RFL
Kigali

Cycling: Manizabayo na Ingabire Diane bahigitse abandi hasozwa Shampiyona y' u Rwanda

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:4/07/2022 8:44
0


Kuri iki Cyumweru, tariki 3 Nyakanga, hakinwe isiganwa rya kabiri 'Road race' ari ryo ryanasoje Shampiyona y' u Rwanda ya 2022. Manizabayo Eric ukinira Benediction Ignite na Ingabire Diane wa Benediction Club nibo bahize abandi mu byiciro by'abakuze, mu gihe Shaka Janvier na Mwamikazi Djazila batsinze mu bakiri bato.



Iri siganwa rikinirwa mu gikundi 'road race' ryakinwe nyuma y'iryo gusiganwa kwa buri mukinnyi ku giti cye n'isaha (Individual Time Trial), ryabereye i Bugesera ku wa Gatandatu tariki 2 Nyakanga.

Ku Cyumweru tariki 3 Nyakanga, uhereye i Saa 10:00 z'igitondo, hari hatahiwe isiganwa rikomeye ryo kuzamuka imisozi miremire, aho amakipe 18 yahanganiye mu muhanda wa (Shyorongi - Base - Gicumbi - Gasanze).

Abakinnyi bo mu byiciro by'ingimbi, abangavu n'abagore  bahagurukiye kuri Base mu karere ka Rulindo, berekeza i Gicumbi basoreze i Gasanze muri Gasabo, ahazwi nko ku ndabo, ku rugendo rwa Kilometero 89,6. 


Bitegura guhaguruka

Abo mu cyiciro cy'abagabo bo bahagurukiye i Kanyinya ku biro bya MAGERWA i Saa 09:30, banyura mu mihanda ya Shyorongi - Base - Gicumbi basoreza i Gasanze ku Ndabo, ku ntera y'ibilometero 128,8.

Iyi Shampiyona ya 2022 yaciye agahigo ko kwitabirwa n'amakipe 18, menshi ugereranije n'amakipe yari asanzwe yitabira Shampiyona kuva yatangizwa.

Aya makipe 18 yitabiriye arimo 11 asanzwe abanyamuryango ba FERWACY, atatu ya Continental ndetse n'atanu yatumiwe nk'abashyitsi. 

Amakipe y'abanyamuryango ni; Fly Cycling Club, CCA, Muhazi CG, Kigali Cyclicg Club, Kayonza Young Stars, Les Amis Sportif, Benediction Club, Karongi Vision Sports Center, Nyabihu Cycling team, Cine Elmay na Bugesera Cycling team. 

Amakipe yo mu cyiciro cya 'UCI Continental' yitabiriye ni Pro Touch na May Stars bakinaga Shampiyona bwa mbere ndetse na Benediction Ignite y' i Rubavu.

Amakipe yatumiwe ni; Musanze Cycling Club, Twin Lakes Cycling Academy, Rukali Cycling Team na Impessa, yose yari yitabiriye Shampiyona ku nshuro ya mbere.


Mu cyiciro cya'abagabo, Manizabayo Eric 'Karadiyo' ukinira Benediction Ignite ni we wahize bagenzi be, nyuma yo kwanikira amazina akomeye nka Mugisha Samuel na Munyaneza Didier bakinira ProTouch, Uhiriwe Renus ukinira Nice OBOL n'abandi.

Manizabayo waroherwa ahazamuka, yavuye mu gikundi cy'abakinnyi kare, ubwo bari bageze ku musozi wa Tetero, agenda yongera ibihe by'ikinyuranyo umunota ku wundi, kugeza ageze i Gasanze ntawundi uri hafi ye.

Karadiyo yasoje ibilometero 128,8 Amasaha atatu, iminota 16 n'amasegonda 12, akurikirwa na Iradukunda Emmanuel wa Nyabihu Cycling Club, Munyaneza Didier wa ProTouch na Muhoza Eric bose bakoresheje amasaha 3, iminota 17 n'amasegonda 35".


Karadiyo azamuka i Tetero

Manizabayo Eric yavuze ko intsinzi yo kuri uyu munsi ayikesha ubufasha yahawe na bagenzi be bamufashije kubanza kunaniza abo bari bahanganye, kugeza bageze ahazamuka, aho na we asya atanzitse.

Ati “Uyu munsi ndishimye cyane. Ndashimira Imana, ndashimira bagenzi banjye. Iyo bataza gukurura sinari kubona uko ngenda. Bamfashije cyane kuko babanje kubananiza, nanjye mbona kugenda. Bangejeje aho nari mfite uburyo bwo gutsinda.”

Mu cyiciro cy'abatarengeje imyaka 23, Iradukunda Emmanuel wa Nyabihu Cycling Team ni we wegukanye intsinzi, ahize abarimo Muhoza Eric udafite ikipe, Nzafashwanayo Jean Claude wa ProTouch, Uhiriwe Renus wa Nice OBOL n'abandi bakomeye.


Iradukunda Emmanuel

Mu cyiciro cy'abagore, Ingabire Diane wa Benediction Club yongeye gusiga bagenzi be, yuzuza intsinzi 8 mu marushanwa 10 aheruka gukina mu Rwanda. Ku rugendo rw'ibilometero 89,6 yakoresheje amasaha abiri, iminota 52 n'amasegonda 22, hakurikiraho Tuyishime Jacqueline na Mukashema Josiane bakoresheje 2h52'42".

Mu cyiciro cy'ingimbi, Shaka Janvier udafite ikipe yabaye uwa mbere ku ntera y'Ibilometero. 89,6 akoresheje amasaha abiri, iminota 38 n'amasegonda 57, anganya ibihe na Ntirenganya Moise, Nshutiraguma Kevin ndetse n'abandi bakinnyi 4 bageranye ku murongo usorezwaho bari mu gikundi.


Shyaka Janvier

Ku munsi wa mbere wa 'ITT' isiganwa ryari ryegukanywe na Kajyibwami Swaibu mu bagabo bakuze n'abatarengeje imyaka 23, Ingabire Diane aryegukana mu bagore, Umwamikazi Djazila atsinda mu cyiciro cy'abangavu mu gihe Tuyizere Hashim yatsinze mu cyiciro cy'ingimbi.

Abatsinze mu masiganwa yombi (ITT na Road race) muri buri cyiciro, bahawe imyenda yihariye y'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda bazajya bakinana mu marushanwa bazitabira muri uyu mwaka wa 2022, kugeza Shampiyona ya 2023.


Abasore ba ProTouch mbere y'isiganwa


Bigirimana Nepo wa May Stars


Abafana bari benshi ku mihanda

Manizabayo Eric

Ingabire Diane



AMAFOTO: FERWACY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND