RFL
Kigali

King James yasohoye amashusho y'indirimbo 'Uyu mutima' yakoreye muri Amerika igaragaramo umunya-Nigeria-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/07/2022 17:30
0


Umuhanzi ukomeye Ruhumuriza James uzwi nka King James, yasohoye amashusho y'indirimbo y'urukundo yise “Uyu mutima” yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Muri iki gihe, uyu muhanzi ari kubarizwa muri Amerika aho yagiye mu bikorwa by’umuziki no gusura inshuti.

Yabwiye INYARWANDA ko iki gihe amaze muri Amerika yacyibyaje umusaruro, ahafatira amashusho y’indirimbo ye yise ‘Uyu mutima’ iri kuri album ye yise ‘Ubushobozi’.

King James avuga ko muri iyi ndirimbo yishyize mu mwanya w’umusore ubwira umukunzi we, ko impano ikomeye yamugeneye kandi yihariye ari umutima we.

Aririmba abwira uyu mukobwa ko adakwiye gushidikanya ku rukundo akunzwe, kandi ko ari we rukumbi ‘ku mubumbe w’uyu mutima’.

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo, aririmba agira ati “Impano numva naguhaye iruta izindi kandi wihariye ni uyu mutima mukunzi.”

Agakomeza agira ati “Usa n’uwubatse umurwa mushya muri njye. Mbese urebye twambaye ubwuzuzanye, wanyerekeje mu rwambariro rw’umutima wawe ndongera ndaberwa koko! warakoze. Ni wowe rukumbi ku mubumbe w’uyu mutima.”

King James avuga ko umukobwa yifashishije mu mashusho y’iyi ndirimbo wamufashije gukina ubutumwa yaririmbye, ari umunyamideli w’umunya-Nigeria ariko ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Producer MadeBeats, naho amashusho (Video) yakozwe na Cedric.

‘Uyu mutima’ ni imwe mu ndirimbo zigize album ‘Ubushobozi’ ya King James. Yayishyize kuri Youtube mu byumweru bibiri bishize, nyuma y’uko ayisaruyemo agera kuri miliyoni 66 Frw binyuze ku rubuga Zanatalent.com.

Album ye iriho indirimbo 17 zirimo 'Ejo', 'Ubanguke', 'Ubushobozi' yitiriye Album, 'Ubudahwema' aherutse gusohora, 'Habe namba', 'Uhari udahari', 'Uyu mutima', 'Nyabugogo' na ‘Reka gukurura'.

Hari kandi 'Nyishyura nishyuke', 'Ikiniga', 'Nzakuguma iruhande', 'Pinene' yakoranye na Bull Dogg, 'Hinduka' ndetse na 'Inshuti Magara' yakoranye na Israel Mbonyi.

 

King James yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Uyu mutima’ 

King James avuga ko muri iyi ndirimbo yaririmbye ku musore ubwira umukunzi we ko amukunda kurusha abandi bose ku Isi 

King James agiye kumara ukwezi muri Amerika ari naho yafatiye amashusho y’iyi ndirimbo yasohoye


King James ari kumwe n’abarimo Producer Cedric [Uwa kabiri ubanza ibumoso] n’umunyamakuru Ernesto [Uri iburyo]

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UYU MUTIMA’ YA KING JAMES

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND