Mu masaha macye ashize bamwe mu bashyitsi bakuru bategerejwe mu iserukiramuco rya ‘African in Colors’ batangiye kuhasesekara, barimo Zozibini Tunzi wabaye Miss Universe 2019.
Umunya-Afurika y’Epfo, Zozibini Tunzi uri mu bakobwa bakomoka ku
mugabane wa Afurika banditse amateka akomeye yo kwegukana ikamba riri muri ane ya mbere y’ubwiza akomeye ku isi, Miss Universe 2019 yageze i Kigali.
Ntabwo ari we wenyine mu bategerejwe mu iserukiramuco rya ‘Afican
in Colors’ bamaze gusesekara mu Rwagasabo, kuko na Jarrel Carter uri mu nkingi
za mwamba mu nzu ikomeye mu muziki ya Roc Nation ya Jay Z yamaze kuhagera.
Jarrel Carter akaba ari mu bagabo b’abashoramari bakomeye mu
ruganda rw’imyidagaduro kandi ku isi, si we wenyine kuko na Gordon Williams uzwi
cyane nka Commissioner yamaze kugera mu Rwanda.
Commissioner ni umwe mu batunganya umuziki bakomeye ku isi by’umwihariko
mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yibitseho ibihembo bitandukanye harimo
n’ibyo yegukanye mu bisumba ibindi bya Grammy Awards.
Kuwa 30 Kamena 2022 umunsi ubanziriza gufungura ku mugaragaro
iri serukiramuco, hateganijwe ibikorwa birimo ikiganiro n’itangazamakuru kizaba
ku isaha ya saa yine za mu gitondo ndetse n’igitaramo cyo kwakira abashyitsi
kizaba ku mugoroba.
Kuwa 01 Nyakanga 2022 nibwo iserukiramuco rizafungurwa ku mugaragaro
rikazasozwa kuwa 03 Nyakanga 2022, nyuma y’igitaramo kizabera muri Car Freezone
kuwa 02 Nyakanga ahategerejwe abahanzi b’abanyarwanda na La Fouine uzaturuka mu
Bufaransa.
La Fouine ari mu bahanzi bategerejwe muri Kigali
Ku munsi wo gusoza nabwo hateganijwe igitaramo
Abashyitsi bazakirwa mu buryo bw'umuziki kuwa 30 Kamena 2022
Umushabitsi mu myidagaduro Jarrel Carter ni umwe mu bazatanga ikiganiro
Umuhanga mu gutunganya umuziki nawe yamaze kuhagera
TANGA IGITECYEREZO