Umuryango Kina Rwanda wagiranye ubufatanye n’umuhanzi Juno Kizigenza, nyuma y’uko ashyize hanze indirimbo ‘Aye’ ikangurira abana gukina.
Ku wa 11 Kamena 2022, nibwo Juno
Kizigenza yashyize hanze iyi ndirimbo yakoranye na Dj Higa ndetse na Dj Rusam. Mu
buryo bw’amajwi yanononsowe na Bob Pro, ayandika afatanyije n’umusizi Rumaga.
Nyuma y’uko kwezi gusatira iyi
ndirimbo ayisohoye, uyu muhanzi yagiranye ubufatanye na Kina Rwanda nk’uko
byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Nyakanga 2022, mu kiganiro n’abanyamakuru
cyabereye kuri Norksken muri Kigali.
Kina Rwanda ni umuryango Nyarwanda
ndetse ukorera no mu bindi bihugu, wemera ko gukina ari umusemburo w’iterambere
ry’ubukungu n’imibanire mu bantu.
Guha abana amahirwe yo gukinira mu
rugo, ku ishuri ndetse no mu byanya rusange, bituma bizera neza ko abana bose
bafite amahirwe yo kugera ku nzozi zabo binyuze mu kunguka ubumenyi babinyujije
mu mikino.
Umuyobozi washinze Kina Rwanda, Malik
Shaffy yabwiye itangazamakuru ko bagiranye ubufatanye na Juno Kizigenza nyuma
yo gutungurwa n’indirimbo ye ‘Aye’ irimo ubutumwa bujyanishije neza n’intego
yabo, yo gukangurira ababyeyi gufasha abana gukina.
Ati “Twebwe nka Kina Rwanda twumvise
indirimbo, twumva ni indirimbo irimo ubutumwa dukeneye bijyanye n’ibikorwa
dukora n’ukuntu tubikora. Kubera ko ibikorwa byacu byinshi tubikora dukoresheje
ubukangurambaga, itangazamakuru, imbuga nkoranyambaga cyangwa se ibinyamakuru bitandukanye
twumva y’uko byaba byiza tuganiriye na Juno Kizigenza, iyi ndirimbo ye
twayikoresha noneho mu gutanga amakuru atandukanye.”
Yavuze ko uyu muhanzi azagaragara mu
bikorwa bitandukanye birimo na Kina Rwanda Tour, izagera mu Turere dutandukanye
tw’u Rwanda.
Kina Rwanda Tour yateguwe kubera
umusanzu w’abafatanyabikorwa batandukanye bakora ibijyanye no kwiga binyuze mu
mikino, ndetse n’abandi bateza imbere imikurire, imyigire ndetse n’ imibereho
myiza y’abana.
Iyi gahunda yo gukina izagera mu
tundi turere mu kwezi gutaha yateguwe na Kina Rwanda ifatanyije na UNICEF, ishyirwa
mu bikorwa ku bufatanye na Agati Library, Rwanda Girl Guides Association, Kigali
Public Library, Mukamira, Winnaz n’abandi.
Malik Shaffy yavuze ko ari bo
bazishyura ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Aye’, kandi bazashyiramo amashusho
atandukanye atanga ubutumwa bushishikariza abana gukina imikino itandukanye,
nka kimwe mu byabafasha kwiyungura ubumenyi.
Uyu muyobozi yavuze ko Kina Rwanda ari
urubuga rugamije kwigisha Abanyarwanda muri rusange ibijyanye no gukina n’abana.
Avuga ko muri Kina Rwanda bemera y’uko
iyo umwana ari gukina hari byinshi yigiramo. Ati “Muri Kina Rwanda twemera y’uko
iyo umwana ari gukina yigiramo ibintu byinshi, bitandukanye no kumva y’uko
gukina ari uguta umwanya nk’uko abantu benshi babitekereza, cyangwa se gukina
ari ukwishimisha gusa.”
Akomeza ati “Hari ubushakashatsi
bwinshi bwagiye bugaragaza y’uko uko abana bakina ariko batera imbaraga… Burya
n’iyo umubyeyi ari gukina n’umwana nanone bituma umubyeyi asobanukirwa umwana
we neza.”
Yavuze ko mu gihe cy’imyaka ibiri
ishize bamaze bakora, hari byinshi bamaze kugeraho bishimira n’ubwo bagira n’imbogamizi.
Juno yabwiye INYARWANDA ko yakuze nk’abandi
bana, akina nkabo ari nayo mpamvu yagize igitekerezo cyo gukora indirimbo nk’iyi
ikangurira abana gukina.
Avuga ko biturutse ku bushuti
afitanye na Dj Higa na Dj Rusam, ari byo byatumye abifashisha muri iyi ndirimbo.
Uyu muhanzi avuga ko yabanje gufata
umwanya wo kumenya ibikorwa bya Kina Rwanda n’intego yabo.
Ati “Nanyuzwe n’intego yabo, gukina
ariko ukaniga. Naravuze nti ngomba kugira uruhare mu gutuma abana
bashishikarira gukina, mbabwira ko gukina bitari ugukina gusa, ahubwo wakuramo
n’izindi nyungu. Ushobora gukina uririmba ukavamo umuhanzi nkanjye.”
Juno avuga ko akunda gukina n’abana,
kandi ko kubashishikariza gukina ari wo musanzu we nk’umuhanzi.
Ikorwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo ni umusanzu wa Kina Rwanda
Malik Shaffy Lizinde ntatangaza
amafaranga akenewe azagenda kuri iyi ndirimbo mu ifatwa ry’amashusho, bitewe n’uko
buri ndirimbo igira ibiyigendaho.
Gusa, avuga ko amafaranga yose
azakenerwa mu ikorwa ry’iyi ndirimbo biteguye kuyatanga.
Yavuze ko ubufatanye bagiranye na
Juno Kizigenza buzamara igihe kinini, cyane ko Kina Rwanda ari umushinga
mugari.
Akavuga ko bamaze iminsi bakira
ubutumwa bw’abantu batandukanye basaba gukorana na Kina Rwanda.
Yavuze ko iki ari igikorwa cy’Abanyarwanda
bashaka ko buri wese yiyumvamo. Juno Kizigenza aramwunganira akavuga ko
azakomeza gutanga umusanzu we muri Kina Rwanda.
Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa
INYARWANDA, Malik Shaffy yavuze ko umuryango Kina
Rwanda watangijwe ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari cyakajije umurego mu Rwanda.
Nyuma baza kubona abafatanyabikorwa
babafashije gushyira mu bikorwa uyu mushinga ugizwe n’imikino itandukanye
ifasha abana.
Shaffy avuga ko Kina Rwanda imaze
kugira uruhare mu kumvisha ababyeyi ko bakwiye kugira uruhare mu gufasha abana
gukina.
Ati “Impinduka zirahari, ikintu cya
mbere tuba dushaka ni uko ababyeyi bumva y’uko bagomba gufata umwanya bagakina.
Umubyeyi akumva y’uko ningera mu rugo ndibuze gufata umwanya wo gukina n’umwana
wanjye.”
Mu minsi ishize, umugore wa Prince
Charles yasuye ibikorwa bya Kina Rwanda biherereye muri Kigali Public Library.
Malik Shaffy avuga ko ubwo Camilla yasuraga
Kigali Public Library, ari bwo nabo basabwe kujya kugaragaza ibikorwa bya Kina
Rwanda. Avuga ko ibi biri mu murongo w’impinduka nziza bari kugenda bageraho.
Uyu muyobozi avuga ko barajwe ishinga
no gutuma ababyeyi bamenya impamvu yo gukina n’abana. Avuga ko ntacyo bisaba
kugira ngo umunyarwanda yisange muri Kina Rwanda.
Malik Shaffy yavuze ko intego za Kina
Rwanda ari uko ‘Abanyarwanda basobanukirwa muri rusange, basobanukirwa gukina
icyo ari cyo bagahana n’umwanya wo gukina n’abana’.
Avuga ko kugira ngo bagere kuri iyi ntego,
bisaba ubufatanye bwa buri wese cyane cyane inzego za Leta zikaba hafi Kina Rwanda.
Umuryango Kina Rwanda watangaje ubufatanye n’umuhanzi Juno Kizigenza
Uhereye iburyo: Laurence Umuhoza 'Project Manager', Juno Kizigenza, Malik Shaffy ukurikiye Kina Rwanda, Khalilu Rahman 'Creative Director 63 Inc' ndetse na Denyse Umuhuza ushinzwe gutegura ibikorwa bya Kina RwandaMalik Shaffy Lizinde, uhagarariye Kina Rwanda [Uwa Gatatu uvuye ibumoso] yavuze ko banyuzwe n’ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ‘Aye’ ya Juno Kizigenza
Juno Kizigenza avuga ko azakomeza gukorana na Kina Rwanda mu gukangurira abana gukina, kandi azaririmba mu bikorwa bya Kina Rwanda Tour bizakomereza Rubavu
Juno avuga ko mu ndirimbo ‘Aye’ aririmba asobanurira abana ko gukina hari byinshi byamufashije mu iterambere rye
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘AYE’ YA JUNO KIZIGENZA YAMUHESHEJE GUKORANA NA KINA RWANDA
KANDA HANO UREBE MALIK SHAFFY ASOBANURA UBUFATANYE NA JUNO KIZIGENZA
AMAFOTO: Murwanashyaka Abuba
VIDEO: Iradukunda Jean De Dieu
TANGA IGITECYEREZO