Ibitego 2 bya Ruhinda Faruku byafashije Sunrise FC kugarika APR FC iyitsinda mu mukino wo gutaha sitade y'Akarere ka Nyagatare.
Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo mu Karere ka Nyagatare habaye igikorwa cyo gutaha sitade nshya y'Akarere bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Iyi sitade iri muri atatu Perezida Paul Kagame yahaye uturere harimo sitade ya Ngoma ndetse na sitade ya Bugesera.
Guverineri w'intara y'Iburasirazuba ni we wari umushyitsi mukuru mu mugango wo gufungura sitade
Mu bikorwa bitandukanye byari biteganyijwe, harimo n'imikino igera kuri itatu, aho ku isaha ya saa 10:00 am hatangiye umukino wa nyuma w'imiyoborere byiza mu bagore aho umurenge wa Katabagemo watsinze Musheri igitego 1-0. Umukino wakurikiyeho mu bagabo, umurenge wa Katabajyemo yatsinzwe na Karangazi ibitego 4-3.
Umukino wari utegerejwe na benshi watangiye ku isaha ya saa 16:00 PM ucyerereweho isaha imwe kuko habanje gutwangwa ibiganiro byatanzwe n'abayobozi bakuru.
Sunrise FC yari yakiriye umukino ndetse ari na yo izajya ikinira kuri iyi sitade, yari ifite bamwe mu bakinnyi bashya ndetse bavanze n'abasanzwe umutoza Seninga Innocent yagombaga gutangirana urugendo rwo gushaka 11 azajya abanza mu kibuga mu mwaka w'imikino utaha.
Abakinnyi SUNRISE FC yabanje mu kibuga:
Nduwayo Danny
Barter Kanani Abubakal
Nzabonimpa Prosper
Olulu missili Alex
Nzayisenga Jean D'amour
Wanji Pius
Nyamurangwa moses
Gabriel nanbul
Binshi Daniel
Nizeyiman Manzi Bosco
Uwambajimana Leo
Abasimbura
Mfashingabo Didier
Rucogoza djihad
Biraboneye Afrodis
Shyaka Clever
Ruhinda Faruk
Kigozi Joshua
Gihozo Rene Bazil
Semambo Jolommy
Mugabo Robert
Niyibizi vedaste
Kazingufu Augustin
Umutoza yari Seninga Innocent
Amakipe yombi yagaragaje ishyaka ricye ndetse byaje gutuma igice cya mbere kirangira nta kipe irebye mu izamu.
Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga
Mutabaruka Alexandre, Ndayishimiye Diedonne, Niyomugabo J Claude, Rwabuhihi Aime Placide, Nshimiyimana Yunus, Nsengiyumva Parfait, Ruboneka Jean Bosco, Manishimwe Jebel, Byiringiro Lague, Kwitonda Alain na Nizeyimana Djuma.
Abasimbura
Ishimwe Pierre
Kenes Armel
Byiringiro Gilbert
Itangishaka B Justin
Mubaraka Hakim
Ishimwe anicet
Bizimana Yannick
Mugisha B
Umutoza yari mugisha Ndoli
Mu gice cya kabiri abatoza bakoze impinduka Seninga Innocent akuramo Nyamurangwa yinjizamo Vedaste Niyibizi, ndetse Ruhinda Faruku asimbura Wanji Pius kuva ubwo ikipe ya Sunrise FC itangira kwataka.
APR FC nayo yakoze impinduka bakuramo Byiringiro Lague, Bizimana Yannick yinjira mu kibuga, ndetse na Manishimwe Djabel ava mu kibuga hinjiramo Blaise.
Ku munota wa 62' Ruhinda Faruku wari winjiye mu kibuga asimbuye, yaje gukorerwaho penaliti ndetse ayitsinda neza.
Sunrise FC yagumye kuganza no gusatira APR FC ariko kubona igitego cya kabiri biranga. Anicet nawe winjiye mu kibuga asimbuye, ku munota wa 80 yaje gutera ishoti rirerire umupira ufata igiti cy'izamu urarenga.
Ku munota wa 90 Ruhinda Faruku yaje gutsinda APR FC igitego cya kabiri cyahise kiyica intege, umukino urangira ari ibitego 2 bya Sunrise FC ku busa bwa APR FC.
Abafana bari babucyereye bakubise buzuye
TANGA IGITECYEREZO