RFL
Kigali

“Turwanira impamvu nziza kandi y'ukuri” - Major Willy Ngoma uvugira M23 ntakozwa ibyemezo by'inama y'i Luanda

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:7/07/2022 15:05
0


Major Willy Ngoma, umuvugizi w'umutwe witwaje intwaro wa M23 ufite ibirindiro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko batiteguye gukurikiza imyanzuro y'inama yahuje abakuru b'ibihugu ba DRCongo, u Rwanda na Angola yateranye kuri uyu wa gatatu ikemeza ko M23 igomba gushyira intwaro hasi.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nyakanga, i Luanda muri Angola habereye ibiganiro byahuje Perezida wa DRCongo Félix Tshisekedi na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame, bari batumiwe na Perezida João Lourenço wa Angola hagamijwe gushakira umuti ibibazo bivugwa hagati y'ibihugu byombi.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, ibiro bya Perezida Tshisekedi byavuze ko hateganywa ko "imirwano ihita ihagarara" hagati y'ingabo za leta ya Congo (FARDC) n'umutwe w'inyeshyamba wa M23, kandi uyu "ugahita uva mu birindiro byawo aka kanya" byo muri Congo "nta kindi ubanje gusaba".

Ibi ariko umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma yabiteye utwatsi, avuga ko uyu mutwe urwanira ukuri kandi ntaho uteganya kujya, anashimangira ko ikibazo cya M23 ari icya politiki kireba Abanye-Congo kidakwiye kuganirwaho hagati y'u Rwanda na Congo.

Aganira na BBC dukesha iyi nkuru, Major Willy yumvikanishaga ko badateganya kuva muri DRCongo, ati "Turahava [mu birindiro] kugira ngo tujye hehe? Kugira ngo dusubire mu buhungiro? Twebwe turi Abanye-Congo, muragira ngo tubeho nta gihugu tugira?"

Major Willy yakomeje avuga ati "Twebwe turwanira impamvu nziza kandi y'ukuri" ashaka kumvikanisha ko umutwe wa M23 urwanira uburenganzira bw'abaturage batitabwaho na Leta.


Major Willy Ngoma (Hagati)

Imirwano hagati y'ingabo za Congo n'umutwe wa M23 yongeye kubura mu mpera y'ukwezi kwa gatatu, nyuma y'imyaka igera hafi ku 10 yari ishize nta gitero gikomeye M23 ikora. Kuva M23 yubuye ibitero bushya, yigaruriye umujyi wa Bunagana inafata tumwe mu duce twa Teritwari ya Rutshuru, aho iri kugenzura kuri ubu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND