RFL
Kigali

Apple yashyize hanze uburyo bwa 'Lockdown mode' buzajya burinda kwinjirira telefone y'umuntu

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:7/07/2022 13:06
0


Ikigo cya Apple gikora telefone ngendanwa zigezweho za iPhone, cyatangaje uburyo bushya bw'umutekano yise Lockdown mode buzajya burinda abazikoresha kwibasirwa n'ibikoresho by'ubutasi buhambaye.



Lockdown mode izafasha mu kugabanya ibikorwa bya porogarame yo kwinjirira bujura muri murandasi, bikorwa n'ibigo nka NSO mu gusoma ubutumwa bugufi na imeri bwite z'abantu, cyangwa bagakurikirana ibivugirwa kuri terefone bikunze gukorerwa abanyamakuru n'abaharanira uburenganzira bwa muntu. 

Terefone za Iphone zagiye zishimwa n'abazobereye mu byumutekana  kuko zibasha kubika amakuru bwite y'umuntu, biziha amahirwe yo gukoreshwa cyane n'abanyapolitiki abarwanashyaka n'abandi bantu bakomeye cyane batekerezako bashobora kwinjirirwa  bashaka kunekwa.

Ubu buryo buzagabanya ubushobozi amatsinda y'ubutasi akoresha mu kubona amakuru ya Iphone, nko guhagarika nimero ihamagaye videwo bikagaragara ko itigeze ihamagara mbere, aho izajya isabwa kubanza kwaka uburenganzira, ndetse izajya inahagarika ibikoresho terefone yahujwe nabyo ibi byajyaga byifashishwa na porisi mu gushaka ibimenyetso runaka.


Uburyo bwa Lockdown mode

Ikigo cya Apple cyasobanuye ko ubu ari uburinzi bukomeye rero, buzajya bukoreshwa n'umuntu utekerezako ashobora gukenerwaho amakuru akomeye, cyangwa kwibasirwa n'igitero gikomeye cyane, ibi byaciye intege amwe mu ma sosiyeti akora kwinjirira ibikoresho bya murandasi, bituma yongera ikiguzi kuri leta cyo kuzajya bashaka amakuru muri terefone y'umuntu.

Ron Deibert washinze ikigo Citizen Lab muri Kaminuza ya Toronto yavuzeko ubu buryo bushya buzabera imbogamizi ibigo nka NSO bikoresheje porogarame ya Pegasus mu kubona amakuru bwite y'abantu, ibi bikazaha umutekano abaturage, ndetse anasaba ko n'indi mirongo y'itumanaho yashyiraho uburyo bwo kubika amakuru.

Emma Weil umusesenguzi wa politiki muri Upturn umuryango udaharanira inyungu ugamije gukoresha ikoranabuhanga m'ubutabera nawe yongeyeho ko ibi bizafasha ababyeyi bakuramo inda mu bihugu bitabyemera mu kubika bumwe mu butumwa bagiye bohereza, Lockdown mode izazana na IoS 16, IpadoS 16, ndetse ikazaba yemerewe gukoreshwa n'umubare muto w'abantu.


Source: NBC News







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND