RFL
Kigali

#Kwibuka28: Abakozi ba Mango Telecom basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali - AMAFOTO

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:30/06/2022 8:01
0


Abakozi ba Sosiyete ya Mango Telecom, icuruza Internet ya 4G ndetse n'ibikoresho bitandukanye by'ikoranabuhanga, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Kamena, abakozi bahagarariye abandi ba Mango Telecom basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ahashyinguye abarenga 259.000 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abasuye urwibutso barimo abayobozi b'iyi Sosiyete, abakora mu nzego zishinzwe ubucuruzi, abakora mu rwego rumenyesha amakuru abakiliya (Call Center) ndetse n'abashinzwe ibikorwa bya tekiniki.

Abasuye urwibutso biganjemo urubyiruko, basuye ibice bitandukanye by'urwibutso, banasobanurirwa byinshi ku mateka y' u Rwanda mbere ya Jenoside, mu gihe cya Jenoside ndetse na nyuma yayo.


Mu nyubako y'urwibutso isobanura amateka mu mashusho n'amajwi, abasuye basobanuriwe amateka yihariye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, izindi Jenoside zabayeho ku isi ndetse no ku gice kivuga ku bana bishwe muri Jenoside biswe 'Imbaraga z'ejo hazaza zatakaye'.

Nyuma yo gusura inyubako zivuga ku mateka ya Jenoside, abakozi ba Mango Telecom bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse banashyira indabo ku mva.


Bashyira indabo ku mva

Niyomugabo Eric, umuyobozi wungirije wa Mango Telecom yavuze ko bagize iki gitekerezo nk'icyabafasha kumenya amateka yaranze igihugu, bityo bakayashingiraho batanga umusanzu mu kubaka igihugu.

Yagize ati "Twatekereje igikorwa cyo kuza kunamira abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko biri mu byadufasha kumenya amateka y'igihugu cyacu, tukaba twayigiraho kugira ngo tubashe kubaka u Rwanda rwacu twifuza."


Niyomugabo Eric (iburyo)

Niyomugabo yavuze ko muri uru ruzinduko, we na bagenzi be bize ko ari ngombwa kugira ubumuntu, kubana mu mahoro ndetse no kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose kijyanye n'ivangura ryahemberewe rikageza kuri Jenoside yakorewe abatutsi.

Avuga ku butumwa agenera abatuye isi, Niyomugabo yagize ati "Nababwira ko icya mbere bamenya ko umuntu ari umuntu, uko umwe akeneye kubaho ari nako mugenzi we akeneye kubaho undi akeneye kubaho, bityo tukabana mu mahoro."

Mango Telecom ni Sosiyete yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2018, aho ifite intego yo kugeza Internet y’umuvuduko ijyanye n’icyerekezo ndetse n'ikoranabuhanga rigezweho ku batuye u Rwanda bose.





Bagera ku Urwibutso








Basuye ahari urumuri rw'icyizere





AMAFOTO: SANGWA Julien






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND