Ijoro rimwe mbere yo gutarama muri Kigali Jazz Junction, abahanzi; Slaï na Lilian Mbabazi bahuye n’abakunzi babo barasangira ndetse bahiga gutanga umunezero mu gitaramo, giteganinwe kubera muri Camp Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 1 Nyakanga.
Ibirori byo gutegura ibindi byahawe izina rya 'Meet & Greet', tugenekereje mu kinyarwanda bisobanuye 'Guhura no Kuramukanya', byaraye bibereye ahitwa Calabash Rooftop Pub mu gace ka Kicukiro - Sonatube.
Uhereye i Saa 18:00 z'umugoroba wahise, muri Calabash Pub hacurangwaga umuziki wiganjemo uwa-Zook ari na wo ukorwa byihariye na Slaï, abitabiriye ibirori basangira n'abahanzi bitegura gutarama mu ijoro ry'uyu munsi.
Ibirori bya 'Meet & Greet' byamaze amasaha asaga atanu, Slaï na Lilian Mbabazi basangira ibyo kurya n'ibyo kunywa n'abateguye ibitaramo ndetse n'abafana babo, nyuma banafata amafoto.
Lilian Mbabazi ufite ababyeyi bombi b'abanyarwanda ariko akaba yaravukiye akanakurira muri Uganda, yaje muri 'Meet & Greet' anezerewe ndetse yanyuzagamo akaganira n'abakunzi be mu Kinyarwanda.
Ntabwo yatinze ahabereye 'Meet & Greet Party' ndetse ntiyigeze aganira n'abanyamakuru, ariko mu gitondo cy'ejo hashize yavugiye kuri Royal FM ko yiteguye gususurutsa abafana be bazitabira Kigali Jazz Junction.
Uyu muhanzikazi w'imyaka 37 y'amavuko, yamamaye mu itsinda rya 'Blue 3' aho yakoranaga na Jacky Chandilu ndetse na Cindy Sanyu hagati ya 2004 na 2010, nyuma itsinda riza kuvaho, buri wese akora umuziki ukwe.
Lilian Mbabazi
Lilian wakoranye indirimbo 'Yegwe Weka' na Kitoko, ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe muri Uganda ndetse no muri Africa y'iburasirazuba, kuva mu myaka irenga 18 ishize.
Ku ruhande rwa Slaï uheruka mu Rwanda muri Gashyantare 2019 nabwo mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction, ku mugoroba wahise yagaragaraga nk'uwisanzuye kandi umenyeranye n'abanyarwanda, aho yarangwaga n'akamwenyu byerekana ko yishimiye gutumirwa.
Uyu muhanzi yavuze ko abafana bitabira Kigali Jazz Junction kuri uyu wa Gatanu, bari butaramirwe byimbitse kandi nta kabuza bari butahe banyuzwe na 'Performance' ye.
Slaï
Ku makuru avugwa ko Slaï ari gutegura gukorana indirimbo na bamwe mu bahanzi Nyarwanda, yavuze ati "Si umwanya mwiza wo kubivugaho, bizagira igihe cyabyo."
Patrice Slyvestre (Slaï), umufaransa ufite inkomoko mu birwa bya Guadeloupe, amaze imyaka 23 akora umuziki ku rwego ruzwi aho zimwe mu ndirimbo ze zamenyekanye cyane twavuga nka; Flammé, La derniére dance, Ce soir n'izindi.
Igitaramo cya Kigali Jazz Junction kigaragaramo Lilian Mbabazi, Slaï n'abandi bahanzi batandukanye kuri uyu wa Gatanu, kirabera muri Camp Kigali aho kwinjira ku bicara mu myanya isanzwe bisaba 15000 FRW, 30000FRW ku bicara muri VIP, 50000FRW ku bicara muri VVIP naho ameza y'abantu 8 ba VVIP akishyurirwa 320.000 FRW.
Nep DJ's bakurikiranye umuziki
Slaï na Lilian Mbabazi
Abakunzi ba Slaï na Mbabazi bari banezerewe
AMAFOTO: Ndayishimiye Nathanael
TANGA IGITECYEREZO