RFL
Kigali

Muri Sierra Leone hari gukorwa iperereza ku mikino ibiri yabonetsemo ibitego 187

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:4/07/2022 17:05
0


Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Sierra Leone ryatangiye iperere ku mikino ibiri yabonetsemo ibitego 187, bacyeka ko habayemo kugurisha imikino.



Kuri iki cyumweru twashoje, muri Sierra Leone habaye amateka y'umukino wabonetsemo ibitego byinshi mu mateka y'iki gihugu. Ni mu mikino yo gushaka ikipe yerekeza mu majonjora y'igikombe cy'igihugu, ubwo Gulf FC na Kahunla Rangers zishakagamo ikipe imwe igomba kuzamuka.

Aya makipe yombi yanganyaga amanota 32 ariko Gulf FC ikaza imbere ya Kahunla Rangers, kubera umubare w'ibitego yari izigamye. Igice cya mbere cyarangiye Kahunla ifite ibitego 2-0 ku busa bwa Lumbebu United, mu gihe kurundi ruhand Gulf FC yo igice cya mbere cyarangiye ifite ibitego 10 ku busa bwa Kaquima Lebanon. Mu gice cya kabiri nibwo ibintu byahinduye isura, kuko muri icyo gice Kahunla yatsinzemo ibitego 93 naho ku rundi ruhande Gulf FC nayo mu gice cya kabiri yatsinzemo ibitego 81, umukiro urangira ifite ibiyego 91 kuri 1 cya Lebano, naho umukino wa Kahunla Rangers warangiye ifite ibitego 95 ku busa bwa Lumbebu United.

Umusifuzi wari uyoboye umukino wa Gulf FC igice cya kabiri kigitangira abonye ibiri kuba, yafashe umwanzuro wo kwisohokera mu kibuga ubundi asimburwa n'umusifuzi wa Kane. Iyi mikino ibiri yarimo kubera icyarimwe yatangiye ibonetsemo ibitego 187 ku makipe yombi.


iperereza riri gukorwa rigamije kumenya niba iyi mikino itarabayemo kugurisha umukino kuko bitari bisanzwe ko ikipe itsindwa aka kageni





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND