Inama ya CHOGM yahurije i Kigali
abayobozi n’abandi bagera ku 4000, yabaye ku wa 20-25 Kamena 2022, ibanzirizwa
n’inama zitandukanye ziyishamikiyeho.
Nyuma y’iyi nama, Perezida Kagame
yanditse kuri Twitter ku wa 26 Kamena 2022, avuga ko “Byari ishema kubakira
mwese mu Rwanda kugira ngo dushimangire ko twiyemeje guharanira ejo hazaza
heza, hiyubashye ku baturage bo mu muryango wa Commonwealth. Tubifurije
urugendo rwiza!"
Umukuru w’Igihugu, yashimiye
Abanyarwanda n’abandi bitanze kugira ngo iyi nama igende neza. Ati “Ndashimira
abafashije mu gutegura iyi nama bose, abashinzwe umutekano barinze abantu bose,
abakozi hirya no hino ahaberaga inama zitandukanye, hamwe n’Abanyarwanda bose
bitanze kugira ngo #CHOGM2022 igende neza! Ndabashimiye cyane, mwahesheje
ishema igihugu!"
Iyi nama yabaye mu gihe hari hashize igihe Ingabo za FARDC za Congo ziteye ibisasu mu Kinigi na Nyungwe. Bamwe mu
Banyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga, bavugaga ko nyuma y’iyi nama u
Rwanda ruzasubiza.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo
Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki 4 Nyakanga 2022, Perezida Kagame yagarutse ku
ngingo zitandukanye zirimo intambara ya FARDC n’umutwe M23;
Gahunda yo kwakira abimukira bazava
mu Bwongereza, ibimaze gukorwa muri iki gihe u Rwanda rwizihiza kwibohora ku
nshuro ya 28, icyekerezo cy’u Rwanda n’izindi ngingo.
Iki kiganiro cyayobowe n’abanyamakuru
ba Televiziyo Rwanda, Cleophas Barore wakoreshaga ururimi rw’Ikinyarwanda
ndetse na Isabelle Masozera wakoreshaga ururimi rw’Icyongereza.
Barore yabajije Perezida ku bijyanye
n’ibitero byabereye mu Kinigi no muri Nyungwe, mu gihe u Rwanda rwari
rurimbanyije mu myiteguro ya CHOGM.
Yamubwiye ko hari abaturage bavugaga
ko u Rwanda ruhugiye mu kwakira iyi nama, ruzasubiza nyuma. Amubaza niba hari icyahuza
u Rwanda mu mutekano.
Mu gusubiza, Perezida Kagame yavuze
ko atari byo [Oya], kuko umutekano wubakwa igihe kirekire, utawubara kuri buri
kantu kabaye.
Umukuru w’Igihugu, avuga ko hari
abantu bahora bashaka guhungabanya umutekano. Kandi ko mu bihugu bifite
umutekano ku Isi ‘u Rwanda rwaba rubarwa mu ba mbere’.
Avuga ko ibi byose bituruka mu kuba u
Rwanda rwarakomeje kubaka ubushobozi bujyanye "n’umutekano wacu kandi
dufatanyije n’Abanyarwanda".
Ati “Abaturarwanda babigiramo uruhare
runini buriya. Hanyuma inzego za Leta zikagira uruhare rwazo nazo hanyuma."
Perezida Kagame yavuze ko ibishobora kuba ku
munsi cyangwa se byikurikiranya, bikukiranwa ariko haba hari n’uburyo bwo kubikurikirana
mu gihe kirambye ku buryo bifata igihe ‘ariko abo bahungabanya umutekano
bageraho bakaneshwa bitewe n’ukuntu tugenda twiyubaka."
Muri iki kiganiro cyabereye muri
Village Urugwiro, Umukuru w’Igihugu, yavuze ko ntacyahugije u Rwanda, ahubwo “nibo
bashatse guhungabanya umutekano muri iriya minsi [Ya CHOGM] bibwira ko duhuze
ariko ku buryo bwo guhuga bikatubuza umutekano wacu ntabwo bihari."
Yavuze ko benshi "bifuzaga ko n’umutekano
wabungabana no mu Mujyi [Kigali] aho inama izaba iri" ariko ntibabishoboye.
Ati “Ariko ntabwo byashobotse. Ntabwo
byakunze, kandi n’ibindi bihe ntabwo bizaborohera. Ariko ku bintu by’umutekano
w’igihugu byo tubifata nk’ikintu cy'ibanze, ikintu cya mbere cya ngombwa kugira
ngo abaturage bashobore gukora imirimo yabo uko bifuza ntawe ubakomaho."
Umukuru w’Igihugu yavuze ko afite icyizere cy’uko mu gihe kiri imbere u Rwanda ruzongera kubana neza na Congo nk’uko byari bisanzwe.
Perezida Kagame yavuze ko hari
abashatse guhunganya inama ya CHOGM ariko ntibabigeraho