Umuraperi w'icyamamare w’umufaransa, La Fouine, wari utegerejwe na benshi yamaze kugera i Kigali mu gihe habura amasaha mbarwa hagatangira iserukiramuco rya African in Color azataramiramo.
Mu matariki yo hagati mu kwezi kwa Kamena 2022 ni bwo hamenyekanye inkuru nziza
ko umuraperi La Fouine azataramira mu Rwanda asimbuye umuhanzi w’umukongomani Youssoupha
wari umaze gutangaza ko atakije kubera igitutu yashyizweho.
La Fouine rero nk'uko byari biteganijwe yamaze
gusesekara i Kigali aho azataramira abanyarwanda mu gitaramo kizabera muri Car Free Zone mu
mujyi wa Kigali kuwa 02 Nyakanga 2022.
Si we wenyine kandi kuko na Magic System nayo izataramira
abanyarwanda kuwa 03 Nyakanga ku munsi uzasorezwaho iserukiramuco rya African
in Color. Aba bose bafatanya n’abahanzi b’abanyarwanda
n’abavanzi b’umuziki batandukanye.
Mu gitondo cy'uyu munsi ni bwo Miss Universe 2019 Zozibini Tunzi
ukomoka muri South Africa, Jarrel Carter na Commissioner Gordon bo muri Leta
Zunze Ubumwe z’Amerika bageze nabo mu Rwanda, bakaba bari no mu
bashyitsi b’imena muri African in Color Festival.
Kuri uyu wa 30 Kamena 2022 ku
isaha ya saa yine z’igitondo hateganyijwe ikiganiro n’itangazamakuru nyuma ku
mugoroba hakazaba igitaramo kizakirirwamo abashyitsi bose bitabiriye African in Color
Festival.
La Fouine uraye i Kigali ni umwe mu baraperi bakomeye ku isi
REBA HANO UBWO LA FOUINE YARI AGEZE I KIGALI
AMAFOTO: Sangwa Julien
VIDEO: Jado & Bachir
TANGA IGITECYEREZO