RFL
Kigali

Basketball: Ibihugu 8 byahuriye i Kigali mu ijonjora rya kabiri ry'igikombe cy'isi

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:1/07/2022 14:27
0


Mu nzu y'imikino n'imyidagaduro ya Kigali Arena iri i Remera ho mu mujyi wa Kigali, hatangiye imikino ya gatatu (Window 3) yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya Basketball kizakinirwa mu Buyapani, Indonesia na Philippine muri 2023.



Aha i Kigali hatangiye imikino y'amakipe umunani yo muri Africa ari mu itsinda rya mbere n'irya kabiri (A&B), mu gihe andi makipe umunani ari gukinira i Abidjan muri Côte D'Ivoire n' i Cairo mu Misiri.

Amakipe yahuriye i Kigali ni Nigeria, Cape Verde, Uganda na Mali bari mu itsinda A, ndetse n'andi ari mu itsinda B, ariyo; u Rwanda, Sudani y’Epfo, Tunisia na Cameroon.

Ikipe y’u Rwanda irakina umukino wayo wa mbere na Sudani y'Epfo i Saa 16:00 z'uyu wa Gatanu, izakine uwa kabiri na Cameroon kuwa Gatandatu, nyuma isoreze kuri Tunisie ku Cyumweru tariki ya 3 Nyakanga uyu mwaka ari nabwo iri jonjora rizaba rirangiye.

Mu ijonjora ribanza riheruka kubera i Dakar muri Sénégal, kuva tariki 26 Ugushyingo 2021, ikipe y' u Rwanda yasoje nta mukino n'umwe itsinze, bivuze ko kugira ngo izajye mu ijonjora rikurikira isabwa gutsinda imikino yose y' i Kigali.


Ikipe y' u Rwanda ifite umukoro ukomeye

Uyu musaruro uzashingirwaho mu kubara amanota yo gushaka amakipe atanu azahagararira Umugabane wa Afurika mu gikombe cy’Isi cya 2023.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu 16 bya Afurika byabashije gukina muri Afrobasket 2021 nayo yabereye i Kigali, biyahesha itike yo gukina muri aya majonjora yo guhatanira kuzajya mu gikombe cy'isi.

Nyuma y'iri jonjora rya Gatatu, muri buri tsinda hazazamuka amakipe atatu, bityo haboneke amakipe 12 azaba yitwaye neza, azakomeze guhatana mu ijonjora rya Kane n'irya Gatanu, ari naho hazagaragara amakipe atanu azahagararira Africa mu gikombe cy'isi.

Kugira ngo u Rwanda ruzinjire mu bihugu 12 bizajya mu ijonjora rya Kane rizaba riguzwe n'amatsinda abiri, rurasabwa nibura kuva ku mwanya wa nyuma ruriho mu itsinda B.


Uko imikino yo kuri uyu wa Gatanu iteganijwe








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND