Umuhanzi, umutahira n’umushyushyarugamba Dushimiyimana Thierry Pacifique ni umwe mu bakomeje kuzamuka mu byo akora kubera kugaragaza ubuhanga bukomeye bituma agirirwa icyizera n'abiganjemo ibyamamare.
Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, yagize ati:” Igor Mabano yangiriye icyizere atarabona aho
nkora, gusa yajyaga yumva amakuru ko mbikora mu kigo kubera ko ni umwarimu wacu
ku ishuri rya muzika ahazwi nko ku Nyundo ikigo cyitwa RSAM (Rwanda school of
creative art and music)”.
Avuga ko Yverry we ari we wabimusabye akaza kubaza Danny Nanone
akamuhamiriza ko "nkora neza" ati:” Yverry
maze kumenya ko afite ubukwe naramuhamagaye mwaka akazi, kuko atari anzi ambaza
niba mbizi, mubwira abo nagiye nkorera, ubundi abaza Danny Nanone uko nkora kuko
we yari amaze iminsi yiga mu kigo duhorana, aramunshimira abona kwemeza ko
tuzakorana.”
Dushimimana Thierry Pacifique yavukiye mu Ntara y’Amajyepfo,
mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye. Yize indimi n'ubuvanganzo
LFK (Literature in English French and Kinyarwanda) mu mashuri yisumbuye, ubu ari
kwiga umuziki mu ishuri rya muzika rya Rwanda school of creative art and music
(Nyundo music school), akora ibijyanye no
kuyobora imisango y’ubukwe n'ibindi bitaramo bitandukanye (MC) hamwe no kuvuga
amazina y'inka n'amahamba.
Ibi byose yabitangiye ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye nyuma yo
gutekereza uko yabyaza umusaruro ubuvanganzo yigaga, ayoboka inganzo y'amazina y'inka arayikunda nayo iramukunda
iramuyoboka, aho yagiye asoma ibitabo byinshi by'ikinyarwanda akumva n'abandi
babikora hanyuma atangira gutyo,
Muri 2020 ni bwo yumvise iby'amarushanwa yo ku Nyundo ajya
guhatana aratsinda ajya kwigayo, ubu ni umuhanga cyane mu kuvuga amazina y'inka, kuyobora ibirori (MC), abasha
kuririmba agacuranga guitar, akanandika neza indirimbo n'ibindi.
Afite imyaka 24
Uretse ubutahira anayobora ubukwe n'ibirori
Thierry na Yvan Buravan
Thierry na Ariel Wayz
Thierry na Igor Mabano
Thierry na Juno Kizigenza
Thierry na Dj Dialo
Yakoze mu bukwe bwa Igor Mabano
TANGA IGITECYEREZO