Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryatangaje ko Umunyamabanga mukuru waryo Muhire Henri Brulart yagaruwe mu kazi nyuma yuko igihe yahagaritswe kirangiye.
Kuri
uyu wa Kabiri tariki ya 5 Nyakanga 2022, nibwo FERWAFA yasohoye itangazo rivuga
ko Umunyamabanga mukuru waryo, Muhire Henri yagaruwe mu kazi.
Ibinyujije
ku rukuta rwa Twitter, FERWAFA yagize iti”Uyu munsi tariki ya 05 Nyakanga 2022,
FERWAFA yagaruye mu kazi Umunyamabanga mukuru wayo Muhire Henri Brulart nyuma
yuko igihe yahagaritswe kirangiye”.
Ku
wa Mbere tariki ya 20 Kamena 2022, FERWAFA yatangaje ko yahagaritse mu
nshingano umunyamabanga mukuru Muhire Henri, ushinjwa kutuzuza inshingano ze.
Mu itangazo
FERWAFA yasohoye ryagiraga riti”Uyu munsi tariki ya 20 Kamena 2022, FERWAFA
yahagaritse mu nshingano umunyamabanga mukuru Mr Muhire Henry, nyuma yo
kutuzuza inshingano ze.
Mrs.Delphine
Uwanyiligira Komiseri ushinzwe amategeko niwe ugiye kuba amusimbuye
by’agateganyo mu mirimo yari ashinzwe”.
Muhire
Henri yari yahagaritse igihe kitazwi na FERWAFA, benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru
mu Rwanda bakaba bari biteze ikizakurikira iri hagarikwa rye.
Bivugwa
ko uyu munyamabanga azize uburyo yitwaye mu kibazo cya Muhanga FC na Rwamagana
City zo mu cyiciro cya kabiri, aho FERWAFA yagaragaje kwivuguruza mu byemezo
byafashwe byarangiye Muhanga isezerewe, Rwamagana ikomeza muri ½ ndetse n’isinywa
ry’amasezerano y’uruganda rukora imyenda rwo mu Budage na FERWAFA, bahamya ko
yakoze ibyo ataherewe uburenganzira ubwo yashyiraga umukono ku masezerano
ahagarariye FERWAFA.
Muhire
Henry amaze amezi 4 atorewe kuba umunyamabanga mukuru wa FERWAFA asimbuye
Uwayezu Regis weguye ku mirimo yari ashinzwe ku mpamvu ze bwite.
TANGA IGITECYEREZO