RFL
Kigali

Yakoreye Igor Mabano na Yverry! Menya Thierry ukomeje guca ibintu mu bukwe n’ibirori bitandukanye-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:28/06/2022 13:56
0


Umuhanzi, umutahira n’umushyushyarugamba Dushimiyimana Thierry Pacifique ni umwe mu bakomeje kuzamuka mu byo akora kubera kugaragaza ubuhanga bukomeye bituma agirirwa icyizera n'abiganjemo ibyamamare.



Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, yagize ati:” Igor Mabano yangiriye icyizere atarabona aho nkora, gusa yajyaga yumva amakuru ko mbikora mu kigo kubera ko ni umwarimu wacu ku ishuri rya muzika ahazwi nko ku Nyundo ikigo cyitwa RSAM (Rwanda school of creative art and music)”.

Avuga ko Yverry we ari we wabimusabye akaza kubaza Danny Nanone akamuhamiriza ko "nkora neza" ati:” Yverry maze kumenya ko afite ubukwe naramuhamagaye mwaka akazi, kuko atari anzi ambaza niba mbizi, mubwira abo nagiye nkorera, ubundi abaza Danny Nanone uko nkora kuko we yari amaze iminsi yiga mu kigo duhorana, aramunshimira abona kwemeza ko tuzakorana.”

Dushimimana Thierry Pacifique yavukiye mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye. Yize indimi n'ubuvanganzo LFK (Literature in English French and Kinyarwanda) mu mashuri yisumbuye, ubu ari kwiga umuziki mu ishuri rya muzika rya Rwanda school of creative art and music (Nyundo music school), akora ibijyanye no kuyobora imisango y’ubukwe n'ibindi bitaramo bitandukanye (MC) hamwe no kuvuga amazina y'inka n'amahamba.

Ibi byose yabitangiye ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye nyuma yo gutekereza uko yabyaza umusaruro ubuvanganzo yigaga, ayoboka inganzo  y'amazina y'inka arayikunda nayo iramukunda iramuyoboka, aho yagiye asoma ibitabo byinshi by'ikinyarwanda akumva n'abandi babikora hanyuma atangira gutyo,

Muri 2020 ni bwo yumvise iby'amarushanwa yo ku Nyundo ajya guhatana aratsinda ajya kwigayo, ubu ni umuhanga cyane mu kuvuga amazina y'inka, kuyobora ibirori (MC), abasha kuririmba agacuranga guitar, akanandika neza indirimbo n'ibindi.

Afite imyaka 24

Uretse ubutahira anayobora ubukwe n'ibirori

Thierry na Yvan Buravan

Thierry na Ariel Wayz

Thierry na Igor Mabano

Thierry na Juno Kizigenza

Thierry na Dj Dialo


Yakoze mu bukwe bwa Igor Mabano

Yakoze mu bukwe bwa Yverry





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND