RFL
Kigali

Basogongeje abantu indirimbo yabo! Burna Boy yatunguranye mu gitaramo cya Ed Sheeran mu Bwongereza

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:1/07/2022 14:27
1


Umuhanzi uri mu bakomeye ku mugabane ku isi cyane ku mugabane wa Africa, Burna Boy, yafatanije na Ed Sheeran mu buryo butari bwitezwe baririmbana indirimbo itari yasohoka muri Sitade ya Wembley.



Mu gitaramo Ed Sheeran yakoreye mu Bwongereza, Burna Boy yatunguranye ku rubyiniro mu bintu abantu batari bize. Ubwo yahageraga bafatanije kuririmba indirimbo yitwa ‘For My Hand’ ikaba ari indirimbo itari yasohoka izasohoka kuri Album nshya ya Burna Boy.

Aba bombi si ubwa mbere bagiye gukorana indirimbo kuko banahuriye mu ndirimbo ya Stormzy yitwa ‘Own it’. 

Burna Boy ubura umunsi umwe akuzuza imyaka 31, yinjiye mu muziki by’umwuga mu mwaka wa 2010. Ni mu gihe Ed Sheeran afite imyaka 31 akaba yarinjije mu muziki mu 2004. Aba bose ni bamwe mu bahanzi bakomeye ku isi.


Burna Boy yatunguranye mu Bwongereza

Cyari igitaramo gikomeye Ed Sheeran yakoreye i London


Ni ubwa kabiri Burna Boy na Ed Sheerna bahuriye mu ndirimbo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Isaac 1 year ago
    Byiza cyane kbx





Inyarwanda BACKGROUND