Kigali

''Gukuramo inda ni nko guha akazi umwicanyi''- Papa Francis yavuze ku gufungira amasakaramentu uyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika

Yanditswe na: Léonidas MUHIRE
Taliki:4/07/2022 21:20
0


Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yagaragaje ko ashyigikiye byimazeyo itegeko riherutse kwemezwa n'Urukiko rw'Ikirenga rwo muri Amerika, rigira gukuramo inda icyaha gihanwa n'amategeko. Uyu mushumba yanagarutse kuri Nancy Pelosi uherutse gufungirwa amasakaramentu muri Kiliziya.



Ni mu kiganiro cy'iminota 90 Papa Francis yagiranye na Reuters ari i Vatican, mu ngoro ye muri iyi weekend. Uyu mushumba yashimangiye uruhande rwa Kiliziya ku ngingo yo gukuramo inda, aho kimwe n'indi myemerere nyobokamana bemeza ko ubuzima butangira umuntu agisamwa. 

Yavuze ko agereranya  ''gukuramo inda nko guha akazi umwicanyi'' kuko amahame ya Kiliziya abyamaganira kure.  Mu magambo ye yagize ati: ''Ndabaza: Ese byemewe n'amategeko? Birakwiye se gukuraho ubuzima bw'umuntu kugira ngo ukemure ikibazo?” 

Muri iki kiganiro cyagarutse ku ngingo nyinshi, Papa Francis yamaganiye kure ibihuha byakwiriye ko yaba agiye kwegura ku nshingano ze, ahubwo avuga ko ateganya byinshi imbere harimo n'uruzinduko mu Burusiya na Ukraine.

Papa Francis yanabajijwe kuri Nancy Pelosi uyobora Inteko Nshingamategeko ya Amerika, wahagarikiwe amasakaramentu iwabo azira gushyigikira amahitamo ku gukuramo inda.

Yasubije ati: "Kiliziya iramutse itakaje imimerere y'ubushumba n'umwepiskopi agatakaza ubushumba bwe, Ibyo byatera ibibazo bya politiki. Ibyo ni byo nshobora kuvuga''.

Uyu muyobozi Papa Francis yari abajijweho, yafungiwe amasakaramentu na Musenyeri wa Diyosezi abarizwamo azira kuba yaragaragaje ko ashyigikiye amahitamo y'abagore ku gukuramo inda. Gusa uyu muyobozi ubwo yitabiraga misa yabereye i Vatican mu cyumweru gishize, yagaragaye ajya guhazwa kandi atarakomorerwa amasakaramentu.

Itegeko rigira gukuramo inda icyaha gihanwa n'amategeko muri Amerika, ryemejwe n'Urukiko rw'Ikirenga rw'iki gihugu mu kwezi gushize kwa Kamena. Gusa ryakuruye urunturuntu hagati y'Abanyamerika, aho bamwe barishyigikiye ariko abandi bakaryamaganira kure bavuga ko ribangamiye uburenganzira bw'abagore.

Mu mwaka w'1973 ni bwo Urukiko rw'Ikirenga rwa Amerika rwemeje gukuramo inda mu mategeko, mu mwanzuro witiriwe Roe v. Wade na Doe V. Bolt. Gusa, na mbere y'uko byemezwa ku rwego rw'igihugu, muri Leta zimwe na zimwe gukuramo inda byari bisanzwe byemewe n'amategeko.

Src : Reuters






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND