Kigali

Rwamagana: Hatashywe ibiro by'akagari abaturage basabye Guverineri mu muganda rusange wabaye muri Gicurasi

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:4/07/2022 23:34
0


Ku wa Mbere tariki ya 4 Nyakanga 2022 mu birori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 28, abayobozi bifatanyije n'abaturage gutaha ibiro by'akagari bubakiwe kubera icyifuzo bahaye Guverineri ubwo yakoreraga umuganda rusange mu kagari ka Nyamatete kuwa 28 Gicurasi 2022.



Kuwa Mbere tariki ya 4 Nyakanga 2022, mu birori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 28 wabereye kagari ka Nyamatete, mu murenge wa Karenge ku rwego rw'akarere ka Rwamagana, ubuyobozi bw'akarere n'inzego z'umutekano bari kumwe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'intara y'Iburasirazuba, Dr Nyirahabimana Jeanne batashye ibiro by'akagari bubakiwe kubera icyifuzo bahaye guverineri Gasana Emmanuel ubwo yaganiraga n'abaturage  nyuma y'umuganda yakoreye mu kagari kabo tariki 28 Gicurasi 2022.


Igitekerezo cyo gusaba kubakirwa akagari ka Nyamatete cyatanzwe n'umuturage witwa Nyirishema Isaie ubwo guverineri w'intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel yumvaga ibibazo n'ibitekerezo by'abaturage nyuma y'umuganda rusange wabaye mu mpera za Gicurasi  umwaka wa  2022. Icyo gihe Nyirishema Isaie yagaragaje ko ibiro by'akagari kabo bishaje cyane, asaba ubuyobozi ko bifuza ko  bubafasha kubakirwa ibishya.


Uyu muturage yagize ati"Dufite ikibazo cy'ibiro by'akagari bishaje, twaragerageje kukubaka nk'abaturage bikaba bigaragara ko karimo gusaza. Mu mbaraga zacu dufite twaguze ikibanza, dutunda amabuye, nkaba nagira ngo mudufashe dusane akagari kacu".

Icyo gihe guverineri Gasana Emmanuel yijeje abatuye akagari ka Nyamatete  ko bazizihiza isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 28 bafite ibiro by'akagari bishya.

Yagiraga ati "Mureke muri iyi nama dukore umuhigo. Dufite komiseri uhagarariye polisi hano mu ntara, hari koroneri uhagarariye ingabo na komiseri uhagarariye ishuri rya RCs.  Inkunga yose bazazana n’ubwo yaba ibikoresho, akarere nako kakadufasha bakazana amabati n'ibindi bikoresho by'imbere. Ku  itariki ya 4 /7 tuzagaruke kuri ako kagari dutereke intango duhigure umuhigo, dutangire icyo gikorwa ukwezi tuzabe turangije kukubaka, nibiba ngombwa tuzatumire undi mushyitsi arebe icyo twakoze, uwo munsi wo kwibohora uzabe dufite ibiro by'akagari bishya."


Mbonyumuvunyi Radjab, umuyobozi w'akarere ka Rwamagana  yavuze ko batashye ibiro by'akagari ka Nyamatete bemerewe kubera ikiguzi bagejeje ku buyobozi mu muganda rusange.


Yagize ati"Ibirori byo kwibohora uyu munsi twabihereye ku biro by'akagari twatashye Nyakubahwa Guvereneri yemereye abaturage, ubwo yaherukaga hano mu muganda  rusange wabaye muri Gicurasi. 


Ibiro by’akagari ka Nyamatete byatashywe 


Abaturage bamugejejeho igitekerezo bamubwira ko  bashaka kubakirwa ibiro by'akagari, kuko ibyo bari bafite byari bishaje cyane bakaba barahisemo gukodesha aho akagari gakorera. Guverineri yemereye ibiro by'akagari ndetse birubakwa, ababashije kuhagera mwabonye ko ari ibiro bishimishije kandi twabitashye kuri uyu munsi  wo kwibohora nk’uko babisezeranyijwe na Nyakubahwa Guverineri."


Ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora  ku nshuro ya 28 mu karere ka Rwamagana, byashojwe n'umukino wahuje ikipe y'ingabo z'igihugu zikorera muri ako karere n'inama y'urubyiruko mu karere ka Rwamagana. Umukino urangira zitsinze ibitego bitatu kuri kimwe cy’urubyiruko.


Umukino warangiye Ingabo z'igihugu zitsinze bitatu kimwe (3-1).


Andi mafoto y’uko igikorwa cyagenze:







Abaturage bagize umwanya wo kubyina barizihirwa


Ibirori byasojwe n’umupira 





Ikipe y’Ingabo z’igihugu zikorera muri ako karere yatsinze I y’Urubyiruko bitatu kimwe.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND