RFL
Kigali

Riderman, Bushali, Aly Sano, B-Threy, Kenny Sol na Juno Kizigenza bashyize akadomo ku bitaramo biherekeza CHOGM-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:27/06/2022 13:49
1


Abahanzi barimo umuraperi Riderman, Bushali, Kenny Sol, Aly Sano n’abandi baririmbye mu gitaramo gisoza ibyaherekezaga Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zikoresha ururimi rw'Icyongereza, CHOGM, yabereye mu Rwanda tariki 20-26 Kamena 2022.



Iyi nama yari ifite izindi zinyuranye ziyishamikiyeho, yaherekejwe n’ibitaramo by’abahanzi banyuranye bakunzwe cyane muri iyi minsi mu rwego rwo gususurutsa abayitabiriye n’abanyamujyi. Ibi bitaramo byabereye kuri Tapis Rouge i Nyamirambo ndetse n'i Rugende aho byaririmbyemo abahanzi 24 ndetse n’amatorero yubakiye umuziki kuri gakondo Nyarwanda.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, abahanzi barimo Bushali, B Threy, Slum Drip, Riderman, Rafiki, Alyn Sano, Kenny Sol n’abandi ni bo baririmbye mu gitaramo cya nyuma cyabereye i Nyamirambo. Ni mu gihe abarimo Senderi Hit baririmbiye i Rugende. Ibi bitaramo byitabiriwe n’umubare munini w’urubyiruko n’abandi bari bakumbuye gususurutsa n’aba bahanzi.

Bianca umwe mu bashyusharugamba, Dj Ira na Mc Buryohe ni bo bafashije abantu kwizihirwa

Alyn Sano utajya ushidikanywaho mu gutaramira abantu kubera ijwi rye

Okkama ku rubyiniro

Juno Kizigenza yongeye kwerekana ko akunzwe ku rubyiniro

Riderman na Karigombe ku rubyiniro

Kenny Sol ku rubyiniro

Kinyatrap yaraye yerekanye ko ari injyana ikunzwe cyane

Slum Drip yerekanye ko ari umuhanga ku rubyiniro

Bushali na B-Threy berekanaga ubufatanye bukomeye









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • irabizi patirotic1 year ago
    kigari rwanda





Inyarwanda BACKGROUND