Abayobozi n’abakozi ba Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu Butabera, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata n’urwa Ntarama, mu rwego rwo kwiga amateka yagejeje u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ku wa 27 Kamena 2022, nibwo abakozi
n’abayobozi ba RFL bahagurutse ku cyicaro cy’iyi Laboratwari giherereye Kacyiru
berekeza ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata basobanurirwa uko Abatutsi bo mu
Bugesera batotejwe, umugambi ari ukubarimbura.
Mu buhamya bwa Munyankore Jean-
Baptiste buri ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, avuga ko mu bishanga
bahigwaga iminsi yose.
Avugamo ko umwana we wa kabiri yishwe
amukurikiye, barimo guhunga. Avuga ko yaje kumenya ko umugore we n’umwana we
‘nabo bapfuye’.
Yavuze ko abicanyi birije umunsi wose babahiga, bananiwe barataha nabo babona kujya gushaka ibyo kurya.
Avuga ati
“Abicanyi barangije umunsi wabo batashye, twasohotse mu bwihisho tujya gushaka
ibyo kurya, imirambo yari yuzuye ahantu hose, twafatanyaga uko dushoboye kose. Mu bana banjye cumi n’umwe, icyenda barishwe.”
Munyankore avuga ko hari umuntu
wababwiye ko Inkotanyi zaje kubarokora ntibabyizera, nyuma aza kubona umusore
w’umusirikare yigishije aje kumukora. Ati “Nari narahungabanye, ariko ndishima
cyane.”
Akomeza ati “Nyuma nasabye inkotanyi
agakombe k’urwagwa, bararumpa ndasoma ariko mpita nitura hasi. Nta kabaraga nari
nkigira.”
Inkotanyi zari ziturutse mu
Burasirazuba bushyira Amajyepfo zigana i Kigali, zafashe ikigo cya Gako maze
zigera i Nyamata ku wa 14 Gicurasi, zihagarika Jenoside i Nyamata. Ahandi
ubwicanyi bwarakomeje kugeza Inkotanyi zifashe igihugu cyose ku wa 4 Nyakanga.
Nyuma yo gusura Urwibutso rwa
Nyamata, abakozi n’abayobozi ba RFL berekeje ku Urwibutso rwa Jenoside rwa
Ntarama, basobanurirwa uko Repubulika ya mbere ya Kabayinda ndetse na
Repubulika ya kabiri ya Habyarimana, zahererekanyije umugambi wo kwica
Abatutsi, bamwe bitwa ibyitso, abahungiye muri Kiliziya bicwa ubutitsa.
Umukozi wo ku Urwibutso rwa Ntarama,
yavuze ko Jenoside yateguwe igihe kinini, abahutu bategurwa kwica Abatutsi
bashyigikiwe na Leta yariho icyo gihe.
Avuga ko ari ibyago Abanyarwanda
bagushije kuko ‘Leta yijanditse muri uyu mugambi’.
Yavuze ko Abanyarwanda bari babanye
neza, ibibazo bitangira gukomeza ubwo abakoroni bazaga mu Rwanda, bifashisha
ibyiciro by’ubuzima byari bisanzwe biriho mu Rwanda hanyuma babiba amoko.
Ati “Abakoroni bifashishije ibyari ibyiciro
by’ubuzima hanyuma batandukanya Abanyarwanda… Bagerageza kugaragaza uburyo
Abatutsi batandukanye n’abahutu.”
Avuga ko kuva mu 1959, Abatutsi
batangiye kwicwa ndetse bamwe batangira guhungira mu ‘bihugu byo hanze kubera
ko mu gihugu cyabo bafatwaga nk’abanyamahanga’.
Uyu mukozi avuga ko kuva icyo gihe
kugeza kuri Repubulika ya mbere yayobowe na Kayibanda, abatutsi bakomeje
kwicwa, ndetse no ku ngomba ya Habyarimana habayeho kubakandamiza, himikwa umuco wo
kudahana, uhohoteye umututsi akagororerwa.
Abakozi n'abayobozi ba RFL basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata n'urwa Ntarama
Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Nyamata
n’urwa Ntarama, Umuyobozi wa Laboratwari y’Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa
mu Butabera, Lt. Col Dr Karangwa Charles, yaganirije abakozi n’abayobozi muri
iki kigo cyatangiye mu 2018.
Yagarutse ku buzima bw’Abanyarwanda
mbere y’Abakoroni na nyuma. Agaruka ku kuntu Ubwami bw’u Rwanda bwari bugari,
uko abakoloni batandukanyije Abanyarwanda bitwaje ibyiciro by’ubuzima byari
biriho n’ibindi.
Dr Karangwa yavuze ko bahisemo gusura
Urwibutso rwa Nyamata n’urwa Ntarama ‘kugira ngo dufatanye n’abandi kwibuka
abacu batuvuyemo kubera uko baremye’.
Yavuze ko amateka asharira u Rwanda
rwanyuzemo akwiye kuba umusemburo wo guharanira ko Jenoside itazongera kubaho
ukundi, no kubaka u Rwanda rushya.
Karangwa yabwiye abakozi ko bagomba
kuba ku isonga ry’abandibatanga ibimenyetso birenganura abandi mu butabera
‘kubera ko turi mu nzego z’umutekano’.
Ati “Kugira ngo tube twahise [mo]
ahangaha ni ayo mateka yihariye ya Bugesera. Agaragaza ubugome, ubuyobozi bubi
icyo bwagejejeho. Tuva mu miryango itandukanye, turimo abafite bagizweho
ingaruka na Jenoside mu buryo butandukanye, yaba ari abo mu miryango yabo
ifunzwe, yaba ari abicanye, yaba ari abiciwe, turi aha. Ariko uyu munsi
dushingiye ku Bunyarwanda.”
Akomeza ati “Ndagira ngo nshimire Leta yacu, Leta y’igihugu cyacu yashoboye gutekereza gahunda nk’izi kugira ngo
abantu babone uburyo bwo gutekereza ku mateka asharira u
Rwanda rwaciyemo, kugira ngo bizatubere umusemburo wo kubaka u Rwanda
rutajegajega, kandi turwubake twese twumva ko ari ikintu kizatugeza imbere hazaza.”
Yasabye abakozi kuba ku isonga ryo
kubaka Ndi Umunyarwanda, kuba igihugu kitajegajega aho umuntu wese azajya
yifuza kubamo.
Yifashishije urugero rw’inama ya
CHOGM, yavuze ko abo baganiriye batangariye urugendo rw’iterambere u Rwanda
rugezeho. Avuga ko ibi byagezweho nyuma y’uko Abanyarwanda bashyize hamwe mu
kubaka igihugu cyibereye buri wese.
Ati “Nibaza ko imbaraga zashyizwe mu
gukora Jenoside ni nyinshi cyane, natwe dusabwa ko dushyira imbaraga nyinshi mu
kubaka Ndi Umunyarwanda.”
RFL yatanze miliyoni 2 Frw zizagurwamo inka zizahabwa Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dr Karangwa yavuze ko batekereje
gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama n’urwa Nyamata, ariko banatekereza
gutanga inka ku barokotse Jenoside, kugira ngo babafashe mu rugendo rwo
gukomeza kwiyubaka no kwiteza imbere.
Ati “…. Twagerageje gukusanya
amafaranga agera kuri miliyoni 2 Frw kugira ngo muzaguremo inka zizahabwa
abantu ndetse n’imiti yo kuba yazivura, harimo n’ubwisungane cyangwa se ‘assurance’.
Mufite benshi muzahitamo bacye mwumva bakeneye koko kuba bafashwa muri iki
gihe.”
Umuyobozi w’Umuryango AVEGA mu
Murenge wa Ntarama, yabwiye INYARWANDA ko inka ari ikimenyetso gikomeye mu muco
nyarwanda.
Avuga ko abagiye guhabwa izi nka
cyera bari basanzwe batunze. Ati “Uyu munsi rero kuba umuntu wahoze
yoroye yagize amahirwe yo kongera kworozwa, ntekereza ko ubuzima bwe
buzahinduka bishingiye ku mibereho myiza inka itanga, cyane ko no mu muco
Nyarwanda muzi ko akamaro k’inka ari kenshi cyane.”
Uyu muyobozi yavuze ko izi nka zigiye
guhindura imibereho y’abarokotse muri Ntarama, yaba mu buryo bwo kubona amata,
kubona ifumbire yo gushyira mu murima n’ibindi.
Yavuze ko basanzwe bafite urutonde
rw’abarokotse Jenoside ari rwo bazashingiraho mu gutanga inka. Ariko kandi
bazareba niba wa muntu koko afite ikiraro, ubwatsi n’ibindi byo gutunga inka.
Ati “Kimwe cyo kugira ngo umuntu
yorozwe inka ni uko agomba kuba ayishoboye koko, afite ikiraro, yiteguye
ubwatsi iki gihe cy’impeshyi rero birashoboka ko abantu benshi bashobora kuba
badafite ubwatsi. Muri rwa rutonde rero dusanzwe dufite rw’abantu bakenewe
korozwa, tukareba uwiteguye ko yayorora muri iki gihe.”
RFL ni ikigo gitanga serivisi zirimo
iya ADN, iyo gupima inyandiko mpimbano (questioned documents and fingerprints
service), gupima ibijyanye n’imbunda n’amasasu (ballistics and toolmarks), iyo
gupima ibimenyetso by’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga (digital forensics), ijyanye
no gukora ‘autopsies’ (kureba icyishe umuntu, legal medicine, iyo gupima amarozi (toxicology)
n’izindi.
AMAFOTO YO KU URWIBUTSO RWA JENOSIDE
RWA NYAMATA
Abakozi n’abayobozi ba RFL basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata mu rwego rwo kwiga amateka
Basobanuriwe byimbitse amateka y’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi
Bashyize indabo ku mva mu rwego rwo guha icyubahiro inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso barenga ibihumbi 45
Abakozi n’abayobozi ba RFL bafashe umunota wo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Forensic
Laboratory Dr Charles Karangwa, yanditse mu gitabo cy’abasura Urwibutso rwa
Jenoside rwa Nyamata
AMAFOTO KU URWIBUTSO RWA JENOSIDE RWA NTARAMA
Abakozi n’abayobozi ba RFL basuye Urwibutso rwa Ntarama ruherereye mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba
Umukozi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama aganiriza abakozi n'abayobozi ba RFL
Yabasobanuriye uko kuva mu 1959 abatutsi mu Bugesera batotejwe
Uru rwibutso ruri ahahoze Kiliziya Gatolika. Tariki ya 15 Mata 1994, nibwo hiciwe abatutsi benshi
Dr Karangwa yasabye abakozi ba RFL kubakira kuri Ndi Umunyarwanda, kandi bagaharanira gutanga serivisi nziza mu bijyanye n’ibimenyetso byifashishwa mu butabera
Nyuma yo gusobanurirwa amateka, Dr Karangwa yashyize ubutumwa mu gitabo cy’abasura Urwibutso rwa Ntarama
Dr Karangwa yavuze ko bahisemo gusura n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, mu rwego rwo kurushaho kwiga amateka yagejeje kuri Jenoside
Abakozi n’abayobozi ba RFL bashyize indabo ku mva ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama
Bagize kandi umwanya wo kunamira
inzirakarengane zishyinguwe muri uru rwibutso
AMAFOTO UBWO RFL YATANGAGA SHEKI YA
MILIYONI 2 AZAGURWAMO INKA
RFL yatanze amafaranga azifashishwa mu kugurira inka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Dr Karangwa yavuze ko batanze inka mu rwego rwo kugira uruhare mu mibereho myiza y’abarokotse Jenoside
Umuyobozi Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Ntarama, Muhongerwa Catheline, yashimye ubuyobozi bwa RFL bwatekereje ku barokotse Jenoside bo muri uyu Murenge
Umuyobozi wa AVEGA mu Murenge wa
Ntarama, Karinda Patrick [Uri iburyo] yavuze ko inka bahawe zigiye gufasha abarokotse
Jenoside mu rugendo rwo kwiyubaka
AMAFOTO: Yves Morgan
TANGA IGITECYEREZO