RFL
Kigali

Abarimo Miss Universe 2019 Zozibini Tunzi n’ibindi byamamare bikomeye ku isi basesekaye i Kigali

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:29/06/2022 13:05
0


Mu masaha macye ashize bamwe mu bashyitsi bakuru bategerejwe mu iserukiramuco rya ‘African in Colors’ batangiye kuhasesekara, barimo Zozibini Tunzi wabaye Miss Universe 2019.



Umunya-Afurika y’Epfo, Zozibini Tunzi uri mu bakobwa bakomoka ku mugabane wa Afurika banditse amateka akomeye yo kwegukana ikamba riri muri ane ya mbere y’ubwiza akomeye ku isi, Miss Universe 2019 yageze i Kigali.

Ntabwo ari we wenyine mu bategerejwe mu iserukiramuco rya ‘Afican in Colors’ bamaze gusesekara mu Rwagasabo, kuko na Jarrel Carter uri mu nkingi za mwamba mu nzu ikomeye mu muziki ya Roc Nation ya Jay Z yamaze kuhagera.

Jarrel Carter akaba ari mu bagabo b’abashoramari bakomeye mu ruganda rw’imyidagaduro kandi ku isi, si we wenyine kuko na Gordon Williams uzwi cyane nka Commissioner yamaze kugera mu Rwanda.

Commissioner ni umwe mu batunganya umuziki bakomeye ku isi by’umwihariko mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yibitseho ibihembo bitandukanye harimo n’ibyo yegukanye mu bisumba ibindi bya Grammy Awards.

Kuwa 30 Kamena 2022 umunsi ubanziriza gufungura ku mugaragaro iri serukiramuco, hateganijwe ibikorwa birimo ikiganiro n’itangazamakuru kizaba ku isaha ya saa yine za mu gitondo ndetse n’igitaramo cyo kwakira abashyitsi kizaba ku mugoroba.

Kuwa 01 Nyakanga 2022 nibwo iserukiramuco rizafungurwa ku mugaragaro rikazasozwa kuwa 03 Nyakanga 2022, nyuma y’igitaramo kizabera muri Car Freezone kuwa 02 Nyakanga ahategerejwe abahanzi b’abanyarwanda na La Fouine uzaturuka mu Bufaransa.

Miss Zozi Tunzi umwe mu bashyitsi b'imena mu iserukiramuco rya African In Color yamaze kugera i Kigali

La Fouine ari mu bahanzi bategerejwe muri Kigali

Ku munsi wo gusoza nabwo hateganijwe igitaramo

Abashyitsi bazakirwa mu buryo bw'umuziki kuwa 30 Kamena 2022

Umushabitsi mu myidagaduro Jarrel Carter ni umwe mu bazatanga ikiganiro

Umuhanga mu gutunganya umuziki nawe yamaze kuhagera
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND