Abanyeshuri bashaka kwitabira iserukiramuco rizamara iminsi ibiri ryiswe “A Thousand Hill Festival (ATHF) rizaririmbamo Kizz Daniel na Sheebah Karungi bagabanyirijwe ibiciro ugereranyije n’abandi bazaryitabira.
Ni ku nshuro ya mbere iri
serukiramuco ry’umuziki, imbyino n’ubugeni rigiye kubera mu Rwanda ku ntego yo
guteza imbere abahanzi bo mu Rwanda, cyane cyane abakizamuka bakeneye amahirwe
yo kugera ku rwego nk’urwa bakuru babo.
Iri serukiramuco rizaririmbamo Kizz
Daniel na Sheebah Karungi ari bo bahanzi bakuru. Sheebah aherutse kwifata
amashusho, avuga ko yiteguye gutaramira i Kigali.
Rizaririmbamo kandi Momolava, France,
Kenny K-Shot, Soldier Kid na Ish Kevin. Ni mu gihe Dj Ira na Dj Hotega ari bo
bazifashishwa mu kuvanga imiziki.
Rizaba ku wa 12-13 Kanama 2022 kuri
Canal Olympia ku i Rebero. Mbere y'itariki 15 Nyakanga 2022, amatike ni 10,000
Frw ku banyeshuri, 15,000 Frw mu myanya isanzwe, 30, 000 muri VIP na 50,000
muri VVIP.
Ushobora kugura amatike unyuze hanzo cyangwa se ugakanda *544*1000#
Iri serukiramuco rizamara iminsi
ibiri, mu gihe uguze itike yo mu myanya isanzwe (Regular) mu minsi ibiri ni 25,
000 Frw muri VIP ni 50,000 Frw, VVIP ni 83, 400 Frw na 20,000 Frw ku
banyeshuri.
Umuyobozi w’ikigo Mrock Entertainment
and Mediadotcom Limited cyateguye iri serukiramuco, Toyosi Oyetunji wo muri
Nigeria yabwiye INYARWANDA ko abanyeshuri bahawe umwihariko muri iri
serukiramuco ‘kubera ko bazaba bari mu biruhuko by’amashuri’ kandi ‘nabo
bagomba kwishima nk’abandi’.
Iri iserukiramuco ngarukamwaka
rigamije guteza imbere abahanzi bo mu Rwanda, cyane cyane abakizamuka. Buri
mwaka bazajya batumira abahanzi bakomeye bo hanze y’u Rwanda, ariko bagire
n’umuhanzi umwe wo mu Rwanda bafasha kuzamura impano ye.
Toyosi Oyetunji ati “Iri serukiramuco
‘A Thousand Hill Festival (ATHF) ni umwana wavutse hagati y’abashoramari mu
muziki wa Nigeria n’u Rwanda. Rizajya ribera hano ku butaka bwiza bw’u Rwanda,
kandi rigere mu bice bitandukanye by’Igihugu.”
Kuri iyi nshuro iri serukiramuco
rizabera kuri Canal Olympia ku Irebero, ku wa 12 na 13 Kanama 2022 guhera saa
kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Canal Olympia izakira iri
serukiramuco, ni inyubako y’imyidagaduro ifite intebe 300 abantu bicaraho
bareba filime, ikagira n’imbuga ngari ishobora kwakira abantu barenga 1500
bareba ibirori binyuranye.
Iyi nyubako imaze kwakira ibikorwa
by’imyidagaduro bikomeye birimo nka Trappish Concert, Drip City Concert
yaririmbyemo abarimo Ruger na AV, Movember Fest Concert yaririmbyemo umunya-Nigeria
Adekunle Gold n’ibindi.
Mu 2023 iri serukiramuco ‘ATHF’
biteganyijwe ko rizabera i Gisenyi, mu 2024 ribere mu Mujyi wa Huye. Muri buri
Ntara, bazajya bahitamo umuhanzi umwe wo guteza imbere.
Byitezwe ko kuri iyi nshuro ya mbere
iri serukiramuco rigiye kubera mu Rwanda, rizitabirwa n’abantu barenga 1500
baturutse mu bindi bihugu.
Iri serukiramuco rizarangwa
n’ibikorwa birimo ibitaramo by’abahanzi, ubugeni, guteza imbere ubukerarugendo
bw’u Rwanda, guhuza abari mu nganda z’imideli, abikorera ku giti cyabo mu bice
bitandukanye n’ibindi.
Kizz Daniel watumiwe muri iri
serukiramuco, yavutse yitwa Daniel Anidugbe yinjiye mu muziki ahitamo gukoresha
izina rya Kizz Daniel.
Ni umunya-Nigeria wahiriwe mu muziki
binyuze mu njyana ya Afrobeat. Azwi cyane mu ndirimbo zirimo ‘Woju’, ‘Yeba’
zarebwe n’abantu barenga miliyoni 20.
Mu 2016 nibwo Kizz Daniel yashyize
hanze album ye ya mbere yise ‘Era’, mu 2018 ashyira ahagaragara iyo yise ‘No
Bad Songz’ naho muri Kamena 2020 asohora iyitwa ‘King Love’. Ziriho indirimbo
zamwaguriye igikundiro.
Kuva muri Gashyantare 2022, uyu
muhanzi afite ibitaramo ari gukorera ahantu hatandukanye harimo ku mugabane wa
Afurika, Amerika y’Amajyaruguru, u Burayi n’ahandi. Ni umwe mu bahanzi bafite
umubare munini w’abafana ku Isi.
Sheebah Karungi: Ni umuhanzikazi
w’Umunya-Uganda, umubyinnyi akaba n’umukinnyi wa filime udatana n’udushya ku
rubyiniro n’imyambarire.
Yatangiye guhangwa amaso mu 2014 ubwo
yashyiraga hanze indirimbo yise ‘Ice Cream’, yatumye yegukana igihembo
cy’umuhanzikazi mwiza mu bihembo HiPiPo Music Awards.
Mu 2016, Sheebah yakinnye muri filime
‘Queen of Katwe’, yagaragayemo abarimo umunya-Kenya Lupita Nyong’o uzwi mu
ruhande rwa Cinema ku Isi.
Sheebah Karungi yemeje gutaramira i
Kigali, ku wa 12-13 Kanama 2022
Kizz Daniel yaherukaga i Kigali mu gitaramo cyo mu 2016
Umuraperi Ish Kevin azahurira na Sheebah Karungi ku rubyiniro rwa Canal Olympia
Bruce Melodie agiye guhurira ku rubyiniro rumwe na Kizz Daniel
Dj Hotega na Dj Ira bazafatanya gususurutsa abantu bavanga umuziki
Kenny K-Shot na Soldier Kid bazaririmba muri iri serukiramuco
TANGA IGITECYEREZO