Umunya-Afurika y’Epfo Zozibini Tunzi wegukanye ikamba rya Miss Universe 2019, ari kumwe n’abandi bitabiriye iserukiramuco Africa in Colors basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, mu rwego rwo kwiga amateka.
Iri serukiramuco ryahujwe n’Inama
Mpuzamahanga MOCA ryasojwe ku wa 2 Nyakanga 2022 mu gitaramo gikomeye
Umufaransa La Fouine yakoreye muri Car Free Zone, aho yahuriyemo n’abahanzi
barimo Riderman, Afrique, Ariel Wayz, Chris Eazy n’abandi.
Ryaranzwe n’ibikorwa byo kumurika
imideli, ibiganiro bigamije kureba icyakorwa mu guteza imbere Inganda
Ndangamuco n’ibindi.
Miss Zozibini Tunzi ari mu batanze
ikiganiro muri iri serukiramuco, aho yibanze ku kwigirira icyizere no
gufatirana amahirwe.
Uyu mukobwa w’imyaka 30 y’amavuko
yagize ati “Icyo nababwira cyo turahagije nk’abari n’abategarugori,
nk’abahanzi, nk’abagabo nk'abirabura kandi ntaho duhejwe. Rero nuramuka ugize
amahirwe yo kugira aho winjira bikore neza, ugire icyo wigezaho kandi buri hamwe
wahagera kandi dufatanije twagera kure.”
Kuri uyu wa Mbere tariki 4 Nyakanga
2022, Zozibini ari kumwe n’abagize uruhare rukomeye muri iri serukiramuco
basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda
mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mu basuye Urwibutso, harimo Raoul
Rugamba washinze Hope Agency ari nayo yateguye iri serukiramuco.
Uretse gusura Urwibutso rwa Kigali, aba
bashyitsi barimo Prof. Daniel Ona Ondo bagize n’umwanya wo gutemberera kuri Kigali
Cultural Village ku i Rebero mu rwego rwo kureba aho gushora imari.
Bagiranye kandi ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDB, Niyonkuru Zephanie byibanze ku ngingo zijyanye n’ubukungu, ikoranabuhanga mu inganda ndangamuco.
Zozibini wabaye Miss Universe 2019 ari kumwe na bagenzi be bitabiriye African in Colors basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, bunamira inzirakarengane
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDB, Niyonkuru Zephanie yakiriye kandi agirana ibiganiro n’itsinda ryitabiriye iserukiramuco Africa in Colors
Umuyobozi wa Hope Agency yateguye Africa in Colors igahuzwa n’Inama Mpuzamahanga MOCA, Raoul Rugamba
Abitabiriye Africa in Colors bagize umwanya wo gutemberera muri Kigali Cultural Village ku i Rebero
Ibiganiro byibanze ku kurebera hamwe amahirwe ari mu Inganda Ndangamuco n'uko zatezwa imbere
TANGA IGITECYEREZO