RFL
Kigali

Breaking: Boris Johnson yeguye ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe nyuma y'iminsi 1,079 - Igitutu ni cyose ku bandi bayobozi b'u Bwongereza

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:7/07/2022 14:38
0


Isaha ku yindi, abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta y'u Bwongereza bakomeje kurambika hasi inshingano, nyuma y'igitutu gikomeye cyasatiriye uwari Minisitiri w'intebe w'u Bwongereza Boris Johnson wamaze kwegura ndetse n'abo bamaze imyaka iyinga itatu bafatanya mu bikorwa by'ubuyobozi.



Ibinyamakuru bitandukanye byo ku mugabane w' u Burayi bikomeje kugaruka ku mwuka mubi uri hagati y'abagize ishyaka rya 'Conservative Party' riri ku butegetsi hakanavugwa igitutu gikomeye abarigize bari kotswa n'abo mu yandi mashyaka kubera imikorere mibi yariranze kuva mu myaka ibiri ishize.

Boris Johnson weguye ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe kuri uyu wa Kane tariki 07/07/2022, amaze iminsi mu rugamba rukomeye rwa Politiki, ndetse ntiyari agifite amaboko menshi, nyuma y'aho kuva kuwa kabiri w'iki Cyumweru, hari benshi mu bo bakoranaga beguye ku mirimo yabo biturutse ku gitutu cy'abanyagihugu.

Abagera kuri 20 bamaze gushyira hasi inshingano bari bafite muri Leta, barimo Rishi Sunak wari ukuriye ikigega cy'imari ya Leta, Sajid Javid wari Minisitiri w'ubuzima, Minisitiri ushinzwe abana n’imiryango, Will Quince, Brandon Lewis wari umunyamabanga wa Irelande ya ruguru n'abandi.

Kuri uyu wa Kane Minisitiri w'intebe Boris Johnson yagejeje ijambo ku baturage, yegura ku mwanya w'umuyobozi w'ishyaka rya 'Conservative' ndetse no kuwa Minisitiri w'intebe, aho azasimbuzwa mu mezi atatu ari imbere.

Ikinyamakuru BBC cyo mu Bwongereza cyanditse ko guhatanira umwanya wo gusimbura Boris Johnson ku buyobozi bw'ishyaka bizaba muri iyi mpeshyi, naho Minisitiri w'Intebe mushya we azashyirwaho mu kwezi kwa cumi uyu mwaka, ubwo hazaba haba inama nkuru y'ishyaka.

Boris Johnson yatangiye gushyirwaho igitutu ubwo yangaga kwirukana Chris Pincher wari ushinzwe imyitwarire y’abadepite bo mu ishyaka ridaharanira impinduka, akaza gushinjwa ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Byongeye kandi mu minsi ishize, Boris yaciwe amande na Polisi, nyuma iwe habereye ibirori byahuje imbaga mu gihe abaturage bari muri 'Guma mu rugo' kubera icyorezo cya COVID-19.

Boris Johnson umaze iminsi 1,079 ku butegetsi, yabaye umwe mu ba Minisitiri w’intebe b’u Bwongereza bamaze igihe kigufi ku buyobozi.

Abanyapolitiki batandukanye bavuga ko ubuyobozi bwa Boris Johnson bwaranzwe no guhuzagurika mu byemezo ndetse n'imikorere ya buri munsi. 

Ingero za hafi ni umunyamabanga wa Scotaland Nicola Sturgeon wavuze ko Manda ya Boris Johnson yabaye iyo kubeshya abaturage, mu gihe Sir Ed Davey uyobora ishyaka Liberal Democrats, we yavuze ko ibihe bya Boris ku buyobozi byabaye iby'akajagari gusa.


Boris Johnson yamaze kwegura ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND