver Spring muri Maryland. Kizz Daniel wacyerewe
amasaha agera kuri 4 ategerejwe n’abafana n’aho ahagereye akaririmba iminota 30 yonyine, yavugirijwe induru n’abafana basabaga gusubizwa ayabo bamushinja
kutaba umunyamwuga mubyo akora.
Iki gitaramo kikaba
kiri mu ruhurirane rw’ibyo akomeje gukorera mu bice bitandukanye bya Leta Zunze
Ubumwe za Amerika muri iyi Nyakanga 2022.
Azataramira mu Rwanda ahita asubira muri Amerika
Urutonde rw'ibitaramo akomeje gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
N’ubwo bwose yacyerewe ariko ibitaramo ari gukora ari kwishimirwa
TANGA IGITECYEREZO