RFL
Kigali

Ndizeye Innocent uzwi nka Kigeme yatereye ivi i Bwami asaba Dusenge Redempta ko yamubera umugore - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:27/06/2022 23:34
3


Rutahizamu wa Mukura Victory Sports yatereye ivi i Bwami, asaba ko Dusenge Redempta yamubera umukunzi nyuma y'imyaka 5 bakundana.



Kuri uyu wa mbere tariki 27 nibwo Ndizeye Innocent uzwi nka Kigeme yaciye bugufi atera ivi, asaba umukunzi we Dusenge Redempta ko yamubera umugore w'ibihe byose mu gihe kizaza. Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Nyanza mu rukari i bwami. 

Inyarwanda iganira n'uyu rutahizamu, yadutangarije ko iki cyaricyo gihe ngo afate umwanzuro kubijyanye n'urugo. Yagize ati" Dusenge Redempta tumaranye imyaka 5 dukundana, kandi kuva namumenya nta kintu na kimwe cyigeze cyinyumvisha ko namureka."

Kigeme yakomeje avuga ko igihe atereyemo ivi aricyo yari yagambiriye. " Twari tumaze iminsi tubiganiraho njye n’umukunzi wanjye, ariko kubera ko twari tukiri muri shampiyona nari narabuze umwanya. Numvaga iki aricyo gihe cyiza cyo kwereka umukunzi wanjye ko mpari. Dusenge Redempta niwe mukobwa nakunze bwa mbere, kandi numva ko ariwe mukobwa nkunze bwa nyuma. Yanyeretse imico yanyemeje ko ariwe mukobwa w'inzozi zanjye."

Umwaka w'imikino 2013-14 nibwo Ndizeye Innocent yageze mu ikipe y'Amagaju FC, ayivamo mu 2018 yerekeza mu ikipe ya Mukura victory sports ayivamo mu 2020 yerekeza mu ikipe ya Musanze FC, ayikinira igice cy'umwaka ahita agaruka muri Mukura Victory sports ari naho ari gukina magingo aya.

Dusenge Redempta yaje i Bwami aziko bamutembereje, birangira yambitswe impeta

Dusenge yahise yemera ubusabe bwa Kigeme

Bamaze imyaka 5 bakundana

Byose byari biteguye 



Kigeme Innocent ni umukinnyi wa Mukura victory sports

Ndizeye Innocent wambaye imituku ari muri Musanze FC 

Innocent ari kumwe na Nizeyimana Olivier uyobora FERWAFA ariko icyi gihe yari umuyobozi wa Mukura victory sports 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Anne Marie1 year ago
    Wooow! This wonderful proposal❤️ May God bless your love🙏❤️
  • Iradukunda fiette1 year ago
    Forve innocent by redempte me ndumufana wa rayon
  • OKWI WEMBECKA XOXO2 weeks ago
    Bravo mwana wo kwifishi. Hano zambia dukurikirana amakuru yawe.IMANA izabahe umugisha muzabyare muheke hungu na kobwa.uzansuhurize grand frere andrew malaika specho na baggio na zaba(pedro)JESUS love you!!!





Inyarwanda BACKGROUND