Ikigo cy'igihugu gishinzwe iyubahirizwa ry'ubuziranenge ry'ibiribwa n'imiti (Rwanda FDA) cyasohoye itangazo rimenyesha abanyarwanda ko hari ba rwiyemezamirimo bateshutse ku ntego yo gutunganya amazi yujuje ubuziranenge, bityo bakaba bahagaritswe banasabwa gukora ku isoko amazi basanzwe batunganya.
Mu itangazo ryo kuwa 21/06/2022 ryateweho umukono na Dr. Emile Bienvenu Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, rivuga ko ba rwiyemezamirimo bateshutse ku ntego yo gutunganya amazi yujuje ubuziranenge bahagaritswe nyuma y'isuzuma ryimbitse ryakozwe n'iki kigo.
Bati "Ni muri urwo rwego Rwanda FDA nyuma y'isuzuma ryimbitse yakoze ku mazi y'inganda zitunganya amazi zikurikira, bahagaritswe bakanasabwa kuyakura ku isoko ku mpamvu yo kurengera ubuzima bw'abanyarwanda". Iri tangazo rikomeza rigaragaza ko inganda 7 zahagaritswe ari:
AQUA Water Ltd uruganda ruherereye mu Murenge wa Kimironko mu kagari ka Kibagabaga,
CCHAF JIBU Franchise Ltd uruganda ruherereye mu murenge wa Kanombe mu Kagari ka Kabeza,
IRIBA Water Ltd uruganda ruherereye mu Murenge wa Kimironko mu Kagari ka Bibare,
J Way Group uruganda ruherereye mu Murenge wa Nyarugunga mu Kagari ka Nonko
JIBU Phestive Ltd uruganda ruherereye mu Murenge wa Kimironko mu kagari ka Bibare
PERFECT Water Ltd uruganda ruherereye mu Murenge wa Kimironko mu Kagari ka Bibare na
SIP Kicukiro Ltd uruganda ruherereye mu Murenge wa Kicukiro mu kagari ka Gasave
Rwanda FDA yagiriye inama abanyarwanda bakoresha aya mazi kuyahindura bagakoresha andi ari ku isoko yabiherewe uburenganzira n'iki kigo. Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa muri Rwanda FDA, Eric Nyirimigabo, yabwiye RBA ko "Mu byo twapimye twasanze hari ibirengeje ibipimo bigenwa n’itegeko ry’ubuziranenge. Twabagiriye inama yo kureba impamvu yatumye ubwo buziranenge butubahirizwa hanyuma batubwire n’ingamba zafashwe kandi ni inganda nyinshi ntabwo ari Jibu gusa.”
Inganda zirimo JIBU na IRIBA zahagaritswe zinasabwa gukura amazi yazo ku isoko
Itangazo rimenyesha abanyarwanda inganda 7 z'amazi zahagaritswe
TANGA IGITECYEREZO