Uwahoze ari Perezida wa Angola, Jose Eduardo yitabye Imana aguye muri Espagne aho yari arwariye.
José Edouardo yitabye Imana kuri uyu wa gatanu tariki 8 Nyakanga 2022 ku myaka 79.
Uyu mukambwe wayoboye igihugu cya Angola mu gihe kingana n’imyaka 38, yari amaze iminsi arembeye mu bitaro mu gihugu cya Espagne nk’uko tubikesha BBC, mu makuru ikesha ibiro Ntaramakuru Lusa bya Leta ya Portugal.
Hari hashize kandi igihe kitari kinini havuzwe amakuru y’ibihuha ko yitabye Imana, amakuru we ubwe yavuguruje mu kwezi kwa gatanu, amakuru yanenze avuga ko arimo “kwivuguruza”.
José Eduardo Dos Santos yabaye Perezida wa Angola kuva mu 1979 kugera mu 2017.
Mu burwayi bwe havuzwe byinshi dore ko hanavuzwe ko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Angola yagiye muri Espagne “guhuhura ubuzima bwe” aho byavugwaga ko amaze iminsi muri koma nyuma yo kujya mu bitaro kuwa 23 Kamena 2022.
Uku gushinja Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga bikaba byarakozwe na Welwithcia Dos Santos, umukobwa wa Nyakwigendera; ariko Minisitiri Antonio arabihakana avuga ko n’ikimenyimenyi “Guverinoma ya Angola ariyo yishyura ikiguzi cyose cy’ubuvuzi bwe.”
Source: RFI, BBC
TANGA IGITECYEREZO