Inkono ihira igihe! Umuririmbyi Adrien Misigaro ukunzwe cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, yanyuze abitabiriye igitaramo cye ‘Each One Reach One’ yasubukuye nyuma y’imyaka ibiri gihagaritswe kubera icyorezo cya Covid-19.
Uyu muhanzi yakoresheje imbaraga
nyinshi muri iki gitaramo cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 3 Nyakanga 2022 mu
Intare Conference Arena, gitegurwa n’umuryango Melody of New Hope yashinze.
Cyagombaga kuba bwa mbere ku wa 8
Werurwe 2020, gisubikwa kubera icyorezo cya Covid-19 cyari cyakajije umurego mu
Rwanda.
Ku wa 28 Gicurasi 2022, nibwo Adrien
Misigaro na Gentil Misigaro batangaje ko basubukuye iki gitaramo nyuma y’uko
Covid-19 igenjeje macye.
Aba bahanzi bahise batangira gukora
imyiteguro, bavugana n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Israel Mbonyi, James na
Daniella, Serge Iyamuremye na Papy Claver bafashije benshi muri iki gitaramo.
Byari biteganyijwe ko Gentil Misigaro
aririmba muri iki gitaramo ariko Adrien Misigaro aherutse kubwira INYARWANDA ko
yagize impamvu z’umuryango, zatumye atabasha kwitabira iki gitaramo bafatanya
gutegura.
Mu 2020, Adrien yabwiye INYARWANDA ko
iki gitaramo kiri mu murongo wo kwishimira ibikorwa itsinda yatangije rya
Melody of New Hope rimaze gukora mu gihe rimaze rishinzwe, ndetse ko hari
n’abantu bafashijwe kuva mu biyobyabwenge bazatanga ubuhamya.
Iki gitaramo cyatangiye saa kumi
n’ebyiri zuzuye gitangijwe n’abaramyi Precious Nina Mugwiza na Ngenzi Yvan, bafashije abantu kwinjira neza muri iki gitaramo.
Bakiriwe n’umunyamakuru Tracy Agasaro
wa Televiziyo KC2. Yabanje kugera ku rubyiruko ari kumwe n’itsinda baririmba nyinshi
mu ndirimbo zo mu gitabo, n’izindi zamamaye mu mitima y’abahimbaza Imana.
Muri iki gitaramo, Tracy yavuze ko ku
Cyumweru tariki 10 Nyakanga 2022, hari igitaramo cya Gisubizo Ministry
izafatiramo amashusho y’indirimbo zabo ziri kuri album bise ‘Worship Legacy Concert
Season 3’.
Uyu mugore yahise yakira ku ruhimbi
itsinda rya Papy Claver n’umugore we Dorcas. Mbere yo kubakira, yavuze ko ari
abanyamuziki baramya Imana bya nyabo.
Papy ageze ku rubyiniro, yavuze ko
bishimiye kuririmba muri iki gitaramo cy’umuvandimwe wabo Adrien Misigaro. Ati “Turanezerewe
kuba turi hano, ndetse no ku bwa mwenedata Adrien ndetse n’abandi baza kunyura
hano.”
Afatanyije n’umugore we baririmbye
indirimbo zo mu gitabo, zirimo ‘Dufite impamvu z’ibifatika’. Ni imwe mu ndirimbo
yabaguriye igikundiro mu muziki wabo, ndetse hashize imyaka ibiri bayishyize
kuri shene ya Youtube yabo.
Iyi ndirimbo iri kuri ‘Collection’
iri tsinda ryasohoye mu 2021. Banaririmbye indirimbo ‘Njya ninginga Imana ngo
ikwereke Yesu’ bamaze umwaka bashyize kuri shene ya Youtube yabo.
Tuyizere Papy Clever n’umugore we
Ingabire Dorcas bari bambaye imyenda ihuje ibara. Papy Clever ni we watangije
umushinga wo gusubiramo indirimbo zo mu gitabo uko ari 547, amaze kurushinga
awukomezanya n’umugore we.
Izina ryabo ryakomeye cyane binyuze
mu ndirimbo ‘Amakuru y’Umurwa’. Muri iki gitaramo kandi baririmbye indirimbo ‘Mana
Nduburira (194 Gushimisha)’ ndetse na ‘Dore ibendera’ bava ku rubyiniro
bishimiwe mu buryo bukomeye.
Bakurikiwe n’umuhanzi mu ndirimbo zo
kuramya no guhimbaza Imana, Serge Iyamuremye. Uyu muhanzi umaze imyaka irenga
umunani mu muziki uha ikuzo Imana, yaserutse yitwaje gitari aho yaririmbaga
anicurangira.
Yari afite kandi itsinda ry’abasore n’inkumi
bamufashije kunoza neza amajwi y’indirimbo ze. Uyu muhanzi yahereye ku ndirimbo
‘Yesu Agarutse’ yakoranye na James na Daniella, iri mu ndirimbo zakomeje
amazina y’aba bahanzi bombi.
Uyu muhanzi yakomereje ku ndirimbo ‘Biramvura’
imaze imyaka ine isohotse. Iyi ndirimbo yamuhaye ijambo mu muziki w’indirimbo
zihimbaza Imana kuva yasohoka, ahanini bitewe n’ubutumwa buyigize. Yayisohoye
ku wa 1 Mata 2018.
Serge yashimye Adrien Misigaro kuba
yaramutumiye muri iki gitaramo. Ati “Ndashimira Adrien kuba yarantekereje muri
iki gitaramo.” Yahise yanzika mu ndirimbo ye yise ‘Yahweh’, ‘Arampagije’ imaze
imyaka 8 isohotse, asoza asabira abantu umugisha.
Yakurikiwe n’itsinda rya James na
Daniella. Tracy abakira ku rubyiniro, yavuze ko ari itsinda ridasanzwe mu
muziki, risize amavuta mu gufasha abantu kuramya.
James ageze ku rubyiniro yabanje
kubaza abakristu niba bameze neza. Agira ati “Mu meze neza. Twishimiye kuba
hano.”
Nyuma yateye isengesho ashima Imana,
avuga ko izina ryayo rikwiye gushyirwa hejuru, izina rye rikumvikana hose. Ati “Himbazwa kristu mwiza, icyubahiro no gukomera ni ibyawe none n’iteka ryose.”
Iri tsinda ryahereye ku ndirimbo ‘Isezerano’
basohoye mu meza ane ashize. Basoje kuririmba iyi ndirimbo, James yabwiye
abizeye Umwana w’Intama gushyira hejuru akaboko.
Muri iki gitaramo kandi baririmbye indirimbo nshya bazasohora mu minsi iri imbere, bavuze ko irimo amagambo meza yabakoze ku mutima.
Yumvikanamo amagambo y’urukundo rw’Imana rwatumye yitangira
umunyabyaha, ahabwa ubugingo.
Iri tsinda kandi ryaririmbye indirimbo ‘Amaraso’ imaze umwaka isohotse. Bati “Haracyari ibyiringiro, ngwino winjire, Yesu ateze amaboko’.
Baririmbye kandi indirimbo ‘N’ubu nihondi’ imaze
amezi atanu isohotse, aho imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 2, basoreza ku ndirimbo yabo
yakunzwe cyane bise ‘Hembura’.
Mu gitaramo hagati, Umushumba w’Itorero,
Bellevue Presbyterian Church, Rev. Dr. Scott Dudley yabwirije ijambo ry’Imana
rishingiye ku gusaba buri wese gufata akaboko mugenzi we bakegera Imana
icyarimwe.
Mu nyigisho ye, yavuze ko ari ku
nshuro ya kane ageze mu Rwanda kandi ko mu itorero ashumbye harimo abanyarwanda
benshi. Avuga ko abanyamerika bafite akazi kenshi ko kwigira ku banyarwanda ‘ku
kuntu baramya’.
Nyuma yo kubwiriza, Nina Mugwiza na
Yvan Ngenzi bagarutse ku rubyiniro bahinduye imyambaro baririmba indirimbo ‘Muri
wowe’ bakoranye imaze imyaka itatu.
ADRIEN MISIGARO KU RUBYINIRO NYUMA Y’IMYAKA IBIRI IGITARAMO
CYE GISUBITSWE:
Yageze ku rubyiniro ahagana saa 21:
37 ahera ku ndirimbo ‘Nyibutsa’ yakoranye na Miss Dusa, mushiki wa Gentil
Misigaro. Iyi ndirimbo imaze imyaka
ibiri, aho imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 2.
Ni imwe mu ndirimbo zafashije Miss
Dusa kumvikanisha impano ye mu muziki w’indirimbo ziha ikuzo Imana. Adrien
yasabaga abari muri iki gitaramo gufatanya nawe guhimbaza Imana, akagaragaza ko
anogewe n’isubukurwa ry’igitaramo cye.
Uyu muhanzi yari yitwaje abaririmbyi
icyenda, barimo abakobwa batandatu ndetse n’abasore batatu bamufashije
kumvikanisha neza indirimbo ze.
Yakomereje ku ndirimbo ye yise ‘Aranzi’
aherutse gusohora, imaze amezi ane. Adrien yaririmbye kandi indirimbo ‘Umuntu
usanzwe’ imaze imyaka itatu.
Adrien yaririmbaga anabwiriza, avuga
ko Imana yakunze abari mu Isi kuva cyera. Ati “Ayo ni yo mahoro dushobora
gukura mu Mana, amahoro tubona n’igihe bikomeye. Ayo mahoro ntabwo tuyacyesha
abantu, ahubwo tuyakura ku Mana yo mu ijuru.”
ADRIEN MISIGARO YAKIRIYE KU RUHIMBI INSHUTI YE ISRAEL MBONYI
Nyuma yo kuririmba indirimbo ‘Nzagerayo’, Adrien Misigaro yavuze ko igihe kigeze kugira ngo yakire inshuti ye y’igihe kirekire. Aba bombi bateranye ubuse mu bihe bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga.
Adrien ati “Uyu mwanya ndifuza
kwakira inshuti yanjye. Ni umuntu dukorana cyane. Imana igenda ihuza abantu mu
buryo butandukanye. Uyu muntu ngiye guhamagara, mfite indirimbo ye imfasha,
nimuzamure ibiganza abemera ko twakira inshuti yanjye Israel Mbonyi.”
Bahise bafatanya kuririmba indirimbo ‘Karame’
imaze imyaka ibiri isohotse. Iyi ndirimbo bayiririmbye abari muri iyi nyubako y’imyidagaduro
bahagurutse.
Nyuma yo kuyiririmba, Adrien yasize
Mbonyi ku rubyiniro. Uyu muhanzi ati “Ndishimye kuba hano, ndashimira Adrien
wadutumiye, kandi tumuhaye ikaze hano i Kigali.” Mbonyi yahise yanzika indirimbo ye ‘Sinzibagirwa’,
‘Icyambu’ ikunzwe cyane muri iki gihe.
Adrien ni we wasoje iki gitaramo
yifashishije indirimbo ye yamamaye mu buryo bukomeye ‘Buri munsi’ ndetse na ‘Ntacyo
nzaba’. Uyu muhanzi yavuze ko ubu anyuzwe, kuko imyaka ibiri ishize ahagaze kuri
uru rubyiniro asuka amarira.
Ati “Imyaka ibiri ishize nahagezemo hano ndi kurira kubera ko igitaramo cyanjye bari bagiharitse kubera Covid-19. Ariko ndashima Imana ko Covid-19 yahagaze.”
Adrien Misigaro yaririmbye yimara urukumbuzi rw’igitaramo cye cyari kimaze imyaka ibiri gisubitswe kubera Covid-19
Adrien yasabaga abantu gufatanya nawe kuririmba. Ati “Mumfashe kuririmba Nyibutsa, nyibutsa… Mwami uzanyibutse…”
Adrien yari yitwaje abaririmbyi icyenda, barimo abakobwa batandatu n’abahungu batatu
Misigaro asanzwe afite umuryango w’ivugabutumwa yise ‘Melody of New Hope’ ukora ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko biciye mu ndirimbo
Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo ze zirimo ‘Karame’, ‘Sinzibagirwa’ n’izindi
Mbonyi yashimye Adrien Misigaro wamutumiye muri iki gitaramo, amuhesha umugisha
Adrien yavuze ko Mbonyi ari inshuti ye y’igihe kirekire. Kuri murandasi bakunze guterana ubuse
Israel aherutse gukorera ibitaramo muri Zimbabwe
Mbonyi ari kwitegura gukora igitaramo cye bwite muri uyu mwaka
Adrien Misigaro yavuze ko yari yambitswe na Zoï ya Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020
Umuhanzi Prosper Nkomezi yitabiriye iki gitaramo
Rev. Dr. Scott Dudley yabwirije ijambo ry'Imana mu rurimi rw'Icyongereza, Agnes asobanura mu Kinyarwanda
Papy Claver n’umugore we bari bambaye imyenda ihuje ibara, banyuze benshi muri iki gitaramo
Papy Claver na Dorcas, bafatwa nk’abaramyi
baririmbira ‘Imana buzuye mu buryo bukomeye’
Papy Claver n’umugore we Dorcas bageze ku rubyiniro bari kumwe n’itsinda risanzwe rifasha mu bijyanye n’amajwi
Tracy yanyuzagamo agatera urwenya, akavuga ko arwubakanye ‘n’umugabo mwiza cyane’. Ati “Ndamukunda cyane, aho ari hose ndamusuhuje”
Nina Mugwiza Precious yari yambaye imyambaro yahanzwe na Fly Mama Africa ya Miss Uwicyeza Pamella, umukunzi wa The Ben
Serge Iyamuremye yageze ku rubyiniro asaba abantu gufatanya nawe guhimbaza Imana aherutse ku ndirimbo ‘Yesu Agarutse’
Serge yari yitwaje itsinda ry’abaririmbyi b’inkumi n’abasore bamufashije gushimisha benshi
Serge yashimye Adrien Misigaro wamutumiye muri iki gitaramo, amusabira umugisha
Iyamuremye yifashishije indirimbo ze zitandukanye zakunzwe yashyize abantu mu mwuka
James na Daniella bageze ku rubyiniro bahera ku ndirimbo ‘Isezerano’ basohoye mu mezi ane ashize
James yabanje gutera isengesho asaba Imana kunezeza abari muri iki gitaramo. Ati “Icyubahiro no gukomera ni ibyawe Dawe none n’iteka ryose.”
James na Daniella ni itsinda ryamamaye mu Rwanda mu ndirimbo zo kuryamya no guhimbaza Imana
Umuhanzi Yvan Ngenzi uzwi mu ndirimbo ‘Ntahemuka’ yayoboye igitaramo cya Adrien Misigaro
Iri tsinda riherutse mu bitaramo mu Bubiligi, aho bishimiwe mu buryo bukomeye
James na Daniella baririmbye bafashijwe n’abaririmbyi babarizwa muri Drups Band
Nshuti Divine Muheto wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2022 ari mu bitabiriye igitaramo cya Adrien Misigaro
Umuhoza Emma Pascaline uri mu bakobwa bavuyemo Miss Rwanda 2022
Kayumba Darina wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022 ari kumwe na Kazeneza Marie Merci wabaye igisonga cya mbere cya Miss wa Kaminuza yahoze yitwa RTUC (UTB) [Yitabiriye Miss Rwanda 2022]
Miss Uwase Raïssa Vanessa wabaye Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda mu 2015, ari mu bitabiriye igitaramo ‘Each One Reach One’ cya Adrien Misigaro
Iki gitaramo cyahurijwemo amazina y’abaramyi bakomeye barimo Israel Mbonyi, Serge Iyamuremye, James na Daniella n’abandi
Abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana bitabiriye igitaramo ‘Each One Reach One’ cya Adrien Misigaro
Abatarafashe doze ya gatatu y’urukingo rwa Covid-19 barufatiraga muri iki gitaramo cyabereye mu Intare Conference Arena
Umuhanzikazi Peace Hoziyana witabiriye irushanwa East Africa's Got Talent
AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO